• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Editorial 10 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

UKo iherezo kubari inyeshyamba za Kayumba muri DRC hamwe  n’abanyapropaganda ba Museveni  byabarenze bagata umutwe, bakayoboka Boona, usanzwe uzwi nka Boonabana.

Uwitwa “Prossy Boona” [ Boonabana] nawe yagiye mu kigare cy’abanyapropaganda bagerageza gupfobya ikubitwa ry’inshuro rya RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu guhimba ikinyoma cyuko ngo ingabo z’URwanda zishe “Abanyamulenge.”

Nyuma gato yaho amakuru avuga ko RNC yakubiswe inshuro bidasubirwaho, inkuru imaze kuba kimomo, urubuga rwa Leta ya Uganda rushinzwe propaganda nka Commandpost, Edge na Facebook nk’urukuta rwa Facebook rwa “RPF Gakwerere”umeze nkuwataye umutwe kuko ibyo yandika byose kuri facebook ye ari ibihimbano, wagirango ararota akabyuka yandika ibyo yarose, ariko nibura akwiye kujya yongeraho ko ari inzozi ze aho gukomeza kuyobya abantu, igitangaje rero banditse bagira biti: “Ingabo z’URwanda zinjiye muri Kongo Kinshasa, ariko Mai Mai arazirangirizayo!”Ariko abantu benshi barabisetse bavuga ko ibyo ari amateshwa.

Nuko abo banyapropaganda batangira guhimbahimba bavuga ko ngo, “Abanyamulenge bari batangiye kurema  umutwe w’ingabo mu rwego rwo kugirango babone kirengera, kandi ko ngo bari banakubise inshuro ingabo z’URwanda!” Abasesenguzi mu by’umutekano bakaba basanga ibihuha nka biriya byari bigamije gukumira ikintu gikomeye cyane; ikintu kiba cyaragize ingaruka ikomeye ku barwanyi ba RNC n’ababashyigikiye.

Kandi koko, mu buryo bugaragarira buri wese, n’ibimenyetso simisiga birimo amafoto byaje kugaragaza ko RNC yari yakubiswe inshuro mu mashyamba aho bari bihishe.

Amafoto agaragaza imirambo y’abarwanyi ba RNC, harimo n’umwe muri ba kizingenza ba RNC [ Capt.Charles Sibo], yarimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Indi foto y’undi kizigenza wa RNC uzwi nka Mudathir Habib umenya  ngo ari Coloneri, yamugaragaje ari mu twenda twari twarananiwe gufurwa, kandi twaranataye ibara yicaye mu gihuru, yakomeretse, nyuma yo gufatwa mpiri n’ipfunwe ryinshi mu maso, ariko yarimo gutumbira abari bamufashe. Amaso ye akaba yaragaragaraga nk’ayu muntu wanyuze mu bibazo bitagira ingano. [ reba ku ifoto ]

Ngizo ingabo za Kayumba zirimo Sibo na Habib

Abo nibo banyarwanda bazwi. Sibo na Habib bari amabandi yari yaratorotse mu ngabo z’URwanda, nka sebuja Kayumba Nyamwasa. Urubuga Commandpost, Edge, ‘RPF Gakwerere n’ibindi… utarondora ngo ubive imuzi, byahise bigwa mu kantu noneho kandi ni gute izo mbuga nkoranyambaga zizongera kujya zandika ngo Abanyamulenge, cyangwa Mai Mai barimo “gutsinda RDF?”

Amakuru nyayo nuko abasaga 200 bo muri RNC baguye ku rugamba, mu gitero kimwe cyahitanye Sibo, naho Habib agafatwa mpiri. Abonkejwe neza na banyina, bashoboye kurokoka, babifashijwemo no kuyabangira ingata, ibisanzwe bizwi mu mvugo ya gisirikare ngo ni “gutawanyika”, kandi na nubu rukaba rukigeretse barakirukanka  kuko batarashira impumu. Bikaba bivugwa ko umuriro aba bagabo bahuye nawo, ntuzatuma bahagarara, kugeza ubwo bazaba bageze mu gihugu cy’ Afurika yo hagati, cyangwa se wenda Cameroon.

Ubu, Kampala ikaba yaraguye mu kantu ari nako itaremera ibyabaye.

Bikekwa ko iki kibatsi cy’umuriro cyateye Museveni ubwoba bituma yohereza igitaraganya  Sam Kutesa kuza I Kigali ari kumwe na Kirunda Kiveijinja, uhagarariye Uganda mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kirunda we wari waje mu Rwanda ahagarariye igihugu cye mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25 byabaye ku wa 4 Nyakanga 2019.

Naho Minisitiri Kutesa bivugwa  yari acigatiye ibaruwa ifunze neza  yanditswe na Perezida Museveni, yashyikirije Perezida Kagame, ariko ubutumwa buyikubiyemo  bugirwa ibanga. Sam Kutesa na we ngo yahise ashyikirizwa ubutumwa yashyiriye Museveni, ako kanya.

Amakuru avuga ko habaye inama yamaze amasaha abiri, ikaba yarabaye ubwo Minisitiri Sam Kutesa yageraga mu Rwanda.

Perezida Museveni

Umushinga rero simisiga wa Museveni usa nkuwapfubye, kwikirigita ugaseka no kwimika ibigarasha muri Uganda, arabibonamo igihombo abasenga bagahamya ko Museveni agiye gukizwa, kuko ntacyo yungutse muri ubu bugambanyi bwose twabagejejeho.

Aba banyapropaganda bagombaga gukora iki? Nyuma yo kubona agahenge, bafashe umugambi wo kongera intera mu nkuru z’impimbano. Bakomeje kunangira ku nkuru ivuga ko ngo, ‘’URwanda rurimo kwica Abanyamulenge’, umugani wa rusake n’imfizi. Aha niho wawundi Prossy Boona yigeze kuvugwa, akaba nawe amaze kuba agatereranzamba.

Mu minsi mike ishize akaba yaragarutse kwandika Ku rukuta rwe rwa Facebook, inyandiko yari ifite umutwe ugira uti, Sunday letter from Prossy Boona” Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo Ibaruwa yo ku Cyumweru yanditswe na Prossy Boona. Yanditse ibintu bigoretse, nyuma yo kubeshya ku birebana n’ubuyobozi bwo mu Rwanda, kubeshya icya Semuhanuka, ngo icyaha cyose cyigeze gikorerwa Abanyamulenge ngo cyakozwe n’URwanda.

Ariko se ubundi uyu Prossy Boomna ni muntu ki?

Wowe musomyi wa mbere wakabaye umenya ko uyu mugore wintabwa, kuko umugabo we yamutaye agajya gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko mu gihugu cya Kongo Kinshasa, ubucuruzi busa nkubwa murumuna wa Museveni Salim Saleh azwi kuba akora, kandi Museveni akaba ariwe uri ku isonga muri ubwo bucuruzi.

Ariko nyuma ya Boona, usanzwe uzwi nka Boonabana n ‘umugabo we wahoze ari umugore w’umujandarume witwa Rwema aho rero umugabo we amaze kumutera, uwo mugore yaba yarakoze iki? Yabwiye isi yose ko umugabo we yashimuswe n’URwanda. Icyo gihe, yakoranaga n’inzego z’iperereza za Kampala, ari nabo bishyura buri muhisi n’umugenzi mu rwego rwo kugirango baharabike URwanda. Naho umujandarume yarimo kwirira ubuzima muri Kongo Kinshasa, akorera amafaranga ndetse nkuko amakuru y’ibanga abivuga ngo ibyo byose yabifatanyaga no gukorana na RNC.

Ariko Boona, yagombaga gushaka urwitwazo, bityo agaharabika URwanda ku ibura rya baringa ry’umugabo we, akaba aribwo buryo bwonyine yari afite gukoresha, ndetse nabo bamuhemba.

Muri izo nyandiko ze zose ku rukuta rwa Facebook, agereranya Ingabo z’URwanda n’interahamwe, zari ku isonga mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Icyemezo cy’URwanda cyo kohereza ingabo mu cyahoze ari Zaire muri 1996, byari ukugirango rukumire bariya ba Jenosideri, kuko bari barinze hafi y’umupaka mu rwego rwo kugirango bisuganye batere URwanda, bityo basoze umugambi mubisha wabo wa Jenoside”. Iki cyemezo cy’URwanda cyakomejwe gushyigikirwa  inshuro nyinshi, na bamwe mu banyamakuru b’ibyamamare ndetse n’abanditsi mu isi yose..

Ibyo ntibizigera bituma Boona n’abandi bameze nkawe barekeraho gushyigikira RNC, ndetse baharabika URwanda bifashisha inkuru z’impimbano ko ngo “Kigali yagiye kwica Abakongomani”. Ariko iyaba aba bantu bajyaga bibaza, ese URwanda na Uganda ni ikihe gihugu cyahamagajwe kubera ibyaha byakorewe muri Kongo Kinshasa? Igisubizo: Uganda.

“Urukiko gutegeka Uganda kwishyura Kongo Kinshasa indishyi z’akababaro”, nkuko byanditswe n’ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza cyitwa The Guardian cyo muri 2005. Icyo Kinyamakuru kikaba cyaranditse ko Urukiko mpuzamahanga rwategetse ko kuba Uganda yarateye Kongo Kinshasa hagati ya 1998-2003, yavogereye ubusugire mpuzamahanga, bityo bikaba byaratumye abasivile bapfa abandi bagakorerwa iyicarubozo.

“Kubera imyitwarire y’ingabo za Uganda, byatumye haba ibikorwa by’ubwicanyi, iyicarubozo n’ubundi buryo bwinshi bubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu byose bikaba byarakorerwaga abaturage ba Kongo Kinshasa, Uganda ikaba yararenze ku nshingano zayo, nkuko itegeko mpuzamahanga rirebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, umwanzuro w’urukiko rwari ruyobowe na,” Shi Jiuyong, perezida w’urukiko rw’Irahe.

Mu yandi magamo, ubutegetsi bwa Museveni bwari bwaritwaye mu  buryo bwa kibandi, ubwo ingabo z’icyo gihugu zari muri DRC. Urukiko mpuzamahanga rwategetse Kampala kwishyura miliyari icumi z’amadolari US$10 miliyari nk’indishyi z’akababaro. Ariko kuri  Prossy Boona we ibyo byose abigeretse ku Rwanda, kandi ari nta rukiko na rumwe rwigeze ruhamagaza URwanda kuburana.

Uku niko kuburisoni mu bantu bamwe nabamwe. Boona ukomeza gusakuza, ahubwo Leta akorera siyo yijanditse mu icuruzwa ry’abagore mu bucakara mu bihugu by’Abarabu.

Honorabure Betty Nambooze uhagagarariye umujyi wa Mukono yashyize ahagaragara amarorerwa yakorerwaga abagande bari mu mirimo y’ubucakara mu bihugu by’Abarabu, bamwe baravunitse amaguru n’amaboko, abandi badashobora kwiyururutsa ngo bave mu ndege. Umuryango wa Museveni ukaba ariwo wijanditse muri ibi bikorwa by’agahomamunwa, kuko amasosiyete yabo ariyo yabagurishije mu gihugu cya Arabiya Saudite.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Uganda: Uko Bamwe Mu Bashinzwe Umutekano Bari Inyuma Y’icuruzwa Ry’abana B’abakobwa Mu Bihugu By’abarabu

Kayumba Uhunahuna Muri Kongo Kuva Muri 2010 Ubanza Icyo Ashaka Yarakibonye

Nyamara kandi Boona we ashishikajwe no kwandika ko inkuru z’impimbano zo mu myaka makumyabiri ishize, ko ngo ingabo z’URwanda zishe Abanyamulenge.

Bakaba bibwira ko hari uwakwibagirwa ukuntu RDF yarokoye Abanyamulenge mu maboko y’interahamwe, bari bambukije ingengabitekerezo yabo ya Jenoside, kandi bakaba bari baratangiye kubica, nkuko bari barishe Abatutsi mu Rwanda. Uwo Boona kandi akaba avuga ko URwanda rwitwara nk’Umukoloni.

Niba koko URwanda ari umukoloni, mu gihugu cy’Abaturanyi, cyangwa se wenda niba RDF  irimo kwica Abakongomani nkuko abivuga, kuki Kinshasa ntacyo irimo kuvuga? Kuki barimo urira cyane kurusha uwapfushije, kandi mu by’ukuri atapfushije, bityo akaba atarimo kurira namba?

Barimo kubogoza kuko ingabo za Nyamwasa zisanzwe zizwi nk’ibikoresho bya Museveni zashushubikanijwe mu birindiro, zikaba zashiriye ku cumu.

2019-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Inararibonye Tito Rutaremara yibukije Abanyarwanda uko amasezerano ya Arusha yavutse

Inararibonye Tito Rutaremara yibukije Abanyarwanda uko amasezerano ya Arusha yavutse

Editorial 28 Dec 2021
Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Editorial 03 Jan 2024
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Editorial 13 Aug 2018
“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

Editorial 22 Feb 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru