Perezida Félix Tshisekedi arasabwa ibisobanuro ku mamiliyoni y’amadolari yahawe ngo azahure ubuzima bw’abaturage bugeze aharindimuka, we akayakoresha mu guha ruswa abanyamakuru ngo bagereke ibibazo bya Kongo ku Rwanda.
Amakuru acukumbuye dukesha abantu babikurikiraniye hafi, barimo n’abo mu butegetsi bwa Kongo, aravuga ko mu bariye kuri izi noti, harimo abakunda gusebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, nka Justin Kabumba, Steve Wembi, Mwangi Maïna,Stanislas Bujakera, Daniel Michombero, Alain Foka wa RFI, umunya Cameroon wiyita umufaransa, Charles Onana, n’abandi bandika muri za The Guadian, BBC, VOA, n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga bitangaza inkuru zibogamye, zigambiriye gusa gusiga uRwanda icyaha.
Harimo kandi abategetsi nka Senateri Robert Menendez wo muri Sena y’Amerika, bamwe mu bagize Komisiyo n’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, n’abandi bavuga rikijyana, banasanzwe bazwiho kurya ruswa mgo babambishe abere, batagatifuze amashitani. Ni ibyo bita”lobbings”.
Banki y’Isi(WB), Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari(IMF) na Banki Nyafrika Itsura Amajyambere(ADB), byagaragaje impungenge ko amamiliyoni atabarika y’amadolari Kongo yahawe yakoreshejwe ibyo atagenewe, ndetse icyo gihugu kikaba cyarananiwe kugaragaza raporo y’imikoreshereze yayo.
Banki y’Isi yo ndetse yahise ihagarika inkunga isaga miliyari y’amadolari ( ni miliyoni 1.000 uvunje mu manyarwanda)yagombaga guhabwa Kongo, inasaba icyo gihugu kuyigararagariza irengero ry’igice cya mbere Kongo yahawe, kingana na miliyoni hafi 100 z’amadolari.
Ibi bije nyuma y’aho Perezida Tshisekedi afatiye icyemezo cyo gusesa “Social Fund”, ikigo cyagombaga gucunga imishinga 3 yari igenewe iyi nkunga, irimo kuzahura inzego z’ubutegetsi, kuzamura imibereho y’abaturage, no kwimakaza umutekano mu duce turimo imvururu.
Aya ni amayeri Tshisekedi yiyambaje kugirango asibanganye ibimenyetso, kuko yatinyaga ko umuterankunga azasaba ko habaho igenzuramutungo(audit).
Mu rwego rwo kujijisha Banki y’Isi yahise ashyiraho ikigo gishya kinafite inshingano nk’iz’icyasheshwe, ariko inyandiko zose zirebana n’iriya mishinga ziranyerezwa.Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Matata Ponyo, na Sesanga Hipungu, mu cyumweru gishize nabo bandikiye ibyo bigo by’imari basaba ko habaho”audit”, kuko bakeka ko inkunga ubutegetsi bwa Tshisekedi bwanyereje inkunga zitabarika igihugu cyahawe.
Bamwe mu banyepolitiki n’imiryango itari iya Leta, basanzwe banagaragaza igihombo igihugu giterwa no guhemba abacancuro batagize n’icyo bamaze ku rugamba, kwishyura indege, amahoteli n’insimburamubyizi bya Tshisekedi n’abamuherekeza mu ngendo ziri mu nyungu ze bwite. Biravugwa kandi ko hari amamiliyoni yaburiwe irengero, bikanugwanugwa ko Tshisekedi yayakubise umufuka, akazayifashisha mu kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kongo mu mpera z’uyu mwaka.
Abajyaga bibaza rero aho umurava abaharabika uRwanda bahuvana , ngicyo igisubizo.
Akavagari k’amafaranga yari kugoboka rubanda rwicira isazi mu jisho, byigiriye mu bifu by’abazi kubyaza umusaruro ubuswa bwa Tshisekedi n’ibyegera bye.