• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Editorial 18 May 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Perezida Félix Tshisekedi arasabwa ibisobanuro ku mamiliyoni y’amadolari yahawe ngo azahure ubuzima bw’abaturage bugeze aharindimuka, we akayakoresha mu guha ruswa abanyamakuru ngo bagereke ibibazo bya Kongo ku Rwanda.

Amakuru acukumbuye dukesha abantu babikurikiraniye hafi, barimo n’abo mu butegetsi bwa Kongo, aravuga ko mu bariye kuri izi noti, harimo abakunda gusebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, nka Justin Kabumba, Steve Wembi, Mwangi Maïna,Stanislas Bujakera, Daniel Michombero, Alain Foka wa RFI, umunya Cameroon wiyita umufaransa, Charles Onana, n’abandi bandika muri za The Guadian, BBC, VOA, n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga bitangaza inkuru zibogamye, zigambiriye gusa gusiga uRwanda icyaha.

Harimo kandi abategetsi nka Senateri Robert Menendez wo muri Sena y’Amerika, bamwe mu bagize Komisiyo n’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, n’abandi bavuga rikijyana, banasanzwe bazwiho kurya ruswa mgo babambishe abere, batagatifuze amashitani. Ni ibyo bita”lobbings”.

Banki y’Isi(WB), Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari(IMF) na Banki Nyafrika Itsura Amajyambere(ADB), byagaragaje impungenge ko amamiliyoni atabarika y’amadolari Kongo yahawe yakoreshejwe ibyo atagenewe, ndetse icyo gihugu kikaba cyarananiwe kugaragaza raporo y’imikoreshereze yayo.

Banki y’Isi yo ndetse yahise ihagarika inkunga isaga miliyari y’amadolari ( ni miliyoni 1.000 uvunje mu manyarwanda)yagombaga guhabwa Kongo, inasaba icyo gihugu kuyigararagariza irengero ry’igice cya mbere Kongo yahawe, kingana na miliyoni hafi 100 z’amadolari.

Ibi bije nyuma y’aho Perezida Tshisekedi afatiye icyemezo cyo gusesa “Social Fund”, ikigo cyagombaga gucunga imishinga 3 yari igenewe iyi nkunga, irimo kuzahura inzego z’ubutegetsi, kuzamura imibereho y’abaturage, no kwimakaza umutekano mu duce turimo imvururu.

Aya ni amayeri Tshisekedi yiyambaje kugirango asibanganye ibimenyetso, kuko yatinyaga ko umuterankunga azasaba ko habaho igenzuramutungo(audit).

Mu rwego rwo kujijisha Banki y’Isi yahise ashyiraho ikigo gishya kinafite inshingano nk’iz’icyasheshwe, ariko inyandiko zose zirebana n’iriya mishinga ziranyerezwa.Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Matata Ponyo, na Sesanga Hipungu, mu cyumweru gishize nabo bandikiye ibyo bigo by’imari basaba ko habaho”audit”, kuko bakeka ko inkunga ubutegetsi bwa Tshisekedi bwanyereje inkunga zitabarika igihugu cyahawe.

Bamwe mu banyepolitiki n’imiryango itari iya Leta, basanzwe banagaragaza igihombo igihugu giterwa no guhemba abacancuro batagize n’icyo bamaze ku rugamba, kwishyura indege, amahoteli n’insimburamubyizi bya Tshisekedi n’abamuherekeza mu ngendo ziri mu nyungu ze bwite. Biravugwa kandi ko hari amamiliyoni yaburiwe irengero, bikanugwanugwa ko Tshisekedi yayakubise umufuka, akazayifashisha mu kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kongo mu mpera z’uyu mwaka.

Abajyaga bibaza rero aho umurava abaharabika uRwanda bahuvana , ngicyo igisubizo.

Akavagari k’amafaranga yari kugoboka rubanda rwicira isazi mu jisho, byigiriye mu bifu by’abazi kubyaza umusaruro ubuswa bwa Tshisekedi n’ibyegera bye.

2023-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame

Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame

Editorial 28 Apr 2018
Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Editorial 22 Aug 2025
BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

Editorial 24 Nov 2020
Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga  bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Editorial 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?
Amakuru

Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Editorial 23 Mar 2022
Banki ikomeye mu Bufaransa yajyanwe mu nkiko ishinjwa gutanga amafaranga yaguzwe  Intwaro  ku bwa Col Bagosora
ITOHOZA

Banki ikomeye mu Bufaransa yajyanwe mu nkiko ishinjwa gutanga amafaranga yaguzwe Intwaro ku bwa Col Bagosora

Editorial 29 Jun 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru