• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

Editorial 04 Nov 2022 Amakuru, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu, tariki 04 Ugushyingo 2022, ubwo yayoboraga umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda abawofisiye 568, umuhango wabereye mu ishuri rya gisirikari cya Gako, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye abarangije amasomo n’izindi nzego z’umutekano, ko kugira abasirikari bahagije kandi bashoboye bitavuze gutegura intambara, ko ahubwo inshingano yabo ya mbere ari ugufatanya n’abandi baturage kubaka igihugu no kurinda ibikorwa by’iterambere byagezweho.

Yagize ati:”Ntitwubaka igisirikari cyo gushoza intambara, ahubwo inshingano ya mbere y’umusirikari w’u Rwanda ni ukurinda igihugu n’abagituye ndetse n’ibyagezweho, ibyo kurwana bikaza nyuma.”

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yavuze ko ubumenyi abasirikari b’u Rwanda bahabwa buba bunakenewe no kuzindi nzego z’igihugu, ashimangira ko u Rwanda ruziyambaza ubwo bumenyi kugirango rukomeze rutere imbere. Yanongeyeho ko uRwanda rwiyemeje gufatanya n’andi mahanga abyifuza kubyaza umusaruro ubuhanga bw’ingabo z’uRwanda, hagamijwe iterambere twese dufitemo inyungu.

Mu barangije amasomo harimo 24 bize mu bihugu bifitanye umubano  n’u Rwanda, birimo Kenya,  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Qatar, Ubwongereza, Uburusiya, Sri Lanka n’Ubutaliyani, bakaba bari bamaze hafi umwaka bahabwa inyigisho za gisirikari n’ubundi bumenyi mu mashami anyuranye, arimo ubuvuzi, “engineering”, ubugenge, imibare,ibinyabuzima n’ubutabire.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe nawe yari aherutse gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zitabereyeho kurwana intambara zitari ngombwa, ko ahubwo zihora ziryamiye amajanja ngo zirinde ubusugire bw’igihugu.

Ibi yabivuze  asa n’usubiza abategetsi ba Kongo bihandagaza ngo biteguye gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe nyamara abasirikari b’icyo gihugu bumva gusa umurindi w’abarwanyi ba M23 bakayabangira ingata. Umusazi ntiyagutera ibyondo ngo utore amabuye utangire kuyamutera, kandi uzi neza ko yabitewe n’uburwayi.

2022-11-04
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Editorial 05 Mar 2017
Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa  n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha

Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha

Editorial 16 Mar 2018
Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Editorial 29 Oct 2021
APR FC yatsinze Musanze ishimangira umwanya wa mbere, Rayon Sports yafashe umwanya wa Kabiri itsinze Marine FC

APR FC yatsinze Musanze ishimangira umwanya wa mbere, Rayon Sports yafashe umwanya wa Kabiri itsinze Marine FC

Editorial 05 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye
Amakuru

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Editorial 30 Jan 2021
Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Editorial 13 Dec 2016
DONALD TRUMP niwe utsindiye kuyobora Amerika, sobanukirwa  ibintu 10 bitumye atsinda HILARY CLINTON.
POLITIKI

DONALD TRUMP niwe utsindiye kuyobora Amerika, sobanukirwa ibintu 10 bitumye atsinda HILARY CLINTON.

Editorial 12 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru