• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Intambara ikomeye hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera

Intambara ikomeye hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera

Editorial 30 Jan 2017 ITOHOZA

Itangazamakuru rifatwa nk’ubutegetsi bwa gatatu muri buri gihugu rikaba rihabwa umwanya ukomeye mu bihugu byateye imbere ubu ryaba ridacana uwaka n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.

Nyuma yuko White House yibasiye Abanyamakuru bikomeye kubera ko basuzuguje irahira rya Trump bakavuga ko ritigeze ryItabirwa n’abantu benshi nkuko byari bisanzwe kubandi baperezida bayoboye Amerika, hakaza kubaho guterana amagambo cyane ubu ibibazo biravuka ubutitsa kuburyo itangazamakuru n’ubutegetsi bwa Trump bishobora kugira imibanire nk’iy’agaca n’imishwi y’inkoko.

Umwe mu bayobozi bakuru mu biro bya Trump witwa Steve Bannon yatangaje kuri uyu 26 Mutarama 2017 ko bagiye guhangana n’Itangazamakuru ryiyita ko ari iry’umwuga muri Amerika kandi ngo ryariyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Donald Trump. Bannon yabwiye ibitangazamakuru rikora muri ubwo buryo ko bIgomba gufunga umunwa, avuga ko abatangarije intambara yeruye.

-5539.jpg

Perezida Trump aganganye bikomeye n’Itangazamakuru amaherezo azaba ayahe ?

Yakomeje asobanura ko atiyumvisha ukuntu ibitangazamakuru byinshi bitaremera ko Trump yabaye Perezida w’Amerika, Bannon akaba abibonamo agasuzuguro gakabije.

Steve Bannon ngo yaba yarahamagawe kuri telefone ngendanwa n’umunyamakuru utavuzwe izina ngo hanyuma batangiye kuvugana, Bannon ahita amubwira ko bateye isoni, ko bagomba kuziba hanyuma bagategereza gato ibyo Perezida mushya azakora mbere yo guca urubanza kubintu batarabona.

Nyuma yaho undi munyamakuru yamuhamagaye ngo amubaze kuri iki kibazo, Bannon yamubwiye ko Itangazamakuru ryo muri Amerika ryabaye nk’ ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi, ati ntabwo musobanukiwe ibibera muri iki gihugu, yakomeje asomera uyu munyamkuru amubwira ko biteye agahinda kubona Itangazamakuru ritaramenya impamvu n’ukuntu Trump yatowe.

-5538.jpg

Steve Bannon

Uyu mugabo Steve Bannon nawe yavuzwe cyane igihe cy’amatora ubwo yatukaga ibitangazamakuru bikomeye avuga ko ari ibinyamakuru bipfuye ijana ku ijana ko batazi icyo gukora . Ibi yabivuze Trump ubwo yaramaze gutorwa kandi itangazamakuru ritarigeze rimuha amahirwe yo gutorwa na gato, ahubwo ngo bakoreraga Hillary Clinton.

Steve yanabajijwe kumunyamakuru Sean Spicer uherutse gukora ikiganiro aho yikomeye Perezida Trump kuburyo bukomeye avuga ko ntabantu bitabiriye imihango yo kurahira kwe maze Bannon afatwa n’uburakari bukomeye avuga ko Itangazamakuru rimeze nkirya Sean ntatangazamakuru ririmo ko rikorwa n’abantu batagira ubwenge, ko n’abanyamakuru nkabariya batagomba kwemererwa uruhusa mu mihango nkiriya.

Guhangana hati y’ubutegetsi n’Itangazamakuru byakundaga kugaragara hano muri Afurika mu bihugu bikiri inyuma mu iterambere none byageze no mu bihugu byitwa ko aribyo biriha uburenganzira busesuye! Gusa biragaragara ko ikibazo kitari hano hafi ngo gikemuke kuko iki cyumweru kigitangira ushinzwe itangazamakuru muri White House yatanze ikiganiro n’abanyamakuru bikaba byaravuzwe ko amatelevisiyo menshi yamusuzuguye bakanga guhitisha nibyo arimo kuvuga.

Hakizimana Themistocle

2017-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Imvuru zadukiriye  Umujyi  wa Kasese

Uganda : Imvuru zadukiriye Umujyi wa Kasese

Editorial 28 Nov 2016
CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Editorial 15 May 2017
Lt Gen Mushyo Kamanzi  niwe  Mugaba  mukuru  mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Lt Gen Mushyo Kamanzi niwe Mugaba mukuru mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Editorial 07 Apr 2017
Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro  FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Editorial 22 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga
Amakuru

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Editorial 13 Mar 2024
Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS
POLITIKI

Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Editorial 11 Jan 2018
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)
HIRYA NO HINO

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Editorial 01 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru