• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo

Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo

Editorial 26 Aug 2016 Mu Mahanga

Abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kurangwa n’ubufatanye mu kurwanya ubujura bw’amatungo, ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 24 Kanama n’Umuyobozi w’iyi Ntara, Odette Uwamariya mu nama yagiranye n’abaturage bagera ku 1500 bo mu mirenge ya Kageyo, Gitoki na Gatsibo yo mu karere ka Gatsibo.

Iyo nama yabereye mu kagari ka Busetsa, ho mu murenge wa Kageyo. Yitabiriwe n’abayobozi b’Inzego z’umutekano barimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi.

Mu butumwa bwe, Uwamariya yagize ati:”Ibyo mumaze kugeraho mubikesha umutekano usesuye uri mu gihugu cyacu. Uruhare rwa buri wese rurakenewe kugira ngo turwanye ubujura bw’uburyo bwose n’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati:”Inzego z’umutekano ntizabera hose icya rimwe. Ibi bihita biha buri wese inshingano zo kugira uruhare mu kubumbatira umutekano yirinda ibyaha kandi atanga amakuru yatuma bikumirwa.”

Uwamariya yasabye kandi abatuye muri iyi Ntara gukora neza amarondo kugira ngo barusheho kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge n’ubujura burimo ubw’amatungo, ubw’imyaka n’ubwo mu mazi.

Yabwiye abo baturage ati:”Abanywa ibiyobyabwenge, ababitunda, ndetse n’ababicuruza murabazi kubera ko mu babikora harimo abavandimwe banyu, inshuti zanyu, cyangwa abaturanyi banyu.

Ntimukabahishire kubera ko ingaruka z’ibyo bakora zibageraho ku buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Mu ijambo rye, ACP Karasi yagize ati:”Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge. Nk’uko byitwa bitesha ubwenge uwabinyoye maze agakora ibikorwa binyuranije n’amategeko nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gusambanya abana. Abantu bakwiye kutabinywa, kutabicuruza no kutabitunda kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’ababikora.”

Yabwiye abari aho ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu Ntara y’Iburasirazuba harimo Kanyanga, urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Chief Waragi, Blue Sky, kandi yongeraho ko bivanwa mu bihugu bihana imbibi n’iyi Ntara.

ACP Karasi yagize ati:”Amayeri y’ababicuruza n’ababitunda ndetse n’inzira babicishamo babyinjiza mu gihugu turazizi. Turagira abantu inama yo kubireka batarahura n’ingaruka zo kubyishoramo zirimo igifungo, gucibwa ihazabu n’igihombo.”
Yagize kandi ati:”Gukora amarondo neza no gutangira amakuru ku gihe biri mu bizatuma ubujura bw’uburyo bwose bukumirwa kandi ababukoze bafatwe vuba.”

Abitabiriye iyo nama beretswe abantu 20 bafungiwe kwiba amatungo, imyaka, n’ibintu bitandukanye mu masoko no mu mazu. Abo bantu babwiye abari aho ibyo bibye n’uko babigenje kandi babakangurira kubyirinda.

ACP Karasi yasoje ubutumwa bwe asaba abatuye muri iyi Ntara kuba ijisho ry’umuturanyi; birinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko kandi batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa.

Ubu bukangurambaga buje bukurikira ubwabereye mu murenge wa Mushenyi ho mu karere ka Nyagatare ku itariki 18 Kanama aho ibihumbi by’abaturage basabwe kurangwa n’ubufatanye mu kurwanya ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha.

-3846.jpg

Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, Lt. Gen. Fred Ibingira.

Ubu butumwa babugejejweho n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana n’ Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, Lt. Gen. Fred Ibingira.

RNP

2016-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Editorial 11 Feb 2016
Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Editorial 24 Jan 2025
Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero  [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Editorial 24 Feb 2017
Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Editorial 08 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

Editorial 30 Oct 2018
Umuryango wa Rutagungira ufungiye muri Uganda watakambiye Loni ku ihohoterwa akorerwa
INKURU NYAMUKURU

Umuryango wa Rutagungira ufungiye muri Uganda watakambiye Loni ku ihohoterwa akorerwa

Editorial 16 May 2018
Uganda: Museveni yasezeranije abanyabyaha ko bagiye kujya bicwa bamanitswe
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Museveni yasezeranije abanyabyaha ko bagiye kujya bicwa bamanitswe

Editorial 19 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru