• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda

Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda

Editorial 04 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abarekuwe n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha nyuma yo kurangiza ibihano bari bakatiwe bari kwakirwa n’abana nabo bafite umukoro wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubwo yari ku rubuga rwa Freeman Bikorwa, ruharwa Sagahutu yahawe ikaze ngo yibwire abatumirwa mu magambo y’urwango Sagahutu wagereranya na Bagosora mu kugira ubugome ati “ndarengana ndi umwere ahubwo Leta ya Kigali ikwiye guhinduka” (yamvugo yabokamye bavuga nkana nyamara Ari Ubuyobozi bwatowe n’abaturage)

Ibi Sagahutu avuga abishyira no mu bikorwa kuko Leta ya Tanzaniya yamufashe ashaka kwinjira mu Burundi ngo ajye muri FDLR ibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi byabaye tariki ya 10 Werurwe 2017 ubwo Leta ya Tanzaniya yamuhagarikaga ku mupaka wayo n’u Burundi akoresha impapuro mpimbano yahinduye umwirondoro. Yarafashwe arafungwa arekurwa tariki ya 1 Gicurasi uwo mwaka.

Sagahutu wavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu muri Komini Gisuma yari mu ngabo z’u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya Kapiteni. Yari yungirije umukuru wa Batayo ya Reconnaissance yari iyobowe icyo gihe na Major Nzuwonemeye.

Nkuko bigaragazwa n’inyandiko z’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha, hagati ya 1990 na 1994, Sagahutu hamwe n’abandi basirikari bakuru ba FAR bari bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’abatavuga rumwe na MRND bakaba kandi baratoje Interahamwe n’indi mitwe yitwaraga gisirikari yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, Sagahutu na Nzuwonemeye bagize uruhare mu iyicwa rya Minisitiri w’Intebe Agathe uwilingiyimana n’abasirikari icumi b’ababiligi.

Yafatiwe mu mugi wo muri Danimarike tariki ya 15 Gashyantare 2000 aho yari amaze imyaka isaga ibiri nuko yoherezwa Arusha tariki ya 24 Gashyantare 2000.

Muri Mata 2011, Sagahutu ndetse n’abandi bicanyi bakatiwe n’Urukiko rw’Arusha aho yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20. Urukiko rw’ubujurire bwamukatiye imyaka 15 aho yarekuwe by’agateganyo muri Gicurasi 2014.

Sagahutu ushaka impinduka mu Rwanda aho ashishikariza abantu gukuraho ubutegetsi yibuke ibyabaye kuri Col Nkundiye na Lt Col Dr Froduald Mugemanyi mu mwaka wa 1998 bari bayoboye ALiR/PARiL ndetse n’abandi babasimbuye mu mutwe wa FDLR harimo na Lt Gen Mudacumura uheruka kwicwa mu mwaka wa 2019.

Sagahutu kandi azibuke ibyabaye ku nshuti y’abicanyi Paul Rusesabagina waruziko isi izamujya inyuma mu gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.

Inzira ntibwira umugenzi.

2022-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Editorial 10 Jan 2017
Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera

Editorial 17 Feb 2017
“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

Editorial 20 Jul 2021
Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Editorial 25 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Nyuma yaho abagore babujijwe kuvuza ingoma, Noneho Ababana batarasezeranye bahawe itariki ntarengwa
POLITIKI

Burundi: Nyuma yaho abagore babujijwe kuvuza ingoma, Noneho Ababana batarasezeranye bahawe itariki ntarengwa

Editorial 09 Nov 2017
Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR ntamara kabiri – Gen Kabarebe
POLITIKI

Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR ntamara kabiri – Gen Kabarebe

Editorial 13 Jan 2020
Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe
Mu Mahanga

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Editorial 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru