Abarekuwe n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha nyuma yo kurangiza ibihano bari bakatiwe bari kwakirwa n’abana nabo bafite umukoro wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ubwo yari ku rubuga rwa Freeman Bikorwa, ruharwa Sagahutu yahawe ikaze ngo yibwire abatumirwa mu magambo y’urwango Sagahutu wagereranya na Bagosora mu kugira ubugome ati “ndarengana ndi umwere ahubwo Leta ya Kigali ikwiye guhinduka” (yamvugo yabokamye bavuga nkana nyamara Ari Ubuyobozi bwatowe n’abaturage)
Ibi Sagahutu avuga abishyira no mu bikorwa kuko Leta ya Tanzaniya yamufashe ashaka kwinjira mu Burundi ngo ajye muri FDLR ibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi byabaye tariki ya 10 Werurwe 2017 ubwo Leta ya Tanzaniya yamuhagarikaga ku mupaka wayo n’u Burundi akoresha impapuro mpimbano yahinduye umwirondoro. Yarafashwe arafungwa arekurwa tariki ya 1 Gicurasi uwo mwaka.
Sagahutu wavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu muri Komini Gisuma yari mu ngabo z’u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya Kapiteni. Yari yungirije umukuru wa Batayo ya Reconnaissance yari iyobowe icyo gihe na Major Nzuwonemeye.
Nkuko bigaragazwa n’inyandiko z’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha, hagati ya 1990 na 1994, Sagahutu hamwe n’abandi basirikari bakuru ba FAR bari bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’abatavuga rumwe na MRND bakaba kandi baratoje Interahamwe n’indi mitwe yitwaraga gisirikari yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, Sagahutu na Nzuwonemeye bagize uruhare mu iyicwa rya Minisitiri w’Intebe Agathe uwilingiyimana n’abasirikari icumi b’ababiligi.
Yafatiwe mu mugi wo muri Danimarike tariki ya 15 Gashyantare 2000 aho yari amaze imyaka isaga ibiri nuko yoherezwa Arusha tariki ya 24 Gashyantare 2000.
Muri Mata 2011, Sagahutu ndetse n’abandi bicanyi bakatiwe n’Urukiko rw’Arusha aho yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20. Urukiko rw’ubujurire bwamukatiye imyaka 15 aho yarekuwe by’agateganyo muri Gicurasi 2014.
Sagahutu ushaka impinduka mu Rwanda aho ashishikariza abantu gukuraho ubutegetsi yibuke ibyabaye kuri Col Nkundiye na Lt Col Dr Froduald Mugemanyi mu mwaka wa 1998 bari bayoboye ALiR/PARiL ndetse n’abandi babasimbuye mu mutwe wa FDLR harimo na Lt Gen Mudacumura uheruka kwicwa mu mwaka wa 2019.
Sagahutu kandi azibuke ibyabaye ku nshuti y’abicanyi Paul Rusesabagina waruziko isi izamujya inyuma mu gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.
Inzira ntibwira umugenzi.