Nyuma y’iminsi irindwi isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2017’ rizenguruka mu ntara zose, kuri iki Cyumweru rigasorezwa mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu ntibikiri inzozi Areruya Joseph yegukanye intsinzi ya Tours du Rwanda 2017.
Tour du Rwanda 2017 yari igizwe n’ibirometero 821 yageze mu ntara zose ; abasiganwa batangiriye mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru gishize ; kuwa Mbere berekeza i Huye bahava bakina agace ka Nyanza-Rubavu ; bakurikizaho aka Rubavu-Musanze ; Musanze-Nyamata ; Nyamata- Rwamagana ; bakurikizaho Kayonza-Kigali, none yasorejwe muri Kigali- Kigali.
Mu bakinnyi 73 bari batangiye iri siganwa, ababashize kurangiza utu duce twose ni 59 gusa ari nabo bakinnye aka nyuma kazenguruka muri Kigali ku ntera ya kirometero 120.
Bahagurutse kuri Stade Amahoro saa 9:30 bakomereze Controle Technique- Kimironko- Kibagabaga- Nyarutarama- MTN Center- RDB-KVCS-Airtel-Stade Amahoro, uru rugendo bagombaga kurukora inshuro 10.
Aka gace kari isibaniro no ugukubana gukomeye ku bakinnyi babiri, Areruya Joseph na Eyob Metkel bakinana muri Dimension Data ari nabo bari bafite amahirwe menshi yo kwegukana Tour du Rwanda 2017.
Areruya yarushaga Eyob amasegonda 35 gusa ku rutonde rusange, agasiga Kangangi Suleiman wa Bike Aid umunota 1:32 naho Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda uri ku mwanya wa kane asigwa iminota 2:05.
Ubwanditsi