Abaturage bo mu kagari ka Rusura gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, baravuga ko hari abayobozi bamwe b’Imidugudu muri aka gace, baba bazi neza ko hari ibitero bigiye kuba, bikagera aho abarwanyi ba FDLR, bashobora kugaba ibitero ku nzego z’umutekano.
Abaturage ba Bugeshi
Ibi aba baturage babivuze nyuma y’aho ku itariki 16 Mata 2016, abantu bikekwa ko ari abarwanyi b’uyu mutwe bagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Bugeshi mu kagari ka Kabumba.
Uretse ibi biro bya Polisi byatewe, hatwitswe imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri, abaturage bavuga ko yari iy’umuyobozi w’iyi sitasiyo ya Polisi, ikaba yarahiye irakongoka, ndetse barasa mu buryo bukomeye inzu y’Umurenge Sacco byose biri ku mwe.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyatembereye muri iyi Mirenge yombi, gishobora kureba imiterere y’aho, n’impamvu ikomeza gutuma aha hantu hakomeje kugira umutekano muke.
Kiti : Kuva i Kigali werekeza muri Bugeshi, bisaba kwerekeza mu Karere ka Rubavu, gusa uviramo ahitwa Kabari, ni ku muhanda werekeza mu Mujyi wa Rubavu.
“Mpageze nsabye umumotari ko twerekeza mu Murenge wa Bugeshi, ahaherutse kubera igitero, uyu mumotari koko na we arahazi neza.”
Iyo ugeze ahaherutse kubera iki gitero, utangazwa no kubona uburyo ari muri santire ikomeye y’ubucuruzi (Kabumba) ifite amazu menshi.
Inzu ikorerwamo n’uru rwego rwa Polisi nayo niho ibarizwa, bigaragara ko kuyigabaho igitero byateguwe n’abantu bahazi neza.
Iyo uhageze uhita ubona iyo nzu yarashwe mu buryo bukomeye n’amasasu menshi, imodoka y’ivatiri yúmweri yahiye mu buryo bukomeye nayo iri imbere y’iyi nyubako, iruhande rw’ibumoso hari Umurenge sacco, ubu watangiye gukora ariko uragaragaza amasasu yaharashwe n’aba barwanyi bashaka kwinjiramo.
Abatuye aka gasantire iyo muganiriye kuri iki gitero n’ababa barahasize ubuzima, bakubwira ko “Kubera ko cyabaye mu ijoro, ntabwo byoroshye ko twabamenya, gusa hari abapolisi bishwe kuko na we urabona ko bageze n’aho batwika imodoka yari imbere y’inzu yabo”.
FDLR
Umurenge wa Bugeshi aho wubatse ntabwo ari kure y’aha hagabwe iki gitero, ni nko mu kilometero kimwe gusa.
Nyuma yo kuva muri aka gasantire nshatse kureba aho u Rwanda rugabanira na Kongo, ngo ndebe n’uko aba barwanyi bashoboye kumenya aho aba bapolisi bakorera.
Gusa harimo umwanya munini, ni hafi ibirometero bine bigutwara ngo ugere ku mupaka witwa Kambonye, ugabanya ibihugu byombi, kugeza ubu umutekano w’aho uracunzwe mu buryo bukomeye, ariko ntibyambujije ko negera bamwe muri aba bashinzwe umutekano, banyereka hakurya muri Kongo, ndetse n’aho aba barwanyi ba FDLR bamwe baturuka bagabye igitero mu Rwanda.
Imiterere y’aka gace
Imirenge ya Bugeshi na Busasamana yombi ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iyo uyihagazemo ureba muri Kongo, ukahabona ikibaya kinini kigabanya ibihugu byombi, gusa igihande kinini kiri muri Kongo, hari kandi umusozi muremure wa Nyiragongo uri muri Kongo, nawo utandukanya ibi bihugu.
Ingabo z’Igihugu na Polisi basuye aka gace bahumuriza Abaturage
Ku ruhande rw’Umurenge wa Bugeshi hari kandi udusozi twa Hehu ya mbere n’iya kabiri, kamwe kari mu Rwanda akandi muri Kongo, dutandukanya ibi bihugu.
Iyo uganiriye n’abaturage muri aka gace, bamwe bakubwira ko abarwanyi ba FDLR bibera muri Nyiragongo, Kibumba, Hehu ku ruhande rwa Kongo no mu Kibaya kiri ku ruhande rw’iki gihugu, bakagaba ibitero mu Rwanda ariho baturutse.
Ese kugaba igitero mu Rwanda bishoboka bite, mu gihe abaturage baba batabigizemo uruhare?
Nk’iyo urebye aka gace gaherutse kugabwaho igitero muri Bugeshi, ubona ko byagorana cyane ko aba barwanyi mu gihe koko baba baturutse muri Kongo, bagenda ibirometero birenga 10, bakamenya n’aho inzu ikorerwamo na Polisi ikorera mu gasantire gatuwe n’abaturage benshi!
Inzego z’ibanze zirashyirwa mu majwi
Iki kinyamakuru cyerekeje mu kagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana, aka kagari gahana imbibi na Kongo, ni ku birometero bitatu uvuye ahagabwe igitero muri Bugeshi.
Baje bitwaje ibikoresho by’igihe kirekire
Umukecuru twise Nyirahabimana (siryo zina rye), yavutse mu mwaka wa 1953 kandi arahavukira, we yemeza ko aba barwanyi batava kure.
Mu kiganiro yahaye iki kinyamakuru ubwo cyamusuraga, yagize ati “Nkubwije ukuri urabona ndi umukecuru, nkunda igihugu cyanjye n’umutekano wa bagenzi banjye, aka gace ubona gafite imiryango myinshi ifite abana babo muri FDLR, nzi abarenga 5, yewe harimo n’abayobozi b’Imidugudu ndetse n’abashinzwe umutekano mu midugudu nzi badatanga amakuru ko kandi bazi neza ko abarwanyi bashaka gutera u Rwanda.”
Iyo uganiriye n’uyu mukecuru, agenda akubwira amazina ya bamwe mu basirikare azi bari muri FDLR, ndetse akakubwira na bamwe bantu azi bakorana kandi ari abayobozi, abashyirwa mu majwi n’abayobozi b’Imidugudu n’abashinzwe umutekano ku rwego rw’umudugudu.
Yunzemo ati “Nk’ubu njye nari mfite umuhungu wanjye wari muri FDLR, mu gace ka Hehu muri Kongo, ndibuka ko najyaga mfata igihe nkajya kumusura nkamubaza icyo yumva ashaka mu gihe u Rwanda rufite amahoro, yarambwiraga ko bashaka kuzaza bafite icyubahiro cyabo.”
Akomeza agira ati “Namubazaga niba bazaza kumwanywa barwanya, ariko akambwira ko bazaza n’ijoro, nahita mubwira ngo uwabatsinze ko ahari? Nkongera kumubwira ko ijoro ari irya satani gusa.”
Gusa ngo yaje kumukundira aratahuka, ubu abayeho neza mu Rwanda.
Uyu mukecuru ndetse n’umwe mu basaza batuye aka gace, bavuga ko ikibazo gikomeye gihari, ariko aba barwanyi ba FDLR bafite imiryango yabo muri utu duce, kandi na bamwe mu bayobozi bahayobora bakaba bafitanye isano rikomeye.
Uwitwa Nyamwemera Jean utuye mu kagari ka Rusiza muri Bugeshi, we n’ubwo adahishura neza uko aba barwanyi bagera muri aka gace, na we avuga ko atabyiyumvisha.
Aganira n’iki kinyamakuru yagize ati “Oya ntabwo njye nakwemeza ko aba bantu bacumbikirwa, icyo nahamya ni uko abo muri FDLR n’iyo baje bitwikira ijoro, mbese baza nk’ibisambo.”
Gusa nubwo uyu muturage we avuga ko aba barwanyi baza nk’ibisambo, kugeza ubu nta muturage aba barwanyi bari bahitana.
Icyo basaba inzego zo hejuru
Aba baturage icyo bahurizaho ni uko ngo batakwizera ibikorwa n’inzego zo hasi (ku midugudu).
Nk’abaturage bo mu Kagari ka Rusura, bo bemeza ko ahubwo bamwe mu bayobozi b’Imidugudu bakorwaho iperereza ryimbitse kuri ibi bikorwa.
Guverineri Mukandasira arabivugaho iki?
Aka gasantire ka Kayumba, niho abarwanyi ba FDLR bagabye igitero, haratuwe mu buryo bukomeye (Ifoto/Ububiko)
Mu nama y’umutekano yahuje Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, inzego z’umutekano n’aba baturage nyuma y’iki gitero cyo mu Kagali ka Kabumba, na we asa nk’utari yashize amakenga iby’iki gitero.
Giverineri Mukandasira Caritas yagize ati “Nta bwo byumvikana uburyo abantu bavuye inyuma y’umusozi bakaza kubatera nta bantu muri mwe babigizemo uruhare, abantu bakava inyuma y’umusozi bakarinda aho batwara ubuzima bw’abantu?”
Yunzemo ati “ Ya mvugo yacu yo gutangira amakuru ku gihe nta bwo mwayubahirije kuko iyo muyubahiriza nta bwo ibi biba byabaye”.
Kugeza ubu aba baturage baravuga ko nko mu Mirenge wa Busasamana, hamaze kugabwa ibitero birenga icumi, naho muri Bugeshi hari ibirenga bine.
Ubuyobozi bw’Akarere buremeranya n’amakuru iki kinyamakuru gifite
Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yagiranye n’iki kinyamakuru , yemeje aya makuru avuga ko koko hari bamwe mu bayobozi b’ibanze bakorana na FDLR, avuga ko kugeza ubu hari abayobozi b’Imidugudugu bamaze gutabwa muri yombi.
Sinamenye Jeremie yagize ati “Ndemeranya na we 100%, kuva ibi bitero byaba twahise dukoresha inama mu Mirenge yose, ubu kandi bamwe mu bagabye iki gitero harimo abatangiye gutahurwa, harimo umukuru w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano.”
Yunzemo ati “Ikindi cyagaragaye ni uko bariya bantu batizana ahubwo baziranye n’abaturage, nk’ubu hagaragaye umusore w’imyaka 19 waje iminsi 14 mbere y’uko iki gitero kiba, iminsi ine ayimara mu mashyamba yo muri Kongo, indi ayimara yihishahisha muri Bugeshi, ibyo byose kugira ngo bibe ni uko bamwe mu baturage baba babifitemo uruhare.”
Meya Sinamenye avuga ko iki gitero cyabaye kigomba gufatwa nk’ikintu gikomeye ku mutekano w’igihugu, kuko ngo aba bantu binjiriye mu Murenge wa Busasamana bagaba igitero mu Murenge wa Bugeshi, ibi bikaba bisobanura ko banashoboraga gukomeza bakagaba igitero mu Mujyi wa Gisenyi n’ahandi mu gihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie
Uyu muyobozi akaba avuga kuba kugeza uyu munsi hakiri abayobozi bagikorana n’imitwe irwanya igihugu, bisebeje.
Agira ati “Umuyobozi agomba kuba umuyobozi ukunda abaturage n’igihugu, umuyobozi ugambanira igihugu n’abaturage akifatanya n’abacengezi, uwo ntabwo ari umuyobozi, abaturage nabo bagomba kugira uruhare mu mutekano, inzego z’umutekano ntabwo zagera ahantu hose ahubwo ziza zunganira, abaturage bagomba gutanga amakuru ku gihe bakoresheje telefefoni ku makuru y’umwanzi, mu gihe babonye umwanzi ntitubasaba kurwana nawe, batange amakuru cyangwa bavuze akaruru, nibakavuza n’abandi bazabumva bityo uwo muntu afatwe.”
Source: Izuba rirashe