• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Inzego Z’ubutasi Za Uganda Zikomeje Gahunda Yo Guharabika U Rwanda, Zifashishije Chimpreports”

“Inzego Z’ubutasi Za Uganda Zikomeje Gahunda Yo Guharabika U Rwanda, Zifashishije Chimpreports”

Editorial 10 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ku ya  1 Kanama 2018, Ikinyamakuru cyitwa Chimpreports cyanditse inkuru yari ifite umutwe udasanzwe, wagiraga uti, ‘’ Akarere k’Ibiyaga bigari intambara iratutumba”” n’ibyavugwaga  ku kagambane ko kwica Museveni ’’  Museveni yari agiye kwicwa’’

Indi nkuru yasohotse muri iki kinyamakuru cya Perezida Museveni kuya 7 Kanama 2018, ni iyerekeranye n’uwahoze ari umukuru w’urwego rw’ubutasi mu Rwanda Lt. Gen. [ rtd ] Karenzi Karake ndetse n’umucuruzi Denis Karera.

Iyo usomye, izi nkuru zombi, mbere yuko urangiza igika cya mbere, uhita ubona ko ari propaganda, ishobora kuba yaratanzwe n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda ukaba wanahita wemeza ko byategetswe ko yandikwa, ibi bikaba bishobora kuba bitera ishema Perezida Museveni, Abel Kandiho na Koloneli Kaka Bagenda, kuko amafaranga yabo atari gupfa ubusa.

Nubwo iki ari igihe cy’amakuru y’ibihuha muri Uganda ku Rwanda , ibi ni ibihimbano bidafite aho bishingiye, binagaragaza ko muri Uganda hari ikibazo; ibi akaba aribyo birimo gukorwa n’inzego z’ubutasi z’icyo gihugu, bagerageza ibishoboka byose mu kurangaza rubanda, kuko abaturage bamaze kurambirwa no kutagira umutekano, ruswa yahindutse icyorezo, ibikorwa remezo by’ubuzima n’uburezi bishaje ni ibindi…..

Bityo aka gatsiko k’abamotsi b’ubutegetsi bwa Museveni busa n’uburi mu marembera, kakaba gakomeje akamo gashoza intambara ku Rwanda mu rwego rwo kurangaza Abaturage bamaze ku karambirwa. Gukomeza umurego wo gukwirakwiza ibihuha muri  gahunda iharabika URwanda n’ ISHYARI,  n’ amayeri yo kugirango bakomeze kugundira ubutegetsi, bityo imitegekere irimo gusahura ku mugaragaro ndetse no gukenesha abaturage ba Uganda, aho ubwo butegetsi bukiza agatsiko k’abaturage bakeya, ari nako iterambere rihadindirira, ubundi ryakabaye rigera kuri  buri muturage wa Uganda.

Abaturage ba Uganda bakaba barimo kurangazwa ku bushake, mu rwego rwo kubakoma imbere mu buryo ubwo aribwo bwose bakoresha  mugushakisha ubundi buyobozi, ibi kandi bikaba birimo gukorwa n’imbuga nkoranyambaga nyinshi ziterwa inkunga n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare CMI, ndetse na ISO, kuri ubu, Chimp Reports niyo iza ku isonga, Twitter ndetse na Facebook, bikaba bishinzwe guharabika u Rwanda, propaganda, ibinyoma no kubeshyera Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi bwe, bikorwa na Sarah Kagingo, wiyita Gareth Ofungi, ubu kandi niwe ushinzwe ubuvugizi budasanzwe bw’urwego rw’ubutasi bwa Uganda.

Guteranya u Burundi n’u Rwanda

Mu rwego rwo gukomeza  gutwerera URwanda uruhare muri kudeta y’UBurundi yapfubye, muri 2015, nyuma y’ivugurura ry’itegeko nshinga ry’icyo gihugu ryakozwe na Perezida Pierre Nkurunziza, ryaje gushyira icyo gihugu mu nzitane y’ibibazo.

Ntawe utazi ko inkomoko yatewe nuko Nkurunziza yirengagije amasezerano ya Arusha, yari yaratangiwe ndetse akanashyirwa mu bikorwa na ba Nyakwigendera Nelson Mandela Julius Nyerere, yaje no guhagarika intambara mur’icyo gihugu, bityo bigatuma Nkurunziza ajya ku butegetsi muri 2005.

Aya masezerano akaba yaragaragazaga ko manda y’umukuru w’igihugu zitagombaga kurenga ebyiri. Bityo, n’umwana waba uri muri abo banditsi ba ChimpReports agomba kumenya ko Nkurunziza yakabaye yaravuye ku butegetsi muri 2015. Nyamara kandi ubwo icyo gihe cyari cyigeze, yaje gutagaza ko ntaho azajya. Iki cyemezo cyari gihabanye kure nicyo abaturage bifuzaga, ndetse n’izindi nzego z’abaturage zo mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi sosiyete sivile ndetse na bamwe bo mu ishyaka rye, nuko bituma isi yose ibimenya, ubwo bisukaga mu mihanda bigaragambya kubera ibyaha byerecyeranye no kuvogera itegeko nshinga ndetse n’igihugu  umuyobozi wabo yari yakoze.

Nkurunziza yakomeje kwinangira, bityo rubanda rurigaragambya. Nkurunziza arekura igipolisi cye n’Imbonerakure kugirango bagirire nabi abaturage. Mu ngabo hatangiye gucikamo ibice, zimwe muri zo, zishyigikira abigaragambyaga. Ibi akaba aribyo byateje kudeta. Gahunda ya kudeta yari gahunda y’Abarundi bonyine ubwabo.

Ibiranga aba bambari!

Nyamara kandi, iyo ibyatanzwe n’inzego z’ubutasi bisubitswe, izo nzego zikomeza gutegeka ko byandikwa. ‘’ Ikindi kandi nuko mwakwandika ko URwanda rwagerageje kwicira Museveni IBurundi!’’ “Yego data buja’’ ChimpReports kandi yaje no gutangaza isesengura ku byari byaranditse n’urubuga nkoranyambaga rwo mu Bufaransa “ La Lettre de l’Ocean Indien ” ruyoborwa n’inzego zishinzwe umutekano wo hanze y’igihugu Direction general de la securite exterieure, (DGSE).

 Mur’iyo nyandiko, y’ubugoryi ivuga ko ngo Inyeshyamba z’Abarundi zishyigikiwe n’URwanda zari zarateguye umugambi wo kuzahanura indege izaba itwaye Perezida Museveni mu nama COMESA,yagombaga kuba yarabereye IBujumbura ku hagati y’itariki 1-10 Kamena, ariko nyuma ikaza kwimurirwa mu murwa mukuru wa Zambiya, nyuma yuko UBurundiI bwananiwe kugaragariza inama y’abaminisitiri, ko bubifitiye ubushobozi, bityo UBurundi burananirwa, kuko hari ibisabwa by’ibanze nka interineti, n’ibindi, bitaboneka ku buryo bworoshye muri icyo gihugu.

Aya makuru yose aboneka ku buryo bworoshye kugirango rubanda ruyabone, bityo rero  kugira umugayo nkuriya kuba gusoma uvuga ko Museveni yaburiwe ko indege ye yari kuraswa n’inyeshyamba z’Abarundi zishyigikiwe n’URwanda ni ubuhubutsi, kandi binateye isoni ndetse no kuri abo bambari nka ChimpReports!

2018-08-10
Editorial

IZINDI NKURU

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Editorial 28 Jan 2025
Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Editorial 09 Aug 2019
Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Editorial 26 Jan 2020
Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Editorial 15 Mar 2021

prev
next

7 Ibitekerezo

  1. Bandora Charles
    August 10, 20185:15 pm -

    Ndavuga kuri ibi binyoma bya by’ ikinyamakuru gitumikira ubutasi na leta yabo.Biragaragarira buri wese ko Museveni n’ abambariwe hari umushyiha, inzika, n’ ishyali bafitiye Urwanda muri rusange, ndetse na HE PK by’ umwihariko. Ariko, wenda turebe gato ikindi kintu kibyohishe inyuma, yaba Museveni, yaba Nkurunziza , ubundi icyo bafite babwira abaturage babo bari kubakorera n’ iki ? ntakihari! barashyaka gusa nyirabazana( Bouc emmissaire) w ‘ ibibazo bogamo, noneho babereka ko bo ari ba victimes, abaturage bagire impuhwe bakomeze kwihangana. Ubufatane bw’ abafaransa na Museveni njye ahubwo mbona ko arinko kwereka Urwanda gahunda mbisha bafite kandi ko bakorana mu bikorwa by’ ukugambanira Urwanda mukuruhunganya umutekano. Abanzi bose b’ Urwanda babyakiriye neza cane kuburyo bisanga bageze Uganda cg Burundi! yewe na Kabila iyi migambi ayirimo miburyo bumwe cg ubundi, ikibazo aho kiri nukubuga ngo ese ubu bugome bakorera Urwanda buzabagezahe? intego bafite bazayigeraho? Ndashima inyifato ya kidiplomasiya Urwanda rwiyemeje, cane cane kudakoraga nkabariya, n’ ibyinyamibwa, bitinde bitebuke bazamwara, gusa bagiye kuba kidobya kuterambere ryakarere, kandi ntabwo nshidikanyako uzakora mujisho urwa Gasabo bitazamuhira, ari Museveni, ari Nkurunziza, ubufaransa (hypocrites) ,Kabila, kayumba, n’ abandi nkabo ntarondora hano, bose barazi uwo uwo bashaka kurwanya uwariwe , yewe bamwe muribo baranamuvuze ibigwi babwira abo bashakaga gufatanya umugambi mubisha, barabiziko Muzehe adacogozwa ku rugamba, ko igihe kigeze afata icyemezo ntakuka nkuko bikwiye. Imana ikomeze itahe mu Rwanda.

    Subiza
  2. Intareyakanwa
    August 11, 20185:56 am -

    Chimp Reports=Rushyashya.

    Gusa iyi nkuru ndabona idasobanutse kuko iravangavanze mbese uwayanditse ntabwo yakomoje ku ngingo ndetse n’umutwe wayo kuko uwo ariwe wese ufite ubwenge buzima bukora neza, ahita abona ko nayo ubwayo ifite icyo igambiriye nk’uko mwanditse mugaya Chimp Report.

    Iyi nkuru yuzuyemo gusebanya.

    Mujye muzirikana ko kubiba urwango mu baturage b’ibihugu aribyo” UGANDA,U RWANDA,U BURUNDI.REPUBURIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA CONGO NA TANZANIA ,ari ubugome ndengakamere muba mukorera abaturage.

    Subiza
  3. RUGENDO
    August 11, 20186:34 pm -

    NYAKUBAHWA PRESIDENT KAGAME ATI INJIJI YAMBERE NUWIZE !!
    NAJYE NDABONA INJIJI ZAMBERE ARI RUSHYASHYA!!
    MWEMBWE RUSHYASHYA MURI RTLM yakabiri yatumye benewacu bashira !!
    mujye mwandika kinyamwuga mukuremo ubujiji mubyo mwandika!!

    Subiza
  4. Isaac UFITAMAHORO
    August 16, 201812:26 pm -

    Ibi byose ikibyihishe inyuma k’ibanze ni ishyari ibihugu by’ibituranyi bifitiye u Rwanda na H.E kubera iterambere ryihuse igihugu cyacu kirimo kigeraho n’ingamba zikomeye cyafashe muguteza imbere abanyarwanda mugihe bo ibihugu byabo bimeze nk’ibisinziriye ! ntidukwiriye gucika intege rero ngo twumve ko byacitse ahubwo twese abanyarwanda dukwiye gukomeza umurongo twiyemeje wo kugira igihugu ikitegererezo cya Afrika tukarushaho gushyiramo imbaraga ari nako tuba maso turinda ibyagezweho turushaho kunga ubumwe twese abanyarwanda ngo hatagira uduca murihumye agasenya!!!!!

    Subiza
    • Sunday
      August 18, 201810:03 am -

      Stupid

      Subiza
  5. Garicane
    December 20, 20184:19 pm -

    Ariko se Mwebwe Rushyashya mushinjwa kuba ikinyamakuru cya PK namwe mugashinja abandi ibi bituma nemeza ibivugwa.

    Niba muri abanyamugwa mukwiye kugaragaza ko mukora inkuru zitabogamye ariko iyo mubogama mukarenga mugashinja abandi ibyo mushinjwa bihita byemeza icyo muri cyo.

    “Indi nkuru yasohotse muri iki kinyamakuru cya Perezida Museveni kuya 7 Kanama 2018,”

    Mwese muri ikinyamakuru cyande?

    Subiza
  6. Garicane
    December 20, 20184:20 pm -

    Indi nkuru yasohotse muri iki kinyamakuru cya Perezida Museveni kuya 7 Kanama 2018,

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru