Umukuru wa FDLR Lt Gen Mudacumura yishwe bamusanze mu birindiro bye tarikiya 18 Nzeli 2019 aho bivugwa ko hari inama ikomeye yari agiye kuyobora, andi makuru akavuga ko yagambaniwe n’abashaka kwihorera kubera nawe abo yishe. Tugiye kubagezaho amakuru yavuye mu rubanza rw’umukuru wa FDLR Ignace Murwanashyaka rwabereye I Stutgard mu Budage atuma twemerako yagambaniwe.
Hagati ya tariki 2-8 Nzeli 1994, Ingabo zatsinzwe zakoze inama yaguye zemeza umugambi wo gutaha mu Rwanda ku ngufu no kurangiza umugambi wa Jenoside. Bemeje ko abasirikari n’interahamwe bajya mu nkambi zabo naho abasigaye mu nkambi bakambara imyenda isanzwe. Hashyizweho Komisiyo eshanu zari zikuriwe n’abasirikari bakuru bose baregwa Jenoside aribo Col Théoneste Bagosora, Col Anselme Nkuliyekubona, colonel Aloys Ntiwiragabo, Col Andre Kanyamanza na Lt Col , Aloys Rwamanywa.
Abo bose bari bakuriwe na Gen Augustin Bizimungu. Abandi bari bakuriye Brigade na Batayo. Muri abo harimo Col Kanyandekwe wari ukuriye Bde ya 21 yakoreraga I Goma yungirijwe na Lt Col Paul Rwarakabije waje kuba nyuma umuyobozi mukuru wa FDLR.
Nyuma yaho Rwarakabije wari Maj Gen atahiye mu Rwanda ku bushake yasimbuwe na Sylvestre Mudacumura naho Col Emmanuel Kanyandekwe amwungirije.
Bivugwa ko Col Kanyandekwe Mudacumura atigeze amwiyumvamo, cyane ko yari afite icyerekezo cya FDLR gitandukanye nicya Mudacumura. Mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2006, Gen Mudacumura yatumiye Kanyandekwe basangira inzoga ariko hari umugambi wo kumutamika uburozi. Nyuma yo gusangira inzoga atashye mu birindiro bye, Kanyandekwe yahise apfa aguye mu nzira.
Mudacumura yaracecetse ntiyabivuga. Nyuma yaho ikinyamakuru cyo mu Rwanda The New Times gitangarijwe ko Col Kanyandekwe yarozwe tariki 24 Ukuboza 2006, Mudacumura yaratanguranywe yandikira Perezidqa wa FDLR Ignace Murwanashyaka ko Col Kanyandekwe yakoze impanuka agasitara agakubita umutwe hasi ahindura n’itariki avuga ko byabaye tariki 20 Ukuboza 2006. Kanyandekwe yajyanywe kuri Centre de Sante ya Kashabere arinaho bamushyinguye.
Mu rubanza rw’umuyobozi wa FDLR muri Stutgard mu Budage, umwe mu batangabuhamya bemeje ko Kanyandekwe wari warabaye General yarozwe na Mudacumura. Kanyandekwe yasimbuwe na Deogratias Izabayo wari uzwi nka Bigaruka warukuriye FDLR muri Tanzania.
Usibye Kanyandekwe, Mudacumura yaroze kandi Col Denis Murego uzwi nka Mbuyi ndetse na Col Ben uzwi nka Bernard Musengeni wapfuye tariki 10 Kanam 2008 I Uvira. Gen Bigaruka yasabye Mudacumura ko yakohereza amafaranga bakajya gupimisha umurambo wa Ben I Bukavu, Mudacumura yasubijeko kumupimisha bitamugarura ahubwo ko ababaye kuko yari yiteguye kumwohereza mu butumwa I Roma.
Bigaruka yongeye gusaba Mudacumura kohereza amadorali 200 ngo bayahe umuryango we, ariko avunira ibiti ntiyagira icyo abasubiza. Umuvugizi wa FDLR icyo gihe Edmond Ngarambe atangazako yashyinguwe. Umutangabuhamya mu rubanza yavuzeko Ben yarozwe nuwari woherejwe na Mudacumura.
Umugore wa Ben yandikiye Murwanashaka ibaruwa ndende avuga ko umugabo we yishwe. Nyuma Murwanashyaka yaje kumuha amafaranga amutunga we n’umuryango we kugeza igihe aboherereje muri Zambiya. Mudacumura yaba ngo yarahoye Ben ko atari umukiga. Nyuma y’imfu zaba basirikari bakuru ndetse n’abandi, byaba byarakururiye Mudacumura abanzi benshi dore ko arinabwo batangiye ku muvaho bagashinga indi mitwe harimo na RUD Urunana yashinzwe ubwo yoherezaga muri Kivu y’amajyepfo Gen Musare, noneho akamwangira ahubwo akamukuraho abasirikari hafi 400.
Umukuru wa FDLR Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro ntabwo yacanaga uwaka na Mudacumura. Ubutaha tuzabagezaho imibanire ya Mudacumura na Gaston Iyamuremye inagaragaza ko Gaston Iyamuremye yamwikijije …..…….