• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Editorial 15 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umukuru wa FDLR Lt Gen Mudacumura yishwe bamusanze mu birindiro bye tarikiya 18 Nzeli 2019 aho bivugwa ko hari inama ikomeye yari agiye kuyobora, andi makuru akavuga ko yagambaniwe n’abashaka kwihorera kubera nawe abo yishe. Tugiye kubagezaho amakuru yavuye mu rubanza rw’umukuru wa FDLR Ignace Murwanashyaka rwabereye I Stutgard mu Budage atuma twemerako yagambaniwe.

Hagati ya tariki 2-8 Nzeli 1994, Ingabo zatsinzwe zakoze inama yaguye zemeza umugambi wo gutaha mu Rwanda ku ngufu  no kurangiza umugambi wa Jenoside. Bemeje ko abasirikari n’interahamwe bajya mu nkambi zabo naho abasigaye mu nkambi bakambara imyenda isanzwe. Hashyizweho Komisiyo eshanu zari zikuriwe n’abasirikari bakuru bose baregwa  Jenoside aribo Col  Théoneste Bagosora, Col   Anselme Nkuliyekubona,  colonel Aloys Ntiwiragabo,   Col Andre Kanyamanza na Lt Col , Aloys Rwamanywa.

Abo bose bari bakuriwe na Gen Augustin Bizimungu. Abandi bari bakuriye Brigade na Batayo. Muri abo harimo Col Kanyandekwe wari ukuriye Bde ya 21 yakoreraga I Goma yungirijwe na Lt Col Paul Rwarakabije waje kuba nyuma umuyobozi mukuru wa FDLR.

Nyuma yaho Rwarakabije wari Maj Gen atahiye mu Rwanda ku bushake yasimbuwe na Sylvestre Mudacumura naho Col Emmanuel Kanyandekwe amwungirije.

Bivugwa ko Col Kanyandekwe Mudacumura atigeze amwiyumvamo, cyane ko yari afite icyerekezo cya FDLR gitandukanye nicya Mudacumura. Mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2006, Gen Mudacumura yatumiye Kanyandekwe basangira inzoga ariko hari umugambi wo kumutamika uburozi. Nyuma yo gusangira inzoga atashye mu birindiro bye, Kanyandekwe yahise apfa aguye mu nzira.

Mudacumura yaracecetse ntiyabivuga. Nyuma yaho ikinyamakuru cyo mu Rwanda The New Times gitangarijwe ko Col Kanyandekwe yarozwe tariki 24 Ukuboza 2006, Mudacumura yaratanguranywe yandikira Perezidqa wa FDLR Ignace Murwanashyaka ko Col Kanyandekwe yakoze impanuka agasitara agakubita umutwe hasi ahindura n’itariki avuga ko byabaye tariki 20 Ukuboza 2006. Kanyandekwe yajyanywe kuri Centre de Sante ya Kashabere arinaho bamushyinguye.

Mu rubanza rw’umuyobozi wa FDLR muri Stutgard mu Budage, umwe mu batangabuhamya bemeje ko Kanyandekwe wari warabaye General yarozwe na Mudacumura. Kanyandekwe yasimbuwe na Deogratias Izabayo wari uzwi nka Bigaruka warukuriye FDLR muri Tanzania.

Usibye Kanyandekwe, Mudacumura yaroze kandi  Col Denis Murego uzwi nka Mbuyi ndetse na Col Ben uzwi nka Bernard Musengeni wapfuye tariki 10 Kanam 2008 I Uvira. Gen Bigaruka yasabye Mudacumura ko yakohereza amafaranga bakajya gupimisha umurambo wa Ben I Bukavu, Mudacumura yasubijeko kumupimisha bitamugarura ahubwo ko ababaye kuko yari yiteguye kumwohereza mu butumwa I Roma.

Bigaruka yongeye gusaba Mudacumura kohereza amadorali 200 ngo bayahe umuryango we, ariko avunira ibiti ntiyagira icyo abasubiza. Umuvugizi wa FDLR icyo gihe Edmond Ngarambe atangazako yashyinguwe. Umutangabuhamya mu rubanza yavuzeko Ben yarozwe nuwari woherejwe na Mudacumura.

Umugore wa Ben yandikiye Murwanashaka ibaruwa ndende avuga ko umugabo we yishwe. Nyuma Murwanashyaka yaje kumuha amafaranga amutunga we n’umuryango we kugeza igihe aboherereje muri Zambiya. Mudacumura yaba ngo yarahoye Ben ko atari umukiga. Nyuma y’imfu zaba basirikari bakuru ndetse n’abandi, byaba byarakururiye Mudacumura abanzi benshi dore ko arinabwo batangiye ku muvaho bagashinga indi mitwe harimo na RUD Urunana yashinzwe ubwo yoherezaga muri Kivu y’amajyepfo Gen Musare, noneho akamwangira ahubwo akamukuraho abasirikari hafi 400.

Umukuru wa FDLR Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro ntabwo yacanaga  uwaka na Mudacumura. Ubutaha tuzabagezaho imibanire ya Mudacumura na Gaston Iyamuremye inagaragaza ko Gaston Iyamuremye yamwikijije …..…….

2019-11-15
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Editorial 23 Oct 2018
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Editorial 22 Aug 2023
Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Editorial 18 Nov 2024
Loni irashyira igitutu kuri Leta ya Nkurunziza ku gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo

Loni irashyira igitutu kuri Leta ya Nkurunziza ku gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo

Editorial 12 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC
Uncategorized

AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC

Editorial 11 Dec 2022
Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa
Mu Rwanda

Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa

Editorial 23 Feb 2017
Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi
POLITIKI

Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi

Editorial 21 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru