Inzu ya Depite Nkusi Juvenal iherereye mu Kagari ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka; ibyarimo byose birashya ntanakimwe cyabashije kurokoka, gusa abana n’umukozi bari basigaye murugo ntibagize icyo baba.
Ibi byabaye mugihe Depite Nkunsi kimwe n’abandi ba Depite bo muri PSD bari mu Ntara y’Uburasirazuba. Depite Nkunsi akaba yari yagiye kwigisha abayoboke b’ishyaka rye mu Karere ka Ngoma .
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iyi nyubako ngo yatewe n’insinga z’amashanyarazi yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Uku gushya kw’iyi nzu kubaye nyuma y’uko hari hashize iminsi inkongi z’umuriro zisa n’izagabanutse mu Mujyi wa Kigali nkuko byemezwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe iby’inkongi.
Imibare itangazwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zagabanutse ku buryo bugaragara mu mezi atandatu ashize ugereranyije n’umwaka ushize wa 2015.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, ACP Jean Baptiste Seminega, atangaza ko mu 2015 habaye inkongi z’imiriro 122 mu gihugu hose.
Yagize ati “Yego si umubare muto; ariko aho zabaye hose twaratabaye kandi tuzizimya zitarangiza ibintu byinshi; kandi ibyo byajyanye no gusobanurira abantu uko bashobora kuzirinda, ibyo bikaba ari byo byatumye zigabanuka. Kuva uyu mwaka utangiye hamaze kuba inkongi z’imiriro 30. Twizera ko uko turushaho gukangurira abaturarwanda gufata ingamba zo kuzirinda bizatuma zirushaho kugabanuka.”
Police yatabaye ijya kizimya ariko ntihagira ikirokoka
Ku rundi ruhande ariko ACP Seminega avuga ko atanejejwe n’iriya mibare y’inkongi z’imiriro zabaye, ati “ Twahuguye abantu b’ingeri zinyuranye bagera ku 20,000. Ubumenyi twabahaye mu bijyanye no kwirinda inkongi z’imiriro bwakabaye butuma imibare yazo itagera kuri iriya. Twe icyo tugamije ni ukuzikumira kurusha kurwana n’ingaruka izo nkongi ziba zateje.”
Iperereza ryakozwe mu 2015 ryagaragaje ko inkongi z’imiriro zabaye muri uwo mwaka zatewe ahanini no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, kandi ko abantu bamwe bagize uburangare bagasiga buji zaka bakajya kure yazo ku buryo zikongeza ibindi bintu biri hafi yazo; hanyuma bigateza inkongi zangije ibintu, zikomeretsa abantu, ndetse zihitana abandi.
ACP Seminega yakomeje agira ati “Abantu bakwiye kugura kandi bagashyira mu nyubako zabo ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro kugira ngo niziramuka zibaye babashe kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi mu gihe bategereje ubutabazi bwa Polisi y’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko kujugunya ibisigazwa by’itabi ku gasozi bishobora guteza inkongi y’umuriro, ndetse yibutsa ko kuyiteza bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Yavuze ko inkongi z’imiriro zikunze kuba nyinshi muri mezi ya Nyakanga na Kanama, maze asaba abanywi b’itabi kutajugunya ibisigazwa byaryo ku gasozi, no kurangwa n’ubushishozi mu bikorwa bitandukanye nko gutwika amakara n’imyanda. Abantu barasabwa kwigengesera cyane mu bikorwa byabo muri aya mezi y’impeshyi kugira ngo bidateza inkongi z’imiriro.”
Mu bihe byo ha mbere, bamwe mu borozi cyangwa abashumba bo mu Ntara y’Uburasirazuba batwikaga ahantu runaka kugira ngo imvura nigwa hazaboneke ubwatsi butoshye bw’amatungo yabo. Rimwe na rimwe umuyaga watumaga iyo nkongi ifata ahantu hanini cyane.
ACP Seminega yasabye abantu bagifite iyo myumvire kuyireka abibutsa ko ari ukwangiza ibidukikije, kandi ko bihanwa n’amategeko mu Rwanda.
Yagize na none ati “Polisi y’u Rwanda ifite imodoka zigezweho zo kuzimya inkongi z’imiriro; kandi ifite abapolisi bafite ubumenyi mu kuzikumira no kuzizimya. Kugeza ubu, muri buri ntara hari imodoka ikoreshwa mu kuzimya inkongi z’imiriro zabaye mu turere tuyigize; ariko biteganyijwe ko mu minsi iri imbere buri karere kazaba gafite iyo modoka. Ibi bikaba bizakorwa ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze.”
Depiete Nkunsi Juvenal wo mu ishyaka PSD
Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi z’imiriro, aho yigisha abantu ikizitera, uko bazirinda, ndetse n’uko bazizimya bifashishije ibikoresho by’ibanze byabugenewe (Fire Extinguishers) cyangwa bakoresheje ibikoresho bisanzwe nk’umusenyi n’amazi.
ACP Seminega yasoje agira ati “Dufite gahunda yo guhugura abantu benshi tubaha ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro, kandi twizera ko kubaha ubwo bumenyi ari bumwe mu buryo bwo kuzikumira no kuzirwanya.”
Umwanditsi wacu