Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68, ahita atoroka.
Murekatete Bernadette yishwe mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira iryo ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, iwe mu rugo, mu karere ka Nyanza, umurenge wa Muyira, akagari ka Nyamiyaga mu mudugudu wa Kiniga.
Irakoze Arsene yari umwuzukuru wa Murekatete, yamureze akiri umwana ubwo nyina [umukobwa wa Murekatete] yapfuye amaze amezi 2 amubyaye, uyu mukecuru wishwe yamufataga nk’umwana we, kuko ni we mubyeyi yagiraga.
Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, Murenzi Valens, yagiranye n’Itangaza makuru avuga ko uyu musore acyekwaho kuba yishe nyirakuru amunize, amuziza amafaranga.
Agira ati “ni ubusambo n’umururumba byatumye amwica, kuko ngo yahoraga asaba uwo mukecuru amafaranga. Akamubwira ko ntayo. Mu gitondo saa kumi n’ebyiri (06:00) nibwo amakuru yamenyekanye, atanzwe n’akana k’agakobwa k’imyaka 12 kabanaga n’uwo mukecuru, nako yasize akaboshye amaboko n’amaguru, agashyira n’ibitambaro mu kanwa, akabwira ko nigasakuza ataragera kure nako akica”.
Akomeza avuga ko yamwishe arangije ashorera inka y’imbyeyi yabaga aho mu rugo, ajya kuyigurisha mu Ruhango, amafaranga akuyemo ayagira itike, ndetse ko bigaragara ko ari umugambi w’ubwicanyi yari amaze iminsi ategura.
Ati “umukecuru yari afite inka y’imbyeyi yendaga no kubyara, yamaze kumwica amunize arayishorera ajya kuyigurisha mu Ruhango, yayigurishije ibihumbi 240, uwayiguze twakurikiranye turayimwaka ndetse aranafunze hamwe n’umuranga wa yo, n’umumotari watwaye kuri moto uwo musore ubwo yari amaze kuyigurisha”.
Irakoze ngo yabaga mu rugo igihe gito, ubundi akaba mu Ruhango na Kigali, yari amaze iminsi ataba mu rugo, yari yaje ejo [ku wa kane tariki ya 5 Ukwakira], ari nabwo mu ijoro yahise yica nyirakuru, Valens agira ati “biragaragara ko yari yaje yacuze umugambi w’ubwicanyi, uwamubona yamenyesha inzego z’umutekano, twizeye ko azafatwa”.
Akomeza avuga ko iperereza ririmo gukorerwa kuri abo 3 bafashwe, ngo barebe ko bamenya aho uwo musore yaba yacikiye, aba bose uko ari 3 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busesamana.