• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68,Aratoroka ubu ntawuzi irengero rye

Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68,Aratoroka ubu ntawuzi irengero rye

Editorial 07 Oct 2017 ITOHOZA

Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68, ahita atoroka.

Murekatete Bernadette yishwe mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira iryo ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, iwe mu rugo, mu karere ka Nyanza, umurenge wa Muyira, akagari ka Nyamiyaga mu mudugudu wa Kiniga.

Irakoze Arsene yari umwuzukuru wa Murekatete, yamureze akiri umwana ubwo nyina [umukobwa wa Murekatete] yapfuye amaze amezi 2 amubyaye, uyu mukecuru wishwe yamufataga nk’umwana we, kuko ni we mubyeyi yagiraga.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, Murenzi Valens, yagiranye n’Itangaza makuru avuga ko uyu musore acyekwaho kuba yishe nyirakuru amunize, amuziza amafaranga.

Agira ati “ni ubusambo n’umururumba byatumye amwica, kuko ngo yahoraga asaba uwo mukecuru amafaranga. Akamubwira ko ntayo. Mu gitondo saa kumi n’ebyiri (06:00) nibwo amakuru yamenyekanye, atanzwe n’akana k’agakobwa k’imyaka 12 kabanaga n’uwo mukecuru, nako yasize akaboshye amaboko n’amaguru, agashyira n’ibitambaro mu kanwa, akabwira ko nigasakuza ataragera kure nako akica”.

Akomeza avuga ko yamwishe arangije ashorera inka y’imbyeyi yabaga aho mu rugo, ajya kuyigurisha mu Ruhango, amafaranga akuyemo ayagira itike, ndetse ko bigaragara ko ari umugambi w’ubwicanyi yari amaze iminsi ategura.

Ati “umukecuru yari afite inka y’imbyeyi yendaga no kubyara, yamaze kumwica amunize arayishorera ajya kuyigurisha mu Ruhango, yayigurishije ibihumbi 240, uwayiguze twakurikiranye turayimwaka ndetse aranafunze hamwe n’umuranga wa yo, n’umumotari watwaye kuri moto uwo musore ubwo yari amaze kuyigurisha”.

-8254.jpg

Irakoze ngo yabaga mu rugo igihe gito, ubundi akaba mu Ruhango na Kigali, yari amaze iminsi ataba mu rugo, yari yaje ejo [ku wa kane tariki ya 5 Ukwakira], ari nabwo mu ijoro yahise yica nyirakuru, Valens agira ati “biragaragara ko yari yaje yacuze umugambi w’ubwicanyi, uwamubona yamenyesha inzego z’umutekano, twizeye ko azafatwa”.

Akomeza avuga ko iperereza ririmo gukorerwa kuri abo 3 bafashwe, ngo barebe ko bamenya aho uwo musore yaba yacikiye, aba bose uko ari 3 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busesamana.

2017-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yatorotse Gereza ya Mpanga

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yatorotse Gereza ya Mpanga

Editorial 04 Nov 2017
I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye  mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

Editorial 30 Aug 2016
Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Editorial 12 Sep 2017
Impamvu  Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye

Impamvu Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye

Editorial 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 16 Nov 2022
Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye
IMIKINO

Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye

Editorial 25 Feb 2019
Ibimenyetso 10 bica amarenga ya kanseri
IMIKINO

Ibimenyetso 10 bica amarenga ya kanseri

Editorial 19 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru