Ubutegetsi bwa Perezida Museveni bukomeje gushaka guteza umutekano muke ku Rwanda.
Mukwezi kwa Kabiri uyu mwaka Ikinyamakuru Rushyashya cyatangaje inkuru ivuga ko mu ishyamba rya Kijuru muri District ya Kibaale hari inkambi yarimo imyitozo y’abashaka gutera u Rwanda, bayobowe na Kayumba Nyamwasa, Rujugiro n’Abafaransa. Nyuma yaho iyi nkuru isohokeye amakuru avugako ibibirindiro byiyo myitozo byimuriwe mu mjyaruguru ya Uganda kumupaka wa Sudan na Congo. Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, iyi nkuru yabaye nkiciye inka amabere cyane cyane ku ruhande rwa Uganda. Ari nako umwuka mubi n’urwikekwe bikomeza kwiyongera.
Soma iyi nkuru hano: Uganda:Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda
Amakuru aturuka ahantu hizewe, avuga ko muntangiriro z’uyu mwaka Perezida Museveni yagiriye uruzinduko rw’ibanga mu Bufaransa , uru ruzinduko rwari urwo gushimangira umubano n’ubufatanye mu bya gisilikare. Uganda yagiranye amasezerano mu bya gisirikare n’ubufaransa, ubu ingabo z’abafaransa ziri muri Uganda mubice bya Kasese zitoza iza Uganda zirwanira mumisozi (alpine brigade).
Mu minsi ishize Perezida Museveni kandi yagiranye ibiganiro byihariye n’umujenerali w’umufaransa bava Entebbe State House bajya guhurira Kisozi muri Gomba, iyo nama y’ibanga yarimo Gen (Rtd) Henry Tumukunde na Gen Salim Saleh (Caleb Akandwanaho). Aya makuru avuga ko iyi nama yari iyo kureba uko ingabo z’ubufaransa zakwegera gato hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Nyuma y’ibi biganiro uyu mu Jenerali w’umufaransa yamaze iminsi ibiri Kampala aragenda agana I Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gushyikiriza Perezida Kabila ubutumwa bwa Museveni buvuga ko Ingabo za Uganda zingana na Bataillons eshatu z’umtwe wa Special forces zigomba gutangira kujya muri Congo n’ibikoresho byazo bikomeye guhashya umutwe w’inyeshyamba wa ADF-NALU, urwanya Museveni, ukaba ukorera mu Burasirazuba bwa Congo ahitwa Beni,Butembo naza Bunia. Uyu mutwe wari uyobowe na Jamil Mukulu ,akaza gufatirwa Tanzania. Ariko ibi n’amayeri yo kugirango izi ngabo za Uganda n’ibikoresho byazo bibone uko byinjira muri Congo byegerezwe umupaka wa Congo n’u Rwanda mu rwego rwokwitegura intamba ishobora kwaduka hagati y’ibi bihugu byombi no gutera ingabo mu bitugu imitwe ikorera muri Congo igamije gutera u Rwanda nka FDLR, Imbonerakure n’Ingabo bivugwa ko ari iza Kayumba Nyamwasa.
Ibi biravugwa mugihe Perezida Museveni yirukanye ingabo zahoze ari iza M23 zirenga 1000, zari zarahungiye ahitwa Ramwanja mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda ziyobowe na Gen. Makenga Sultan. Nyuma y’uko aba barwanyi bamwangiye kwinjira mu mugambi wo gufatanya na Kayumba gutera u Rwanda. M23 yo yabonye iyo ntambara itayitsinda kandi ubwo ibyabo byaba birangiye, nibwo Perezida Museveni yabirukanye akabohereza hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda, kugirango bahungire mu Rwanda hagati aho biteze umubano mubi na Congo.
Perezida Museveni abonye ko binaniranye aragenda yohereza abashimuta abarwanyi ba M23 bagera kuri 20, abashyira Kabila, abandi bagera ku 100,Kabila abaha amafaranga barijyana. M23, ibibonye iravuga ngo nukomeza tugiye kwirwanaho, niko gutatana basubira muri Congo. Iyo Museveni avuga ko u Rwanda rushimuta abantu wibaza impamvu zabyo, nta nasobanure uko yashimuse abari abarwanyi ba M23, akabashyikiriza Kabila.
Amakuru atandukanye amaze iminsi atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda nka Chimpreports n’ibindi aravuga ko Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akunze gukorera ingendo muri Uganda ndetse afitanye umubano ukomeye n’abayobozi ba Uganda barimo perezida Museveni ubwe ndetse na Minisitiri w’umutekano, Gen (Rtd) Henry Tumukunde.
Kayumba amaze kujya Kampala inshuro ebyiri, ubwa kabiri yaciye Tanzania ajya Uganda, ageze Kampala, yakoranye inama n’abantu be asubira mu nzu ya gisirikare aba acumbikiwemo. Muri Uganda rimwe na rimwe Nyamwasa yagiye abonana n’agatsiko k’abarwanyi ba FDLR n’abandi bantu bahunze u Rwanda baba muri icyo gihugu.
Cyiza Davidson