• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Editorial 20 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuva mu cyumweru gishize, mu bigarasha n’abajenisideri haravugwa inkuru yamamaza umuyoboro mushya wa YouTube wa Jenerali BEM Emmanuel Habyarimana, bakunze kwita” Mukaru”.

Byari bimenyererwe ko YouTube Channels nyinsgi ari iz’urubyiruko rwishakira imirimo, dore ko ari hamwe mu hantu umuntu ushishikaye ashobora gukura udufaranga atarengaho ngo yicwe n’inzara.

Biratangaje rero niba n’umuntu uri ku rwego rwa jenerali, wagize imyanya ikomeye mu butegetsi, irimo na Minisitiri w’Ingabo, ashakishiriza ibirayi ku mbuga nkoranyambaga.

Icyakora, hari abasesenguzi basanga ntawe bikwiye gutungura, kuko “jenerali” ukerakera mu mahanga ntaho ataniye n’izindi mpunzi, kuko buri kwezi bose bahurira ku murongo w’abafata imfashanyo, cyangwa bakabunza akebo ngo abagiraneza babanagiremo uduceri tubarenza umunsi.

Ubundi impunzi nko mu bihugu by’Uburayi n’Amerika, usanga zishabika nko mu gukora amasuku, ubuzamu, gukora mu tubari, guterura amakarito mu nganda no muri supermarkets, n’utundi turimo duciriritse ariko dufasha gusunika iminsi.

Iyi mirimo isaba imbaraga, Jenerali BEM Emmanuel Habyarimana we ntiyayibasha kubera n’izabukuru. Aho aba mu Busuwisi, atunzwe no gusebya uRwanda nk’ibindi bigarasha byose bibeshwaho n’ikinyoma, byiyita “abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”!

Uyu mukambwe rero yararebye asanga udufaranga tw’ubuhunzi ahabwa tudahagije, ngo abashe no kuringanira na kontwari mu runywero, ajye no mu ishimishamubiri, dore ko akiri no mu Rwanda yari yihariye agahigo muri izo ngeso zombi.

Mu myumvire ye isekeje, gushakira amaramuko kuri YouTube Channel ntabifata nk’ibiciriritse ku muntu wo ku rwego rwa Jenerali BEM, ahubwo arumva aciye umuvuno:

– Umuzindaro wa YouTube uzamufasha gukomeza gukoronga, ba nyamwongerabibi barusheho kumufata nk’impirimbanyi ya demokarasi, bityo imfashanyo yiyongere.

– Uko azakaza umurego mu gusebanya kandi, ni nako inyangabirama zizayoboka YouTube Channel ye, abone agafaranga ko kwihina munsi y’igitanda.

Jenerali BEM Emmanuel Habyarimana alias Mukaru, yahoze mu ngabo zatsinzwe, Ex-FAR. Ubushishozi buke bwatumye ingabo yabaga ayoboye zicucumwa aho zacakiraniye hose n’iza FPR-INKOTANYI, bituma Mukaru yitwa icyitso kandi mu by’ukuri ari ubuswa mu kuyobora urugamba.

Aho urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiriye, BEM Emmanuel Habyarimana wari ufite ipeti rya Colonel, ni umwe muri benshi binjijwe mu Ngabo z’Igihugu nshya, mu rwego rwo kunga Abanyarwanda. Yazamuwe mu ntera agirwa Jenerali, yewe anahabwa imyanya ikomeye irimo n’uwa Minisitiri w’Ingabo.

Nyakibi rero koko ntirara bushyitsi. Ubunebwe no kwiyandarika, ariko cyane cyane kugira indimi ebyiri, byatumye Jenerali Habyarimana atakarizwa icyizere, nuko ayabangira ingata, aboneza iy’ubuhungiro atyo.

Hari amakuru avuga ko yakomanze mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR, kugirango nawe arye ku bisahurano byo muri Kongo, ariko abamutanzemo bakamunenga kwikundira ubuzima bworoshye.

Jenerali urwanira intambara akanashakishiriza amaramuko kuri YouTube rero, ubanza ntaho aduhishe. Uwo muzindaro we se uje kurusha iki ibitabo by’amahomvu yanditse, abazi ukuri bakamuha urw’amenyo?

Amahirwe ya Jenerali Mukaru, igisebo ntikica( le ridicule ne tue pas)!

2024-08-20
Editorial

IZINDI NKURU

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Editorial 04 Dec 2017
Uvira : Intambara iraca ibintu

Uvira : Intambara iraca ibintu

Editorial 28 Sep 2017
Abarwanya Leta y’u Rwanda basize bakoze ibyaha mu Rwanda bateraniye mu bubiligi bishimira urupfu rwa Col. Karegeya.

Abarwanya Leta y’u Rwanda basize bakoze ibyaha mu Rwanda bateraniye mu bubiligi bishimira urupfu rwa Col. Karegeya.

Editorial 18 Feb 2018
Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Editorial 18 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera
UBUKUNGU

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Editorial 25 May 2017
Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba
ITOHOZA

Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba

Editorial 17 Jan 2019
Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho
ITOHOZA

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

Editorial 04 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru