• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Editorial 22 May 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

ChimpReports ifite inkuru ivuga ku ntambara ikomeye umutwe wa Mai Mai uhanganyemo n’Abanyamulenge bivugwa ko bashyigikiwe na Gen Kayumba Nyamwasa, barwanira ku butaka bwa Congo Kinshasa hafi y’urubibi rw’u Burundi. Haribazwa niba iyi mirwano idashobora kuganisha ku ntambara yeruye mu bihugu by’aka Karere.

Ingabo ChimpReports ivuga ko zifite imyitozo ihagije zirafatanya n’inyeshyamba z’aba Mai Mai  kurwanya Abanyamulenge mu gace kitwa Minembwe, ngo zigamije kwigarurira ikibuga k’indege.

Abanyamulenge bo muri Kivu y’Epfo bafite amateka akomeye cyane muri ako gace, bivugwa ko bafite imitwe ikorana na Rwanda National Congress (RNC) yashinzwe na Gen Kayumba Nyamwasa, wakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda gufungwa igihe kirekire kandi akamburwa impeta zose za gisirikare.

ChimpReports ivuga ko kuri uyu wa Gatatu abatuye muri biriya bice bayitangarije ko imirwano ikomeye yatangiye muri Werurwe ariko ikaza gukara cyane mu minsi mike ishize.

Bivugwa ko inyeshyamba za Mai-Mai zifatanyije n’umutwe Red Tabara urwanya ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu Burundi, zabonye ibikoresho bihambaye zikaba zirwanya Abanyamulenge zifatanyije.

Aba Mai Mai basenye ndetse batwika inzu n’indi mitungo by’Abanyamulenge mu duce dutuwe twa Mibunda, Tulambo na Malunde.

Imirwano ikomeye yabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru nijoro.

Umwe mu baturage yabwiye ChimpReports ati “Inyeshyamba zadukubiyemo hagati (Abanyamulenge). Zirashaka kwigarurira ikibuga k’indege cya Minembwe mu gace ka Kiziba kugira ngo bige biborohera kuhageza ibikoresho n’abarwanyi.”

Kuki iyi mirwano ishobora gutuma ibihugu by’Akarere byinjira muri Congo?

ChimpReports ivuga ko iyi mirwano ishobora gutuma ibihugu by’Akarere byambuka bikaba byarwanira muri Congo Kinshasa.

Igihe inyeshyamba zakwigarurira ikibuga k’indege cya Minembwe, bishobora guha icyuho n’abandi benshi bifiza guhirika Perezida Pierre Nkurunziza bakifatanya n’izo nyeshyamba za Red Tabara.

Perezida Nkurunziza ntazarebera igihe inyeshyamba zimurwanya zaba zatsinze Abanyamulenge, zototera guhirika ubutegetsi bwe.

Burundi bushobora kongera ingabo nyinshi ku mupaka wabwo na Congo, ndetse byanaba ngombwa bukambuka kurwana kuri kiriya kibuga k’indege kugira ngo kitagwa mu maboko y’inyeshyamba.

Isesengura rya ChimpReports rivuga ko u Rwanda, na rwo rushobora kugira icyo rukora mu gihe hari Raporo ya UN yagaragaje ko Gen Kayumba Nyamwasa yakoreshaga Minembwe n’uduce tuyegereye ahashakisha abarwanyi ndetse akahakorera imyitozo ya gisikare igamije kurwa u Rwanda.

Ibi bishobora gutuma haba intambara yeruye hagati y’u Burundi n’u Rwanda haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ariko ikabera muri Congo Kinshasa.

ChimpReports isanga bigenze gutyo, ibindi bihugu byo mu Karere, nka Uganda na Tanzania bigira uruhare mu biganiro by’amahoro mu Burundi bishobora kwivanga muri icyo kibazo.

Amakuru iki kinyamakuru gifite ngo ni uko inyeshyamba zishyigikiye Kayumba Nyamwasa zavuye muri kariya gace ka Minembwe.

Abaturage babwiye ChimpReports ko ingabo zifite imyitozo ziri kumwe n’inyeshyamba zagabye igitero ejo hashize ku wa kabiri ku birindiro by’uwitwa Col Shaka Nyamusaraba biri mu Minembwe.

Nyamusaraba afite umutwe w’ingabo zitwa Gumino ngo zirwanisha Abanyamulenge n’abantu bakomoka mu bihugu by’amahanga bituranye na Congo.

Izi ngabo za Col Shaka Nyamusaraba ngo zishyigikiwe na Pierre Nkurunziza.  Benshi mu Banyamulenge ngo babona Col Nyamusaraba nk’umuntu w’intwari kuri bo.

Inkuru ya ChimpReports iherekejwe na video igaragaramo abantu bambaye gisirikare, bavuga Ikirundi barashisha intwaro zikomeye, batunga agatoki umwe abwira mugenzi we ngo “Ngabariya hejuru bahe umuriro.”

Umwe mu bari muri iyi video aba abwira urasa ngo ‘Ngabariya bahe umuriro’

Src : ChimpReports

2019-05-22
Editorial

IZINDI NKURU

Menya uburyo Protais Zigiranyirazo yishe Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, MRND ikabeshyera umunyamerika bakoranaga ariwe Wayne Richard McGuire

Menya uburyo Protais Zigiranyirazo yishe Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, MRND ikabeshyera umunyamerika bakoranaga ariwe Wayne Richard McGuire

Editorial 14 Mar 2022
Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Editorial 20 Feb 2022
Abarwanyi 5 ba M23 bafashwe bagiye kwinjira mu Rwanda

Abarwanyi 5 ba M23 bafashwe bagiye kwinjira mu Rwanda

Editorial 01 Jul 2017
Umubyeyi wa  Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Umubyeyi wa Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Editorial 04 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Kagame  yabwiye abanya Musanze ko yizeye gutsinda 100% _ ‘ biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo ‘
Mu Rwanda

Paul Kagame yabwiye abanya Musanze ko yizeye gutsinda 100% _ ‘ biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo ‘

Editorial 26 Jul 2017
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X
Amakuru

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Administrator 20 Oct 2025
Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’
Amakuru

Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’

Editorial 07 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru