• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Editorial 30 May 2017 ITOHOZA

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) ryafashe toni 80 z’imyenda izwi nka caguwa yari yinjiye mu gihugu ku buryo bwa magendu.

Nk’uko umuyobozi wa ririya shami , Chief Superintendent of Police(CSP) Sam Bugingo abitangaza, ngo iri shami rikorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu kurwanya magendu n’ibijyanye nayo, ryafashe toni 80 za caguwa mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya magendu ryakoreye mu gihugu hose mu mezi atatu ashize.

CSP Bugingo yagize ati:” Muri ibyo bikorwa, tumaze gufatiramo imodoka 24 mu gihugu hose, zikaba zari zipakiye toni 80 z’imyenda za magendu ya caguwa.”

Akomeza avuga ko hakoreshwa amayeri atandukanye mu kwinjiza magendu kandi ko amenshi amaze kumenyekana aho agira ati:”Iyi ni intangiriro y’ibikorwa bizakomeza kandi mu bice byose by’igihugu, duhabwa amakuru n’abaturage kandi dukorana n’izindi nzego ngo duce intege ibikorwa nk’ibi.”

Mu byafashwe vuba, harimo imodoka Fuso RAC 905B yafatiwe I Matimba mu karere ka Nyagatare mu cyumweru gishize, ipakiye imifuka izwi nk’amabaro 80 ya caguwa aho yari yarengejeho imifuka y’ifu y’ibigori ari nabyo yari yamenyesheje ku mupaka ko aribyo apakiye.

Mu kuza I Kigali, iyi modoka yarahagaritswe irasakwa, basanga harimo imifuka y’ibigori 10 gusa, yari yakoreshejwe mu gupfuka amabaro ya caguwa.

Kuri iki cyumweru kandi ku gicamunsi, Polisi ikorera mu karere ka Karongi yafashe indi modoka ipakiye amabaro 30 ya caguwa yari yarengejeho imbaho.

Mu kwezi gushize nanone, iri shami ryafashe ikamyo UAW 378F yo muri Uganda ipakiye amabaro 123 ya caguwa mu gihe bari bamenyesheje gasutamo ko ipakiye imyumbati ; nyirayo wari ufatiwe mu bikorwa nk’ibi ku nshuro ya kenshi ubu yakatiwe amezi ane y’igifungo acibwa n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 23 y’u Rwanda.

Aha CSP Bugingo akaba yagize ati:” Twamaze gutahura inzira banyuzamo magendu zirimo Rusizi-Karongi-Kigali; inzira ya Rubavu-Musanze-Kigali n’iya Kirehe-Kigali. Hari kandi izindi nzira zikoresha utuyira tutemewe twambukiranya imipaka, dukoreshwa n’abanyamaguru n’abanyamagare.”

Akomeza agira ati:” Ubusanzwe iyi myenda, mbere yo koherezwa, hari uburyo itunganywa ikurwamo imyanda kuko iba yarambawe, iyafashwe rero uretse no kuba yari itatangiwe imisoro, nta cyemezo kigaragaza ko yasukuwe yari ifite yemwe n’aho ituruka, nta buziranenge rero yari ifite, nabyo biri mu byatumye ifatwa.”

Ingingo ya 200 y’itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro ivuga ko umuntu wese ufatanywe magendu ahanishwa igifungo kitarenza imyaka itanu cyangwa ihazabu ya 50% y’agaciro k’ibyo yafatanywe cyangwa byombi.

Robert Mugabo, komiseri wungirije ushinzwe kugenza ibyaha binyereza imisoro mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, avuga ko hari hanyerejwe imisoro igera kuri miliyoni 200 kuri izi caguwa.

-6714.jpg

Yagize ati:” Twamenye ko hari abacuruzi bamwe bishora mu kugura caguwa za magendu hanze ariko twamaze kumenya bumwe mu buryo bakoresha nk’aho bitwaza ubwikorezi bw’umucanga, ibigori, imyumbati n’ibindi biribwa.”

Mugabe yashoje agira ati:” Aya ni amafaranga menshi aba anyerejwe kandi yakagiriye akamaro imibereho y’abaturage nko mu kububakira amavuriro, amashuri, kugura imiti , inyongeramusaruro n’ibindi,..niyo mpamvu ari inshingano ya buri wese kurwanya magendu y’ubwoko bwose.”

Source : RNP

2017-05-30
Editorial

IZINDI NKURU

Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Editorial 05 Dec 2016
2015: RNC yaranzwe no guhuzagurika, amacakubiri, ubusambanyi, kwikanga baringa no kugaragaza cyane  inyota y’ubutegetsi

2015: RNC yaranzwe no guhuzagurika, amacakubiri, ubusambanyi, kwikanga baringa no kugaragaza cyane inyota y’ubutegetsi

Editorial 01 Jan 2016
Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Editorial 13 Sep 2019
Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Editorial 02 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Uganda ikomeje kotswa igitutu ibazwa irengero ry’abantu
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda ikomeje kotswa igitutu ibazwa irengero ry’abantu

Editorial 28 Dec 2017
Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?
IMIKINO

Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?

Editorial 30 Jan 2018
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi
Mu Rwanda

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Editorial 22 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru