• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011

Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011

Editorial 06 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Rurangirwa Abdul Karim wiga mu ishami ry’uburezi muri Kaminuza ya Al-Azhar, ni umwe mu banyeshuri b’abanyarwanda batabawe na Perezida Kagame bakohererezwa indege ibacyura mu Rwanda mu gihe mu Misiri ahari imvururu zikomeye zagejeje ku gukura ku butegetsi Perezida Hosni Mubarak.

Magingo aya, Rurangirwa ari gusoza amasomo ye mu gashami k’imitekerereze ya muntu. Ni umwe mu banyarwanda barenga 50 biga muri Kaminuza ya Al-Azhar, imwe mu zikomeye ku Isi ikaba n’iya kabiri mu zimaze igihe kinini zibayeho.

Kaminuza uyu musore yigamo iherereye mu Mujyi rwa gati i Cairo, ni mpuzamahanga kuko ibarizwamo abanyeshuri baturutse mu mpande zose z’Isi.

Impinduramatwara yo mu Misiri yabaye guhera ku wa 25 Mutarama 2011, yakwiriye ibice byose by’igihugu. Urubyiruko rwo muri iki gihugu rwahuriye hamwe rwamagana Perezida Mubarak nyuma y’igihe kinini rushinja Polisi y’Igihugu ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Icyo gihe miliyoni nyinshi z’abatuye iki gihugu zarakoranye zisaba ko Perezida Mubarak akurwa ku butegetsi ariko uko basabaga ibyo ni ko hazagamo no gushyamirana n’inzego z’umutekano.

Nibura abantu 846 ni bo baguye muri izo mvururu zashyize ku iherezo ubuyobozi bwa Mubarak abandi barenga 6000 barakomereka. Abigaragambya batwitse sitasiyo za polisi zirenga 90. Cyane cyane imijyi ikomeye nka Cairo, Alexandria n’indi, ni yo yabereyemo imyigaragambyo yo ku rwego rwo hejuru.

Nyuma y’imyaka irindwi, Rurangirwa yibuka uburyo u Rwanda na Perezida Kagame banditse amateka yo kugaragaza uko bita ku baturage babo.

Icyo gihe uyu musore yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye akaba n’Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga mu Misiri.

Yibuka ko mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare 2011 aribwo ibintu byarushijeho gukara ku buryo nko mu ‘bigo twabaga turimo, ntabwo twajyaga dusohoka, twari dukikijwe n’abasirikare, ubuzima bwari butameze neza’.

Yakomeje agira ati “Kiriya gihe byari bikaze, twabonaga byacitse. Twumvaga ko ari intambara yabaye kandi koko byari ibintu bitoroshye. Abanyeshuri twakoze inama, duhamagara abayobozi mu Rwanda tubabwira uko bimeze hanyuma barabitegura Perezida atwoherereza indege.”

Kuza kw’indege ngo hari abatarabyumvaga, bari batangiye kwiheba bibaza uko bari buve mu Misiri. Icyo gihe ngo abanyeshuri baratashye, n’abatari abanyeshuri barataha.

Ati “Byaraturenze, tugeze i Kigali dusanga abantu benshi barabizi ko abanyarwanda bari butahe, abantu bari ku Kibuga cy’Indege ari benshi. Njye nahise niyemeza ko ku bwa kiriya gikorwa, nzahora nshimira leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame. Ni ikintu mu buzima cyanyigishije byinshi, cyane gukunda igihugu.”

Usibye u Rwanda, ngo nta kindi gihugu cyigeze cyohereza indege yo gutwara abaturage bacyo bari mu Misiri ku buryo abantu “abantu bose baribajije bati u Rwanda ruhagaze rute?”.

Tariki ya 5 Gashyantare 2011, nibwo Rurangirwa na bagenzi be 44 nibo bagejejwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali bari mu ndege ya RwandAir bavuye i Cairo mu Misiri.

Kugeza ubu, abanyeshuri 63 nibo biga mu Misiri barimo 51 biga muri Kaminuza ya Al-Azhar ku bufatanye bw’iri shuri n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, barindwi biyishyurira muri Kaminuza ya Alexandria, babiri biga muri Kaminuza ya Cairo, babiri boherejwe n’ibitaro bya Kanombe nabo biga muri Kaminuza ya Cairo n’umwe wiga muri British University i Cairo.

Ubaze aba banyeshuri n’abandi banyarwanda batuye mu Misiri, bose hamwe bagera kuri 88.

Mu gihe mu Misiri hari imvururu zikomeye, Perezida Kagame yagobotse abanyeshuri b’abanyarwanda bohererezwa indege ibacyura

2018-08-06
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Inkambi icumbikiye Abahoze ari ingabo za FDLR igiye gufungwa

RDC: Inkambi icumbikiye Abahoze ari ingabo za FDLR igiye gufungwa

Editorial 08 Mar 2018
Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Editorial 13 Jul 2020
Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Editorial 30 Mar 2019
Uganda yavuye ku izima  yahagaritse pasiporo ya Mukankusi  Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Uganda yavuye ku izima yahagaritse pasiporo ya Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Editorial 21 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1
Amakuru

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Editorial 14 Jul 2024
Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro
Mu Rwanda

Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro

Editorial 02 Jul 2017

Ethan Venon wambaye umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda23 ayoboye aberekeje i Musanze bavuye i Huye

Editorial 21 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru