Rurangirwa Abdul Karim wiga mu ishami ry’uburezi muri Kaminuza ya Al-Azhar, ni umwe mu banyeshuri b’abanyarwanda batabawe na Perezida Kagame bakohererezwa indege ibacyura mu Rwanda mu gihe mu Misiri ahari imvururu zikomeye zagejeje ku gukura ku butegetsi Perezida Hosni Mubarak.
Magingo aya, Rurangirwa ari gusoza amasomo ye mu gashami k’imitekerereze ya muntu. Ni umwe mu banyarwanda barenga 50 biga muri Kaminuza ya Al-Azhar, imwe mu zikomeye ku Isi ikaba n’iya kabiri mu zimaze igihe kinini zibayeho.
Kaminuza uyu musore yigamo iherereye mu Mujyi rwa gati i Cairo, ni mpuzamahanga kuko ibarizwamo abanyeshuri baturutse mu mpande zose z’Isi.
Impinduramatwara yo mu Misiri yabaye guhera ku wa 25 Mutarama 2011, yakwiriye ibice byose by’igihugu. Urubyiruko rwo muri iki gihugu rwahuriye hamwe rwamagana Perezida Mubarak nyuma y’igihe kinini rushinja Polisi y’Igihugu ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Icyo gihe miliyoni nyinshi z’abatuye iki gihugu zarakoranye zisaba ko Perezida Mubarak akurwa ku butegetsi ariko uko basabaga ibyo ni ko hazagamo no gushyamirana n’inzego z’umutekano.
Nibura abantu 846 ni bo baguye muri izo mvururu zashyize ku iherezo ubuyobozi bwa Mubarak abandi barenga 6000 barakomereka. Abigaragambya batwitse sitasiyo za polisi zirenga 90. Cyane cyane imijyi ikomeye nka Cairo, Alexandria n’indi, ni yo yabereyemo imyigaragambyo yo ku rwego rwo hejuru.
Nyuma y’imyaka irindwi, Rurangirwa yibuka uburyo u Rwanda na Perezida Kagame banditse amateka yo kugaragaza uko bita ku baturage babo.
Icyo gihe uyu musore yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye akaba n’Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga mu Misiri.
Yibuka ko mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare 2011 aribwo ibintu byarushijeho gukara ku buryo nko mu ‘bigo twabaga turimo, ntabwo twajyaga dusohoka, twari dukikijwe n’abasirikare, ubuzima bwari butameze neza’.
Yakomeje agira ati “Kiriya gihe byari bikaze, twabonaga byacitse. Twumvaga ko ari intambara yabaye kandi koko byari ibintu bitoroshye. Abanyeshuri twakoze inama, duhamagara abayobozi mu Rwanda tubabwira uko bimeze hanyuma barabitegura Perezida atwoherereza indege.”
Kuza kw’indege ngo hari abatarabyumvaga, bari batangiye kwiheba bibaza uko bari buve mu Misiri. Icyo gihe ngo abanyeshuri baratashye, n’abatari abanyeshuri barataha.
Ati “Byaraturenze, tugeze i Kigali dusanga abantu benshi barabizi ko abanyarwanda bari butahe, abantu bari ku Kibuga cy’Indege ari benshi. Njye nahise niyemeza ko ku bwa kiriya gikorwa, nzahora nshimira leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame. Ni ikintu mu buzima cyanyigishije byinshi, cyane gukunda igihugu.”
Usibye u Rwanda, ngo nta kindi gihugu cyigeze cyohereza indege yo gutwara abaturage bacyo bari mu Misiri ku buryo abantu “abantu bose baribajije bati u Rwanda ruhagaze rute?”.
Tariki ya 5 Gashyantare 2011, nibwo Rurangirwa na bagenzi be 44 nibo bagejejwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali bari mu ndege ya RwandAir bavuye i Cairo mu Misiri.
Kugeza ubu, abanyeshuri 63 nibo biga mu Misiri barimo 51 biga muri Kaminuza ya Al-Azhar ku bufatanye bw’iri shuri n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, barindwi biyishyurira muri Kaminuza ya Alexandria, babiri biga muri Kaminuza ya Cairo, babiri boherejwe n’ibitaro bya Kanombe nabo biga muri Kaminuza ya Cairo n’umwe wiga muri British University i Cairo.
Ubaze aba banyeshuri n’abandi banyarwanda batuye mu Misiri, bose hamwe bagera kuri 88.