Ubwo hari ku itariki ya 22 Kamens 2024 nibwo mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwiyamaza kuba Kandida- Perezida bifuza kuyobora u Rwanda muri Manda itaha y’imyaka 5.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakandida 3, Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ndetse na Philippe Mpayimana uziyamamaza nk’umukandida wigenga.
Mu kwiyamamaza kw’aba bakandida- Perezida kwagiye kwitabirwa n’abanyarwanda batandukanye hirya no hino mu gihugu, mu nkuru yacu ya none turagaruka ku bahanzi Nyarwanda bagaragaje kwamamaza Paul Kagame.
Iyi Manda y’imyaka itanu iri imbere ni manda itandukanye n’izabanje kuko izabanje zo zari iz’imyaka 7 gusa ariko biza guhinduka.
Umuryango FRP Inkotanyi yatanze Paul Kagame usanzwe ari na Perezida w’u Rwanda ibi binatamuhesha gushyigikirwa n’ingeri nyinshi kubera ibyiza amaze kugeza ku banyarwanda.
Abanyarwanda nabo ntibahwemye kugaragaza ko bamwishimiye kubera ubudasa mu iterambere yabagejejeho, aha niho abahanzi nabo bazira bishimira ibikorwa byagezweho mu myidagaduro basanzwe babarizwamo.
Iby’ishimo by’ibyamamare bigaragazwa n’indirimbo bahimbiye Umuryango wa FPR Inkotanyi dore ko mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira hari hamaze gukorwa indirimbo zisaga 1500 zahimbiwe uyu muryango.
Aha kandi gushyigikira umuryango watanze Paul Kagame nk’umukandida- Perezida bibonekera ku mbuga nkorangambaga z’aba bahanzi ndetse no mu guhanga udushya twa hato na hato.
Aha ndatanga urugero; abakurikirana ibikorwa byo kwamamaza Kandida- Perezida, Kagame barebe udushya twahanzwe n’abasanzwe baba mu gice cya Filimi Nyarwanda.
Niyitegeka Gratien, Bamenya, Clapton Kibonye n’abandi bafashe iya mbere mu guhanga udushya bamamaza aho uyu muryango uba uri bukorere.
Ubu hagezweho muri Kicukiro ndetse no mui Gasabo, niwitegerezq neza urasanga udushya tudasanzwe turimo gukorwa n’aba bose ndetse n’abandi.
Ikibibatera ntakindi ni urukundo bafitiye Kandida- Perezida, Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi, kandi nibyo koko ntawe utashima uyu muryango kuko nk’uko izina ribivuga ni umuryango “Ntabwo uheza”.
Aho uyu muryango wagiye kwamamarira umukandida- Perezida, uzahasanga aba bahanzi barimo gususurutsa abaturiye ako gace, ibi bikorwa mbere ndetse na nyuma y’uko kwamamaza bitangira.
Aha twavuga nk’abahanzi bakomeye bagaragaza gushyigikira Paul Kagame, harimo Bruce Melody, RiderMan, Knowless, Ruti Joel, Chriszz Eazzy, Bwiza, n’abandi benshi nawe uzi bagezweho.
Umuhanzikazi Knowless Butera, aherutse gusaba Paul Kagame Paul Kagame ko nyuma yo gutsinda amatora, yazatumira Abanya-Bugesera bagatarama bishimira intsinzi kuko baturanye muri aka karere.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”
Butera Knowless yabwiye Perezida Kagame ko urubyiruko rumufitiye umwenda w’agaciro gakomeye batumva uko uzishyurwa.
Ati “Twebwe twaraye ijoro nitwe bo kuribara, nitwe tuzi aho tuva n’aho tugana, iyo dutekereje ibintu mwadukoreye nkaba mpagaze hano ndi kuvuga ntarigeze mbona ko icyo cyizere gishoboka twumva tubafitiye umwenda.”
Aha niho kandi uyu muhanzikazi yahaye isesezerano Perezida Kagame ko batazamutenguha, Ati “Nk’urubyiruko icyo twabizeza ni uko turi bato batari gito, ikindi ni uko ahantu aho ariho hose muzashingura ibirenge muzizere ko ariho intambwe zacu zishingiye, muradufite kuri ubu n’ejo hazaza.”
Mu bandi bahanzi bagaragaye mu kwamamaza umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi harimo Bruce Melodie wakoze indirimbo afatanyije na Bwiza.
Iyi yahimbwe mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kwamamaza umukandida wa FPR, bagaragaza ko ari ibintu byinshi bafite byo kuba barahisemo gushyigikira uyu mukandida mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Bruce Melodie yagize ati “Nk’umuhanzi nahawe agaciro mbona ibikorwaremezo binyorohereza akazi kanjye hanyuma mbona n’umutekano wo gukora ibyo ngomba gukora nisanzuye.”
Bwiza we ufite n’umwihariko wo kuba agiye gutora ku nshuro ya mbere ati “Nk’Umunyarwandakazi ndetse nk’umuhanzi yampaye agaciro, nk’Umunyarwandakazi yampaye amahirwe ndakora, nk’umunyarwanda yampaye agaciro ko kujya njya mu mahanga hose, abantu barambona bakishima cyane kubera ko mfite umuyobozi mwiza nkaba ndi n’umunyarwanda.”
Mu gushyigikira imyidagaduro ni kenshi Perezida Kagame yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye, aha Twavuga ubwo yitabiraga igitaramo cyiswe ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero Inyamibwa.
Ni igitaramo cyabaye tariki 23 Werurwe 2024, wari umugoroba udasanzwe, wasingije u Rwanda. Hashimwe Inyamibwa zongeye gusangiza Abanyarwanda urugendo rwo kwibohora- Niko abari bateraniye muri iki gitaramo bavuze.
Ubwo hari mu kwezi k’Ukuboza 2023, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ndetse bifatanya n’abakunzi ba muzika bari muri BK Arena mu gitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo umuraperi Kendrick Lamar.
Uretse kuba Kendrick Lamar wari umuhanzi mukuru yararirimbye hari n’abandi bahanzi basusurukije abakunzi ba muzika harimo umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania, Zuchu, Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse n’umubyinnyi w’umunyarwandakazi wamamaye mu kubyina, Sherrie Silver.
Mu Kanama 2023, Perezida Paul Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, umukobwa we Ange Kagame ndetse n’abuzukuru be bari mu bihumbi byitabiriye iserukiramuco rya “Giants of Africa” ryabereye muri BK Arena.
Icyo gihe kandi mu itangizwa ry’iryo serukiramuco, Umubanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania ndetse na Afurika muri rusange nka Diamond Platnumz yataramiye Abanyarwanda.
Ni byinshi Perezida Kagame yafashije mu guteza imbere imyidagaruro mu Rwanda ari nabyo bitanga icyizere cy’imyidagaduro yo mu Rwanda mu gihe kiri imbere ariyo mpamvu ababa muri iki gice usanga bishimye ndetse bakabigaragariza mu bigangano byabo.
Biteganyijwe ko tariki ya 14 Nyakanga 2024, aribwo Abanyarwanda batuye mu mahanga bazatora, mu gihe tariki 15 Nyakanga 2024, aribwo Abanyarwanda batuye mu Rwanda bazaba babukereye bagiye kwitorera umukandida uzabahagararira ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite bazabahagararira mu Nteko Nshingamategeko.