• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Editorial 05 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yo kumenya ko hashyizweho Itegeko Ngenga no 002/2018.OL ryo ku wa 04/04/2018 rishyiraho Urukiko rw’Ubujurire, na nyuma yo kumenya ko hashyizweho Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 Rigena Ububasha bw’inkiko, twahamagaye Me Mbaga Tuzinde Mbonyimbuga, tumusaba kutubwira muri make uko Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda ruhagaze ubu mu rwego rw’amategeko. Dore muri make ibyo yatugejejeho. [ soma…]

Me Mbaga T Mbonyimbuga

Yatangiye agira ati: Ikiza cy’amategeko, ntibisaba kumenya amateka yayo cyangwa gusoma ayayabanjirije kugira ngo ubashe kuyasobanukirwa uko ahagaze ubu. Niba utari usanzwe uzi uko inkiko zo mu Rwanda zihagaze, urahita ubimenya nusoma Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 Rigena Ububasha bw’inkiko. Kubasanzwe bazi iby’amategeko, abayize cyangwa bayasobanukiwe kubera kwihugura, biraborohera, uko haje itegeko rishya, bararisoma bagatangira kurikurikiza nta mbogamizi nyinshi.

Mbere na mbere tubibutse ko Inkiko zibereyeho gufasha abantu gukemura amakimbirane, ibibazo bafitanye batashoboye kwikemurira mu bw’umvikane cyangwa biyambaje izindi nzira bihitiyemo z’ubukemurampaka cyangwa ubwunzi. Inkiko rero zikemura ibibazo bivuka hagati y’abantu ku giti cy’abo, cyangwa hagati y’abacuruzi ubwabo, cyangwa hagati ya Leta (inzego za Leta) n’abantu hakurikijwe umurongo w’amategeko uriho hagamijwe gutanga ubutabera bukwiye. Ni ubwo akenshi muri uko gutanga ubutabera hari igihe haba akarengane bitewe n’impamvu zitandukanye, tutaza kuganiraho uyu  munsi. Ako karengane iyo kabaye nabwo amategeko ateganya uburyo kakosorwa. Mu itegeko rishya biragaragara ko hari ingingo z’amategeko zashyizwemo zo gufasha gukemura ako karengane hiyambajwe Urukiko Rw’Ikirenga.

Ikindi kigaragara mu mategeko mashya yateguwe uyu mwaka, ni isura nshya yo guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza aho bishoboka. Ikindi kigaragara ni ubushake buhari bwo kudatinza imanza mu nkiko.

Tugarutse ku Ishusho nshya y’Ikinko mu Rwanda ubu muri 2018 igaragaza ko ziri mu byiciro   bibiri: Inkiko zisanzwe 5 n’inkiko zihariye 4. Inkiko zisanzwe, uvuye hasi uzamuka hejuru ni izi zikurikira: Inkiko z’Ibanze, Inkiko Zisumbuye,Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire, Urukiko rw’Ikirenga. Inkiko zihariye ni izi zikurikira:Urukiko rw’Ubucuruzi, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Urukiko rwa Gisirikare, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.  Iri tegeko rishya rigena Ububasha bw’Inkiko rije risimbura irya kurikizwaga kuva mu mwaka wa 2008.

Mu miterere y’inkiko hakaba icyahindutse cyane ari Urukiko rw’Ubujurire rwiyongereyeho rutari rusanzwe mu nkiko zisanzwe tumenyereye. Byumvikane neza ko ni ubwo rwitwa urukiko rw’ubujurire atariho ubujurire bwose bujya. Ubusanzwe uko bigenda, iyo Umuburanyi atsinzwe mu rukiko rumwe akaba atishimiye imikirize y’Urubanza, akenshi aba ufite ububasha bwo kujuririra mu rukiko rurusumbyeho. Ikindi cyahindutse mu nkiko zihariye havuyemo Inkiko Gacaca zari zisanzwe zigaragara mu miterere y’inkiko mu Rwanda. Kuva icyaha cya gacaca kidasaza, inkiko gacaca zikaba zaravuyeho, ububasha bwo kuburinisha izo manza ubu buri mu nkiko zisazanzwe tuvuze haruguru bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Ibijyanye n’Ubusha bw’inkiko nabwo habayemo impinduka aho cyane bigaragara ko Urukiko rw’Ikirenga rwabaye Urw’ikirenga koko. Imanza nyinshi urwo rukiko rwajyaga ruca zizajya zirangirira mu Rukiko rw’Ubujurire. Ubu ihame rikaba ari uko “imanza ziciwe n’Urukiko rw’Ubujurire zitazajya zijuririrwa”. Kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga byavuyeho. Mu nshingano zahawe Urukiko rw’Ikirenga harimo Guhindura Umurongo wafashwe ku nyungu z’itegeko, Gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kandi urwo rubanza rukaba rwahabwa urundi rukiko rutiriwe rujyanwa mu Rukiko rw’Ikirenga. Urukiko rw’Ikirenga mu itegeko rishya rufite kandi ububasha bwerekeye imihango n’ivanwaho ry’abayobozi. Ubundi bubasha bwa buri rukiko burasobanuye ku buryo bwumvikana mu itegeko twavuze haruguru.

Mu gusoza twabajijie Me Mbaga niba kubera iryo vugururwa ubu nta mpungenge riteye muri rusange cyane cyane mu bakozi. Yadusubije agira ati: Kubera rero iryo vugururwa mu nkiko, ubu abenshi mu bakozi b’inkiko harimo n’abacamanza, ndibaza ko impungenge zishobora kuba ari nyinshi kuko ntibaramenya aho berekera, barategereje. Hari inkiko zo hasi zagiye zihurizwa hamwe, hari aho inkiko zahinduye inyito, ntibaramenya neza icyo gukora. Ariko mu kanya mbonye message ya Inspector General of Courts, Regis Rukundakuvuga isa ni ihumuriza abakozi bo mu nkiko n’abacamanza ko bakomeza gukorera mu nkiko bari basanzwe bakoreramo.

Ku bijyanye n’impungenge mu bakozi, nguhaye nk’urugero, duhereye hejuru mu Rukiko rw’Ikirenga, ubu  harimo abacamanza makumyabiri (20), hari busigaremo abacamanza hafi barindwi (7). Ariko ubwo bamwe muribo barasigara mu Rukiko rw’Ikirenga, abandi boherezwe mu Rukiko rw’Ubujurire. Ubwo rero wibaze ku bakozi bandi basanzwe bo mu nkiko uko biri bugende. Impungenge zishobora kuba ari zose ariko ni ibyo nibaza ntawe naganiriye nawe.

Kubafite impungenge z’ibirego byabo byari mu nkiko, izo mpungenge ntazo bari bakwiriye kugira, hari imanza zizaguma mu nkiko zari zirimo izindi zikimurwa, ibyo birateganijwe mu ngingo ya 105 y’Itegeko Rigena Ububasha bw’inkiko aho iteganya ko “Guhera igihe iri tegeko ritangiriye gukurikizwa (2/6/2018), uretse imanza zatangiye kuburanishwa, imanza zose zitakiri mu bubasha bw’Urukiko zaregewe, zohererezwa Urukiko rubifitiye ububasha hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko”. Muri make kwari ukubatera amatsiko meza kugira ngo musome iryo tegeko rishya, niyo mpamvu nshojereje kuri iyo ngingo isa nisoza iryo tegeko. Abashaka kuri soma mwarisanga aha hakurikira: http://primature.gov.rw/home.html?no_cache=1&tx_drblob_pi1%5BdownloadUid%5D=464. Muryoherwe no kurisoma. Impinduka mu rwego rw’amategeko ni ngombwa ziba akenshi zikwiye zije gukemura ibibazo byari biriho. Impinduka muri rusange zitera impungenge ariko burya ntizibabaza ikibabaza ni iyo witambitse mu nzira z’impinduka.

Byakiriwe na Burasa

2018-06-05
Editorial

IZINDI NKURU

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Editorial 04 Jun 2024
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Editorial 10 Sep 2023
Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Editorial 13 Jan 2023
Gen Maj Aloys NTIWIRAGABO ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavumbuwe mu bwihisho mu nkengero za Paris, m’Ubufaransa

Gen Maj Aloys NTIWIRAGABO ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavumbuwe mu bwihisho mu nkengero za Paris, m’Ubufaransa

Editorial 24 Jul 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru