Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka bwatangaje ko nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatanu Mata 2017, hari ibirango by’inyongera ku rwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga rukoranywe ikoranabuhanga.
Uru ni urwandiko ruzaba ruhuriweho n’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Col Anaclet Kalibata, yabwiye itangazamakuru ko ari igikorwa kigamije kurushaho kongera umutekano ngo ku buryo itapfa kwiganwa byoroshye kandi ikazaba igaragaza umwihariko w’u Rwanda.
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Col Anaclet Kalibata
KCC
Yagize ati “Hongereweho ingagi mu kugaragaza ubukerarugendo bw’igihugu cyacu, hongerwaho ababyinnyi nk’umuco w’u Rwanda, ikindi kikaba ari Kigali Convention Center n’inzu ya Kinyarwanda kugira ngo igihugu cyacu kigaragaze aho turi ubu ngubu n’aho twari turi mu gihe gishije, hongerwaho n’imigongo nk’ubukorikori bugaragaza ko Abanyarwanda bashobora gukora ibintu byabo.”
“Icyo nakongeraho ni uko izatangira gukora muri Mutarama 2018, kandi byaje ari uko ibihugu byose byemejwe.”
Kalibata yavuze ko pasiporo zisanzwe zizakomeza gukora imyaka ibiri, ariko ngo ushatse yayihinduza ako kanya, izisanzwe zikazakora kugeza muri Mutarama 2020.
Source : IGIHE