Ishyaka “Sahwanya FRODEBU” ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi ‘ ritangaza ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rigambiriye kugarura ingoma ya cyami mu Burundi.
Iri shyaka ritangaza ibi mu gihe mu Burundi barimo kwitegura amatora ya kamarampaka, ashobora guha amahirwe Perezida Nkurunziza yo kuyobora u Burundi kugera mu 2034.
Nk’uko BBC ibitangaza, Umuyobozi wungirije perezida w’iri shyaka, Léonce Ngendakumana avuga ko Leta y’u Burundi itinya gushyira ahabona ibiteganywa kuba byahindurwa mu Itegeko Nshinga, impamvu ngo ni ugutinya ko bibonwa mu gihe harimo ingingo zaka abaturage ijambo.
Ati “Amwe mu mashyaka ntabwo yahawe iyo raporo ngo iyisome inamenye ibirimo kare, na bamwe mu bayobozi bakuru ntabwo bayihawe, murumva rero ko bayigira ibanga, kubera ibintu bashaka byo kudusubiza ku ngoma ya cyami kubera gukumira abantu no kubaka ijambo”.
Akomeza avuga ko n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo na Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Agathon Rwasa ubarizwa mu ishyaka ‘Amizero y’Abarundi’ atahawe iyo raporo mbere. Ati “Ntibashaka ko abantu babimenya,..”.
Mu gihe abanyapolitiki bavuga ko guhindura Itegeko Nshinga byaba bitesheje agaciro amasezerano yashyiriweho umukono i Arusha mu 2005, Leta y’u Burundi yo ishimangira ko ingingo nyamukuru zitavanwamo, izirimo ivuga ugusaranganya ubuyobozi hashingiwe ku moko,…
Ibikorwa byo kwamamaza ugutora YEGO na OYA mu matora ya Kamarampaka azaba ku wa 17 Gicurasi 2018, byatangiye ku wa Gatatu itariki ya 2 Gicurasi 2018.