Amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi yishyize hamwe mu mpuzamashyaka CNARED, nyuma yaho hakuriweho uwari ayiyoboye hagatorwa Dr Minani Jean, hatangiye kuvugwamo ugucikamo ibice.
Dr Minani Jean, yatorewe kuyobora CNARED asimbura Nditije Charles, ariko bamwe bagaragaje ko batamushyigikiye, iki kikaba ari ikimenyetso kigaragaza umwiryane uganisha ku ugucikamo ibice kw’iyi mpuzamashyaka.
Abagaragaje ko badashyigikiye Dr Jean Minani ni umuyobozi w’ishyaka PPD, Hatungimana Leonidas, uwo yasimbuye Nditije Charles uyoboye ishyaka UPRONA, umuyobozi wa FOREBU, Bamvuginyongera Frederic ndetse na Mugwengezo wa UPD.
Aba bayobozi b’amashyaka mu rwandiko banditse, ikinyamakuru The Burundian dukesha iyi nkuru gifitiye kopi, bagaragaza ko Dr Minani adakorera ibintu mu mucyo, asesagura umutungo w’aya mashyaka, gutonesha ndetse no gushaka gukoresha ikimenyane n’icyenewabo.
Iyi mpuzamashyaka CNARED ijemo umwiryane mu gihe yari ikomeje kugaragaza ko ihezwa mu biganiro bihuza Abarundi, ntitumirwe kandi nayo igizwe n’amashyaka avuga afite intego yo guharanira Demokarasi mu Burundi.
CNARED igizwe n’amwe mu mashyaka akorera imbere mu Burundi n’andi akorera mu buhunzi ariko yose akaba atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, iyobowe n’ishyaka CNDD FDD.
Mu nama yakozwe ku wa 3-7 Mutarama 2018, CNARED isesengura umushinga ushyigikiwe na Perezida Petero Nkurunziza wo guhindura itegeko Nshinga ry’u Burundi, abatumirwa ba CNARED barasesenguye basanga mu gihe rizaba ryavuguruwe, hazaba hashyinguwe burundu amasezerano yashyizweho umukoni i Arusha ndetse ko nta kunga abarundi kwaba kurimo.
Aba banyapolitiki n’ubwo batangiye gucikamo ibice no kuryana, bagaragaza ko guhindura itegeko Nshinga ari uguha intebe ubuyobozi bita ubw’igitugu bwa Perezida Nkurunziza, ngo waba ugiye kuyobora u Burundi ubuzima bwe bwose.