• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Editorial 02 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi yishyize hamwe mu mpuzamashyaka CNARED, nyuma yaho hakuriweho uwari ayiyoboye hagatorwa Dr Minani Jean, hatangiye kuvugwamo ugucikamo ibice.

Dr Minani Jean, yatorewe kuyobora CNARED asimbura Nditije Charles, ariko bamwe bagaragaje ko batamushyigikiye, iki kikaba ari ikimenyetso kigaragaza umwiryane uganisha ku ugucikamo ibice kw’iyi mpuzamashyaka.

Abagaragaje ko badashyigikiye Dr Jean Minani ni umuyobozi w’ishyaka PPD, Hatungimana Leonidas, uwo yasimbuye Nditije Charles uyoboye ishyaka UPRONA, umuyobozi wa FOREBU, Bamvuginyongera Frederic ndetse na Mugwengezo wa UPD.

Aba bayobozi b’amashyaka mu rwandiko banditse, ikinyamakuru The Burundian dukesha iyi nkuru gifitiye kopi, bagaragaza ko Dr Minani adakorera ibintu mu mucyo, asesagura umutungo w’aya mashyaka, gutonesha ndetse no gushaka gukoresha ikimenyane n’icyenewabo.

Iyi mpuzamashyaka CNARED ijemo umwiryane mu gihe yari ikomeje kugaragaza ko ihezwa mu biganiro bihuza Abarundi, ntitumirwe kandi nayo igizwe n’amashyaka avuga afite intego yo guharanira Demokarasi mu Burundi.

Mu nama iherutse yabereye i Arusha muri Tanzania, CNARED ntabwo yigeze yitabira ibiganiro nk’abatumirwa, gusa yatangaje ko yoherejemo intumwa zayo zo kugaragaza ibitekerezo byayo, n’umurongo wagenderwaho kugirango amahoro n’umutekano bisagambe mu Burundi.

CNARED igizwe n’amwe mu mashyaka akorera imbere mu Burundi n’andi akorera mu buhunzi ariko yose akaba atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, iyobowe n’ishyaka CNDD FDD.

Mu nama yakozwe ku wa 3-7 Mutarama 2018, CNARED isesengura umushinga ushyigikiwe na Perezida Petero Nkurunziza wo guhindura itegeko Nshinga ry’u Burundi, abatumirwa ba CNARED barasesenguye basanga mu gihe rizaba ryavuguruwe, hazaba hashyinguwe burundu amasezerano yashyizweho umukoni i Arusha ndetse ko nta kunga abarundi kwaba kurimo.

Aba banyapolitiki n’ubwo batangiye gucikamo ibice no kuryana, bagaragaza ko guhindura itegeko Nshinga ari uguha intebe ubuyobozi bita ubw’igitugu bwa Perezida Nkurunziza, ngo waba ugiye kuyobora u Burundi ubuzima bwe bwose.

2018-02-02
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Editorial 20 Mar 2018
Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Editorial 29 Jul 2022
Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Editorial 20 Oct 2021
Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Editorial 04 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwafashe umwanzuro ku kibazo cy’umwana wa Ciara na Future
HIRYA NO HINO

Urukiko rwafashe umwanzuro ku kibazo cy’umwana wa Ciara na Future

Editorial 21 Jan 2017
Safi Madiba ngo yaba yiteguye kurushinga na Parfine Umutesi
IMIKINO

Safi Madiba ngo yaba yiteguye kurushinga na Parfine Umutesi

Editorial 05 Jan 2016
Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Editorial 13 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru