Imitwe iragwira yo kubona inzira y’amafaranga kuri iyi si ariko hari n’inzira zivumye. Kuri Thomas Nahimana, nta nzira ivumye igihe cyose yaba yinjiza amafaranga. Uyu mugabo w’igisambo ngo ni Perezida wa Guverinoma yo mu Buhungiro, twagarutseho kenshi noneho ngo yacukuye irimbi kuri Internet aho uzajya ushaka gushyinguramo umuntu we azajya abanza akishyura 165$ y’icyumba ukagirango ni muri Hotel umuntu azaba acumbitse.
Uyu mutwe Nahimana aje guteka yizeyemo amafaranga menshi dore ko awufatanyije no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Iby’abapfu biribwa n’abapfumu ariko noneho iyi mitwe sinzi ko izahira Nahimana n’ingirwa guverinoma ye.
Ubwo umuntu uzi neza Nahimana yamushyiraga hanze, Sylvia Mukankiko wabaye mu kiryabarezi cya Nahimana ngo ni guverinoma nyuma bagapfa amafaranga yishyuzaga n’igitsina, yavuzeko iyi ngirwa padiri ari igisambo kitagira umugayo dore ko abo yambuye bashinze ishyirahamwe ryagiraga abanyamuryango barenze igihumbi. Mukankiko kimwe n’abandi bibukije Nahimana ko nubwo bahuje umugambi w’ubugarasha ibi batabyumva kimwe. Nahimana yizeye gucuruza irimbi nk’umushinga uzamugeza mu masaziro.
Abajijwe niba abadafite ubushobozi cyangwa amakarita ya banki abafasha kwishyura ku buryo bw’ikoranabuhanga batazahamba, Nahimana yakwepye ikibazo avuga ko bazabireba ariko yerura ko nta mva y’ubuntu afite uwariwe wese agomba kugira icyo yishyura ariko akoresha ijambo kwigomwa.
Mu bindi Mukankiko yavuze ko Nahimana kubera inyota y’amafaranga yashatse gushinga umutwe w’ingabo wifatanya na FLN ya Paul Rusesabagina, ariko agamije gusarura amafaranga mu bantu.
Biravugwa kandi ko amafaranga ava kuri YouTube Channels za Nahimana uko ari enye, nta numwe ahereza ahubwo yishyirira mu mufuka ubundi akigira mu ndaya.
Nguwo ingirwapadiri Thomas Nahimana