• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Editorial 22 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Urwego rushinzwe Iperereza muri OHIO, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa kane tariki 21 Werurwe 2024, rwataye muri yombi Umunyarwanda Eric Tabaro Nshimiye, wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eric Tabaro Nshimiye akurikiranyweho kubeshya inzego z’ ubutegetsi n’iz’ubucamanza muri Amerika, dore ko ngo amaze imyaka myinshi atanga ubuhamya bw’ibinyoma, agamije guhisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eric Tabaro Nshimiye kandi ngo yanayobeje ubucamanza mu rubanza rwabereye ahitwa Boston muw’2019, ubwo yashinjuraga undi mujenosideri Jean-Léonard Teganya, waje no guhamwa n’ibyaha.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eric Tabaro Nshimiye na Jean-Léonard Teganya bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mu ishami ry’ubuganga. Bombi bari ibyamamare mu Nterahamwe zo muri iyo Kaminuza no muri Butare muri rusange, ari naho bakoreye ubwicanyi.

By’umwihariko, abatangabuhamya babwiye abakozi b’Urwego rushinzwe Iperereza muri Ohio, ko Eric Tabaro ubwe yishe abantu benshi muri Butare, abakubise mu mutwe ubuhiri bushinzemo imisumari bitaga” Ntampongano”. Mu bo ashinjwa kwica, harimo umwana w’imyaka 14, ndetse n’umugabo wadodaga imyenda y’abaganga bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare.

Eric Tabaro Nshimiye kandi anakurikiranyweho gusambanya ku ngufu abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi, mbere yo kubica no kubajugunya mu byobo rusange.

Ubwo ingoma y’abajenosideri yatsindwaga muw’1994, Eric Tabaro Nshimiye nawe yahungiye mu cyitwaga Zayire, aho yanakomereje imyitozo nk’izindi nterahamwe, zigamije kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside.

Amaze kubona ko ibyo gutera u Rwanda bitakibahiriye, yahungiye muri Kenya, aho yaje kuva ajya muri Amarika.

Eric Tabaro Nshimiye w’imyaka 52 ubu afite ubwenegihugu bw’Amerika, yahawe amaze kubeshya ko ntaho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwana Michael J.Krol, umwe nu bakurikiranye idosiye ya Eric Tabaro Nshimiye, yabwiye itangazamakuru ko urwego akorera rutazahwema gushakisha abagizi ba nabi bibeshya ko Amerika izabafasha gucika ubutabera.

Itariki umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye azagerezwa imbere y’urukiko ntiratangazwa.

2024-03-22
Editorial

IZINDI NKURU

Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Editorial 03 May 2016
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Editorial 05 Sep 2024
Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi

Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi

Editorial 05 Jul 2020
Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Editorial 07 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe
Mu Rwanda

U Bufaransa: Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe

Editorial 16 Aug 2017
Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi
Amakuru

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Editorial 04 Mar 2022
Icyaba cyarahitanye Dr. Jacques Bihozagara gikomeje kugirwa ibanga
Mu Mahanga

Icyaba cyarahitanye Dr. Jacques Bihozagara gikomeje kugirwa ibanga

Editorial 20 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru