• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Editorial 22 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Urwego rushinzwe Iperereza muri OHIO, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa kane tariki 21 Werurwe 2024, rwataye muri yombi Umunyarwanda Eric Tabaro Nshimiye, wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eric Tabaro Nshimiye akurikiranyweho kubeshya inzego z’ ubutegetsi n’iz’ubucamanza muri Amerika, dore ko ngo amaze imyaka myinshi atanga ubuhamya bw’ibinyoma, agamije guhisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eric Tabaro Nshimiye kandi ngo yanayobeje ubucamanza mu rubanza rwabereye ahitwa Boston muw’2019, ubwo yashinjuraga undi mujenosideri Jean-Léonard Teganya, waje no guhamwa n’ibyaha.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eric Tabaro Nshimiye na Jean-Léonard Teganya bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mu ishami ry’ubuganga. Bombi bari ibyamamare mu Nterahamwe zo muri iyo Kaminuza no muri Butare muri rusange, ari naho bakoreye ubwicanyi.

By’umwihariko, abatangabuhamya babwiye abakozi b’Urwego rushinzwe Iperereza muri Ohio, ko Eric Tabaro ubwe yishe abantu benshi muri Butare, abakubise mu mutwe ubuhiri bushinzemo imisumari bitaga” Ntampongano”. Mu bo ashinjwa kwica, harimo umwana w’imyaka 14, ndetse n’umugabo wadodaga imyenda y’abaganga bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare.

Eric Tabaro Nshimiye kandi anakurikiranyweho gusambanya ku ngufu abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi, mbere yo kubica no kubajugunya mu byobo rusange.

Ubwo ingoma y’abajenosideri yatsindwaga muw’1994, Eric Tabaro Nshimiye nawe yahungiye mu cyitwaga Zayire, aho yanakomereje imyitozo nk’izindi nterahamwe, zigamije kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside.

Amaze kubona ko ibyo gutera u Rwanda bitakibahiriye, yahungiye muri Kenya, aho yaje kuva ajya muri Amarika.

Eric Tabaro Nshimiye w’imyaka 52 ubu afite ubwenegihugu bw’Amerika, yahawe amaze kubeshya ko ntaho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwana Michael J.Krol, umwe nu bakurikiranye idosiye ya Eric Tabaro Nshimiye, yabwiye itangazamakuru ko urwego akorera rutazahwema gushakisha abagizi ba nabi bibeshya ko Amerika izabafasha gucika ubutabera.

Itariki umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye azagerezwa imbere y’urukiko ntiratangazwa.

2024-03-22
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Editorial 18 Nov 2021
Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Editorial 11 Dec 2018
INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA  IREMBO

INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO

Editorial 09 Jun 2016
Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Editorial 20 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.
Amakuru

“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

Editorial 11 Feb 2024
Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?
Mu Rwanda

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Editorial 23 Feb 2020
Burera : Perezida Kagame yavuze ko “Ababuza u Rwanda umutekano bakina n’umuriro nibawegera uzabotsa”
INKURU NYAMUKURU

Burera : Perezida Kagame yavuze ko “Ababuza u Rwanda umutekano bakina n’umuriro nibawegera uzabotsa”

Editorial 08 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru