Amakuru aturuka mu gihugu cya Israel aravuga ko abayobozi batangiye kubwira abasaba ubuhungiro muri iki gihugu bafungiye mu kigo kizwi nka Holot ko bagomba kuhava bakajya mu Rwanda bitaba ibyo bakazajyanwa muri gereza ya Saharonim bazafungirwa ubuziraherezo, aho aba bimukira kuri uyu wa Mbere bateguye imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda bamagana koherezwa mu Rwanda.
Ko nta masezerano u Rwanda rufitanye na Israel kuki ikomeje guhatira abimukira kujya mu Rwanda?
Nubwo bimeze gutyo, hari amakuru ataremezwa neza avuga ko haba hari n’abimukira muri aba bamaze no kugera mu Rwanda ariko ubuzima bukabananira bakongera bakahava.
Umwe mu bimukira witwa Molugeta w’imyaka 23 ukomoka muri Eritrea, ari mu ba mbere bakoze interview akabwirwa ko agomba koherezwa mu Rwanda.
Mu kiganiro cy’iminota 15 cyafashwe amashusho uko cyakabaye nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru, Haaretz cyo muri Israel dukesha iyi nkuru, Molugeta avuga ko umwe mu babazaga ibibazo mbere yo koherezwa, Umunya-Israel ukomoka muri Ethiopia, yamubajije ibibazo mu rurimi rw’Igi-Tigrinya, akamubwira ko bagiye kumwohereza mu Rwanda yakanga kujyayo bakazamwohereza muri Gereza ya Saharonim.
Mu gusubiza ngo yamubwiye ko adashobora kujya muri iyo gereza kandi atajya no mu Rwanda yaje gusaba ubuhungiro mbere bakamwemerera ariko ubu bakaba bari kumwihinduka.
Molugeta yakomeje avuga ko mu Rwanda hatameze neza hari inshuti ze zahageze ariko buri umwe akongera akahava avuga ko hatababereye.
Uyu akomeza avuga ko yasabwe gushyira umukono ku nyandiko iri mu rurimi rw’Igiheburayo atazi uko bagisoma, ariko bakaba baramubwiye ko ari icyemeza ko yanze kuva muri Israel, yanga kuyisinya.
Iyi nkuru ivuga ko Molugeta yahunze muri Eritrea kwinjizwa mu gisirikare ku ngufu agahungira muri Israel mu myaka 6 ishize agasaba ubuhungiro yaje kwimwa mu mezi atandatu ashize.
Ati: “Ndategereje. Ntibampatira kujya Saharonim nzagenda.. nzaguma hano muri gereza, nakora iki?”. Yongeyeho ko na bagenzi be biteguye kujya muri gereza nibabura andi mahitamo.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abimukira basabaga ubuhungiro muri Israel boherejwe mu Rwanda na Uganda mu myaka ishize bavuga ko ibi bihugu bitabahaga uburenganzira bw’ibanze ngo binabarinde bigatuma bahava.
Nk’uko inkuru ya Haaretz yo mu mezi abiri ashize yavugaga, bamwe mu bimukira bava muri Eritrea na Sudani bavuye muri Israel bajya mu Rwanda babashije kongera kuhava bakerekeza mu Budage no mu Buholandi, aho bavuze ko batari kuguma mu Rwanda. Bamwe ngo barafungwaga ndetse bakanakangishwa gusubizwa mu bihugu bahunze.
Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 19 Mutarama, ngo umwe mu bayobozi yagiranye ikiganiro n’abimukira bafungiye Holot ababwira ko bagomba kumenyesha ubuyobozi mu gihe kitarenze ukwezi niba bateganya kuva muri Israel bitaba ibyo bakazajyanwa muri Gereza ya Saharonim ngo bazabamo kugeza mu gihe kitazwi.
Uyu ngo akaba yarababwiye ko bashobora koherezwa mu Rwanda ariko mu nyandiko bahawe, ngo hakaba ntahagaragara izina ry’u Rwanda. Kugeza ubu Abanya-Eritrea 20 muri 886 bacumbikiwe muri Holot bakaba bamaze gukora interview.
Aba baturage babajijwe bakaba barahawe inyandiko y’amapaji abiri yanditse mu Giheburayo ifite umutwe mu Cyongereza ugira uti: “Information sheet for infiltrators leaving for a safe third country .” ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga “Urupapuro rw’amakuru y’abacengezi bimukira mu gihugu gitekanye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”.
Iyi nyandiko ngo inababwira ko icyo gihugu kizabakira cyateye imbere cyane mu myaka ishize ndetse cyakiriye ibihumbi by’abaturage bacyo baturuka mu bindi bihugu byo muri Afurika. Bati: “Iki gihugu gifite guverinoma ihamye igira uruhare mu iterambere mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuvuzi n’ibikorwaremezo”.
Iyo nyandiko ikomeza ivuga ko Israel izirengera ibijyanye n’ibyangombwa by’ingendo ndetse izishyura amatike y’indege kandi abayobozi bazabafasha kugeza bahagurutse muri Israel kandi bakazajya bahabwa amadorali 3,500 bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ben-Gurion bagiye kugenda.
Bakomeza babwirwa ko nibagera muri icyo gihugu hazaba hari itsinda rizabakira ku kibuga cy’indege bakazajyanwa muri hotel yateguwe bazakoreramo inama bazabwirirwamo aho berekeza ndetse bakamenyana n’abayobozi b’igihugu boherejwemo.
Iyi nyandiko ivuga byinshi aba bimukira nibagera mu gihugu bazoherezwamo bazahabwa bizabafasha gutangira ubuzima bushya, ariko igasoza ibabwira ko nibanga kuva muri Israel ku bushake hazakurikiraho kubafunga no kubohereza aho baturutse ku ngufu kandi ngo icyo gihe ya mafaranga (3,500$)bari kuzahabwa ntayo bazaba bakibonye.
Inyandiko ikaba isoza yifuriza aba bimukira amahirwe.
Kubera ibi byose, abimukira bakomoka muri Eritrea bakaba bateguye kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Mutarama 2018, gukorera imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Ter Aviv mu gace ka Herzliya bamagana uku koherezwa mu Rwanda gukomeje kuvugwa muri Israel nyamara u Rwanda rwo rubihakana.
Bikaba bivugwa ko mu nama y’abaminisitiri kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasubije ibaruwa y’abantu 470 bo muri za kaminuza bamagana uku kwirukana abimukira muri Israel.
Netanyahu akaba yagize ati: “Ntituri kurwanya impunzi, turi kurwanya abimukira batemewe n’amategeko baza gukora hano. Israel izakomeza kuba nk’ubuhungiro ku mpunzi za nyazo ariko ikureho abacengezi batemewe n’amategeko.”
Mu gihugu cya Israel habarizwa abimukira bakomoka muri Sudani no muri Eritrea babarirwa mu 35,000 n’abana 5,000 b’abasaba ubuhungiro. Benshi muri bo bafite ibyangombwa by’agateganyo byo gutura baba bagomba kuvugurura buri amezi abiri.