Murama Patrice yahoze ayobora ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Media High Council- MHC), abakoraga umwuga w’itangazamakuru icyo gihe bari barabuze amahoro, ariko bageze aho bamwifuza . Murama Patrice agiye abanyamakuru baketse ko ibintu bigiye kujya mu buryo, ariko ubu hari abifuza ko yagaruka kuko hari ibyo babona byasubiye inyuma kurusha mu gihe cye.
Mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze Kuwa 16 Werurwe 2016 ryagaragaje ko abamusimbuye bananiwe gukomereza aho yarageze kugira ngo uwo mwuga ukomeze utere imbere nk’uko turi bubibagaragarize.
Duhereye igihe Murama yayoboraga MHC icyo gihe ibinyamakuru bitandukanye byarakoraga ugasanga byibuze buri cyumweru hari ibinyamakuru bisohoka, abana bagacuruza nabo bakabona ikibatunga ndetse n’abanyiri ibyo binyamakuru bakabaho neza, ariko uyu munsi wasanga ukwezi gushira nta kinyamakuru gisohotse.
N’ubwo icyo kigo cyahinduriwe inshingano byakabaye ari byiza kurusha igihe cya Murama kuko ubu cyahawe inshingano zo kongerera ubushobozi itangazamakuru muri rusange.
Hari ibyo abakora umwuga w’itangazamakuru banenga iki kigo kandi bigaragara ndetse bifite ingaruka zituma itangazamakuru, cyane cyane iryigenga, ryandika risa ni rigiye gucika burundu mu Rwanda.
Igihe cya Murama hategurwaga ibikorwa byinshi bitandukanye byinjiriza ibitangazamakuru n’abarikora amafaranga ku buryo ibinyamakuru byasohokaga cyane kurusha ubu usanga ibikorwa bitegurwa ari mbarwa n’ababimenya usanga nabo ari imbarwa.
Muri ibyo bikorwa bike bitegurwa usanga abanyamakuru bazwi ko bakorera ibitangazamakuru bigerageza gusohoka nka Rushyashya, Umwezi, Umusingi, Ishema, Gasabo n’ Inganzi urabona ko ari imbarwa, bitabimenya, ikibazo ni ikihe ? haribazwa kongerara ubushobozi ibinyamakuru bigihanyanyaza. Iyi nshingano yo kongerera ibitangazamakuru ubushobozi iri muri MHC, ntizi nuko bibaho, isoko ry’ibinyamakuru ryarapfuye ( Igihugu kikahasebera ngo ntamuco wo gusoma ukibamo ) n’abagerageje gupiganirwa amasoko ya Leta Contrat zabarangiriyeho batabonye na Page nimwe ya Publicite muri Leta, ukibaza icyo MHC, ikora muri zanshingano zayo kikakuyobera ?
Uretse n’ibyo kongerera ubushobozi ibitangazamakuru ahubwo nicyo kigo gitegura amahugurwa kigisha banyiri ibinyamakuru ko bakwiye gushaka ibindi bakora ko ibinyamakuru bitakigezweho.
Ibyo byarabaye I Musanze aho abanyamakuru babyanditseho bigateza impaka ndende zaje kuvamo n’ibirego.
Birababaje kubona umuntu aza akakumvisha ko ibikorwa byawe cyangwa umwuga wawe ugutunze n’abawe n’abandi bawukoramo ko mukwiye kuwureka mugashaka ibindi kuruhande kandi uwo muntu ukubwira ariwe wakabaye akugira inama z’uburyo uwo mwuga wavugururwa ugatera imbere n’abawukora bagatera imbere.
Hari inkunga zitangwa na RGB, akenshi bikunze kugarukwaho kuko umunyamakuru yabona camera ,yabona recorder ,yabona Laptop cyangwa igikoresho icyo aricyo cyose umwuga uba utera imbere. Aho kumuha amafaranga akajya kwikorera Salon de Coiffure ntasohore n’ikinyamakuru.
Tubibutse ko ubu MHC iyobowe na Peacemaker Mbungiramihigo ukwiye kugaragaza ko ikigo ayobora gikora ibyo gikwiye gukora cyangwa Murama akagaruka kuko iyo umuyobozi agiye ibikorwa yakoraga bigasubira inyuma bigaragara ko uhari icyo gihe aba adakora neza. Ikibabaje n’uko Mbungiramihigo yakabaye izi uko itangazamakuru ryatezwa imbere kurusha abo yasimbuye kuko nawe yari umunyamakuru.
Hari ikindi kibazo cy’abakozi muri icyo kigo usanga bashyiramo amaranga mutima ugasanga bimwe mu bikorwa by’iki kigo hari abatabitumirwamo cyangwa bagatumirwa gake cyane ukibaza igikurikizwa kikakuyobera.
Nkubu hari misiyo yateguwe mu ibanga na komisiyo y’amatora ifatanije na MHC aho komisiyo y’amatora ishaka ko itangazamakuru rigaragaza uburyo amatora yagenze mu gihugu hose bikaba ari muri urwo rwego ibigo byombi bifatanije hakozwe umushinga wo kujyana abanyamakuru mu Ntara kugirango bagaragaze uko amatora yagenze(amatora y’inzego z’ibanze na Refandumu).Uburyo abanyamakuru n’ibitangazamakuru byatoranijwe harimo urujijo kuko nta kinyamakuru cyandika na kimwe kirimo uretse za website nazo zitazwi ,niyo baba abatumira za website n’ibinyamakuru byose ubu usanga bifite website ku buryo nazo zari gutumirwa nk’izo zatumiwe.Niba udatumiye ibinyamakuru bisohoka ,ntutumire ama radio ,ubwo butumwa bashaka ko bugera ku baturage buzabageraho gute ?
Hari akayabo ka mafaranga avugwa arimo guhabwa buri munyamakuru woherejwe na MHC angana n’ibihumbi magana abiri mirongo itanu (250.000Rfw) ariko kugeza ubu tutaramenya uburyo atangwamo naho yavuye.Ikinyamakuru Rushyashya cyashatse kubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo kuri Telephone ye igendanwa ariko atitaba.
Abakora ibi ntabwo baba bazi ko hanze ibyo bakora biba bigaragara ugasanga bisubiza inyuma umusaruro w’ikigo ndetse bigatuma n’abanyamakuru bakigiraho isura itari nziza kubera imikorere ya bamwe mu bakozi, ariko bamwe bakakubwira yuko iyo mikorere mibi ari iya bashebuja bo bakayitirirwa gusa !
N’uburyo imishinga itegurwamo harimo ikibazo bakwiye kumenya niba batakizi kuko umushinga usiga abanyamakuru bandikira ibitangazamakuru byandika bigasohoka kandi ukumva ngo hakozwe igikorwa runaka ibitangazamakuru bizwi bitarimo wakwibaza ikiba cyakurikijwe mu gutoranya abakigiyemo n’abagiye ari bande ,ubwo hirinzwe kuvuga za radio.
Bamwe bifuza ko Transparency nkuko yavuze ko mu itangazamakuru habamo ruswa yazasura iki kigo ikareba imikorere ya bamwe mu bakozi bacyo.
MHC yagakwiye kujya itanga amakuru ku bikorwa bateganya gukora abantu bakabimenya dore ko bafite na website kuko byagabanya urujije mu bitangazamakuru aho bimwe bishobora gutekereza ko bitagitumirwa cyangwa byaba byarahawe akato.
Peacemaker Mbungiramihigo
Si muri MHC gusa havugwa kudatumira abanyamakuru bose kuko usanga no munzego zo hejuru tutavuze hari iri vangura rishingiye kubushuti, aho kuri ubu ibinyamakuru byahejwe ugasanga hagaragara amasura amwe buri gihe mu ma Conference de presse . Abandi ukibaza aho bagiye bikakuyobera.
Umwanditsi wacu