Ikinyamakuru cya Guverinoma ya Uganda, The New Vision mu nyandiko yacyo yasohotse ku Cyumweru kuwa 2 Kamena 2019,cyanditse inkuru mu nyuguti nini cyanee ku rupapuro rwacyo rubanza yagiraga iti, iby’ iyicwa rw’uwahoze arinda Kagame byamenyekanye ”. Iki Kinyamakuru kikaba cyaravugaga ku rupfu rwa Camille Nkurunziza, umwe mubahoze ari inkoramutima y’umutwe w’iterabwoba Rwanda National Congress (RNC) ya Kayumba Nyamwasa, ubwo uyu nyakwigendera Camille Nkurunziza yarimo kugerageza kwiba imodoka mu Mujyi witwa CapeTown ho muri Afurika y’Epfo ku wa Gatandatu.
Ikinyamakuru The New Vision kikaba ari kimwe mu bindi za mirongwingahe byandikirwa muri Uganda, utibagiwe n’ibinyamakuru byo kuri murandasi , za televiziyo, n’imbuga nkoranyambaga , byahise bisamirahejuru inkuru y’urupfu rwa Nkurunziza mu rwego rwo kugaragaza ko URwanda rwari rubibifitemo uruhare.
Kandi ibyo bitangazamakuru byose bikaba byarandikaga bigoreka, ko urwo rupfu rwatewe n’impamvu za politike, mbere y’uko inzego z’umutekano zo muri Afurika y’Epfo zitaragira icyo zibivugaho kugeza magingo aya.
Nyamara kandi uwari no kureba ku bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo bibiri gusa, yajyaga guhita abona ko Nkurunziza yapfiriye mu gikorwa cy’ubujura.
Buri mutwe w’inkuru yabaga yanditswe n’ibinyamakuru byo muri Uganda yagiraga iti, “Nkurunziza wahoze ari umwe mu barinda Kagame [ Ibi si ukuri kuko Nkurunziza Camille iryo zina ritigeze riba mu barindaga Kagame] “.Kandi nyamara kuba Nkurunziza yarigeze kuba mu nzego z’umutekano z’URwanda wari Sergeant, ntaho bihuriye n’iyo nkuru y’Ubujura.
ChimpReports na Daily Monitor byageragezaga kubyenyegeza, aho byongeyeho ko ngo mu byumweru bike Perezida Kagame yari muri Cape Town mu irahira rya Perezida Ramaphosa ”!
Byose bikaba byaragaragazaga guharabika URwanda, ngo ibi byaba byarateje urupfu rwa Nkurunziza.
“Kuba batandukiriye , bagerageza kuzana URwanda mu gikorwa cy’ububandi kandi Polisi yo muri Afurika y’Epfo yari mu gikorwa cyo kurasa abacyekwagaho kuba inkozi zibibi, byatuma umuntu agera ku mwanzuro ko ubunyamwuga bw’ ibitangazamakuru ryo muri Uganda, bukemangwa kandi rishobora kuba ryarashyizwe mu kwaha k’ubutegetsi bwa Museveni buri mu manegeka, gusa nk’igikoresho cyo mu ntambara ku Rwanda, cyangwa se ko iryo tangazamakuru rya Uganda bajyaga badukangisha gutera imbere mu bunyamwuga, ahubwo ryataye burundu amahame agenga ubunyamwuga mu itangazamakuru rikorera kuri uyu mugabane !” nkuko bivugwa n’umusesenguzi w’itangazamakuru uba IKigali utarashatse ko amazina ye atangazwa.
Urubuga rw’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo “The Times”, ari nacyo Kinyamakuru gikomeye muri Afurika y’Epfo cyatangazaga icyo gikorwa nkuko buri muntu wese yari yabyumvise, harimo n’igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo South Africa Police(SAPS), kandi ko n’ababyibonye n’amaso babihamya: Polisi yo muri Cape town yabonye imodoka icyekwa kuba iyamabandi yibwe. Ubwo abari bayibye babonaga polisi, bayitwaye vuba cyane bihuta, n’igihunga cyinshi bityo bagonga izindi modoka eshatu.Ibi bikaba byarabereye ahitwa Goodwood, mu nkengero z’Umujyi.
Umwe muri abo bageragezaga kwiba imodoka, akaba yarasohokanye icyuma agerageza kugitera umwe mu ba polisi. Bityo abapolisi bahise barasa, bica uwo mugabo barongera barasa amasasu umunani iyo modoka abacyekwagaho kuba ibisambo bagenderagamo. Nuko Nkurunziza apfira muri icyo gikorwa.
Ibivugwa n’igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo, n’iperereza ryigenga rya polisi, byarumvikanaga neza, ko biriya byari igikorwa cy’ububandi cyari cyigamije gutuma imodoka yibwa, ariko uwo mugambi ukabapfubana, akaba aribyo itangazamakuru ry’umwuga ryo muri Afurika y’Epfo ryatangaje.
Ariko kandi kugeza uyu munsi, amakuru y’ukuri ku byabaye, amaze kujya ahagaragara, nubwo The New Vision nabigenzi byayo bitarava ku izima, mu rwego rwo gutangaza amakuru y’ibihuha. Mugihe ibindi binyamakuru byinshi byo muri Uganda byari byagoswe n’ikimwaro, bityo bihitamo kuruca birarumira, nyuma y’uko ibihuha byari byaranditse binyomorejwe, ukuri kukajya ahagaragara.
Isesengura rikaba rigaragaza ko kuba ihitamo ry’amagambo y’umutwe w’inkuru yakoreshejwe inyuguti zifashe cyane, ku rupapuro rubanza, bavuga ngo “ibindi bishyashya” New Vision yari ifite icyigendererwa cyimwe: Kuyobya abasomyi ko URwanda rwari inyuma yiryo yicwa”.
Nta bindi bishyashya byigeze bigaragara muri iyo nyandiko. Sunday Vision yafashe interuro nkeya gusa, kuva mu Kinyamakuru cyitwa the Johannesburg daily, ibiri amambo yanyomozaga iyari yaranditswe n’ikinyamakuru cy’I Kampala kiyikabiriza mu mutwe cyari cyayihaye mbese cyemeza neza ko Nkurunziza yishwe n’urufaya rw’amasasu ya polisi.
Bikaba byaratumye abasesenguzi batangara bibaza niba Ikinyamakuru cya Guverinoma ya Museveni cyirimo gukwirakwiza ibihuha ngo URwanda rurimo gukoresha Igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo mu kwica abo icyo cyinyamakuru cyita abanzi!”
“Ni iki kindi umuntu yakwibaza kuba Uganda ikomeje gutsimbarara ishyira URwanda mu bikorwa bya polisi yo muri Afurika y’Epfo , ese yaba irimo kurinda abaturage bayo ibikorwa by’ububandi?” bamwe bakora mu itangazamakuru baba IKigali batangajwe n’uko, ariko aho bigeze, ntawakwirirwa atangazwa nibyo New Vision yandika ku Rwanda,”nkuko bivugwa numwe mu banditsi bakuru bo mu Rwanda.
Avuga ku byandikwa n’ibitangazamakuru byo uri Uganda, uhagarariye URwanda muri Afurika y’Epfo Vincent yagize ati, icyibaye cyose kuri bo, kiba ari intwaro ya politike bifashisha kurwanya URwanda
Ikinyamakuru The New Vision mu bihe bishize cyakomeje gukwirakwiza ibihuha cyanyuzaga mu mpapuro cyabaga cyashyize imbere hagati mu kinyamakuru, cyangwa se n’impapuro zose zuzuye, kigaragaza abanzi b’URwanda, icyavugwaga cyose ku Rwanda ntakukivuguruza , nkaho ari ukuri kw’Ivanjiri . Kayumba Nyamwasa, David Himbara, na Leah Karegeya bose ngo bafite ibyo bazi kuri Kagame nkuko ikinyamakuru kibigaragaza, nkuko bishakiye.
Iki kinyamakuru cya Leta ya Uganda cyanditse no kuri Tribert Rujugiro ibitabaho, uzwi nk’umuterankunga w’imena wa RNC, icyo kinyamakuru kerekana ko uruganda rwe rw’itabi muri Arua nk’igikorwa cy’ubugiraneza. Kandi nyamara cyaragaragajwe nk’inkingi ya mwamba y’ibikorwa bya RNC, mu gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko no gushyigikira ubukozi bw’ibibi, harimo n’ibikorwa by’iterabwoba..
Abasesenguzi bakaba baraguye mu kantu badashobora kubyiyumvisha. Alain Mucyo, avuga ku itotezwa ry’Abanyarwanda muri Uganda yagize ati, “Ikinyamakuru The New Vision n’ubutegetsi bwa Museveni baragerageza guhisha amabi yakorewe Abanyarwanda ndetse no kuba barananiwe kuzuza inshingano zabo bityo bagashaka kwerekana urwitwazo.”
Urwo rwitwazo mu gihe cy’imyaka ibiri ishize bikaba byaragaragaye ko ari Abanyarwanda b’inzirakarengane bajya Uganda cyangwa se batuye yo bakorewe iyica rubozo babeshyerwa kuba intasi z’u Rwanda.
Benshi bavanywe muri za bisi, cyangwa se n’izindi modoka zitwara abagenzi bajya Uganda , bagafungwa.Ubuhamya bwakusanijwe n’itangazamakuru ryo mu Rwanda abagera mu Magana bararahohotewe kubera ako karengane gakorwa n’inzego z’umutekano za Uganda, ndetse iyo beretswe ibyangombwa by’inzira, yaba basiporo, lesepase n’ibindi ..baranga bakabafata bagafungwa, bakavuga ko binjiye mu buryo budakurikije amategeko”!
Ibya banyarwanda hahohoterwa muri Uganda ntibirondoreka, gusa igitangaje n’uko kugerageza kubikemura hisunzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bisa nko gucurangira abahetsi.
Hadassah
Mwarondogoye kabisaaa
Ibi ni iki kweri? Mufite ubwoba?