Kuwa Mbere, tariki ya 18 Mutarama 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 16 Ukuboza 2015.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye wa 2014/2015 no mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016 rigeze, ishima ko habaye intambwe ishimishije, inasaba kongera imbaraga mu mishinga igikeneye kwihutishwa.
3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ibyavuye mu mishyikirano y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo kwemerera Igihugu cya Sudani y’Epfo kwinjira muri uwo Muryango, umwanzuro ukazafatwa n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu biwugize.
4. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe gahunda y’ibikorwa ya Sosiyete Muhabura Multichoice Ltd, Leta ihagarariwe na RCS kandi ifatanyije na BRD na KUBUMWE Entreprises, isaba ko ibigomba gukorwa kugira ngo iyo Sosiyete itangire gukora byihutishwa.
5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro yo kwizihiza Umunsi w’Intwari uzaba tariki ya mbere Gashyantare 2016 igeze. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Duharanire Ubutwari, twubaka ejo hazaza”. Imihango yo kwizihiza uwo munsi izabera mu Midugudu. Inama y’Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda bose kuzayitabira.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ku Ishuri ry’i Nyange, ahaguye abanyeshuri banze kwivangura nk’uko babihatirwaga n’abacengezi bagenderaga ku ngengabitekerezo ya Jenoside hashyirwa ikimenyetso cy’ubutwari bagize banga kwivangura kugira ngo ayo mateka y’ubutwari bwabo azakomeze kwibukwa.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na University of Global Health Equity.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko inshingano z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) zivugururwa hakiyongeramo inshingano zo gushyigikira no korohereza abashoramari mu buhinzi n’ubworozi.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano yo gukodesha Abikorera imishinga 8 y’ingomero nto z’amazi zitanga amashanyarazi arizo: Nyundo, Rwaza-Muko, Rubagabaga, Giciye II, Nyirantaruko, Muhembe na Nyirahindwe I&II.
10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Ignite Power Ltd yerekeranye n’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba agenewe gucanira Uturere tw’icyaro tutagerwamo n’amashanyarazi aturuka ku miyoboro y’amashanyarazi isanzwe.
11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 33/2015 ryo kuwa 30 Kamena 2015 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2015/2016;
Umushinga w’Itegeko rigena imisoro ku musaruro.
12. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Perezida rigena imikorere n’ububasha by’Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemeza ko ubutaka n’Ikibanza no 2294 biri mu mutungo bwite wa Leta, biherereye mu Mudugudu wa Kibiraro II, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, bihabwa umushoramari “Century Park Hotel and Residences Ltd”, mu rwego rw’ishoramari;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo amahugurwa y’abakozi ba Leta akorwa;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MALAALA Aimable, wari Civil Litigation Service Division Manager/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu ku kazi Bwana TUYIZERE Straton wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga Amasoko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere rya Transiporo (RTDA);
13. Mu Bindi:
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwiteguye amatora y’Inzego z’Ibanze ateganyijwe muri Gashyantare na Werurwe 2016. Nk’uko amategeko abiteganya, manda y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze batowe muri Werurwe 2011 izarangira ku itariki ya 29 Mutarama 2016. Abayobozi bateganyijwe gutorwa barimo: Abagize za Komite Nshingwabikorwa na za Njyanama z’Uturere n’Umujyi wa Kigali, Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga hamwe na za Komite Nshingwabikorwa z’Imidugudu. Inama y’Abaminisitiri yahamagariye Abanyarwanda bose bageze igihe cyo gutora kuzitabira ayo matora y’Abagize Inzego z’Ibanze.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri