Abahoze ari abakozi b’urwego rushinzwe iperereza imbere mu gihugu muri Uganda, (Internal Security Organization) ISO, bararirira mu myotsi, nyuma yo kumva ko amafaranga bagombaga guhabwa nk’imperekeza, nyuma yo kuvanwa ku kazi, mu buryo budasobanutse, aho bagannye inkiko, urubanza rukaza kurangira abari abakozi ba ISO batsinze Guverinoma muri 2008.
Ubu, bikaba bivugwa ko amashilingi bagombaga guhabwa Goverinoma yayakoresheje muri gahunda yayo yo kuvana ingingo ya 102 mu Itegeko Nshinga rya Uganda, ikaba igaragaza ko Perezida wa Republika ya Uganda, agomba kuba afite imyaka y’ubukure irihagati ya 37 na 75, nkuko ingingo ya 102b mu Itegeko nshinga rya Uganda ibigaragaza.
Buri ntumwa ya rubanda yahawe akayabo kangana n’amashilingi miliyoni makumyabiri n’icyanda 29,000,000, mu rwego rwo kujya kubaza abaturage bahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda (Parliament) akaba yariswe Consultation Facilitation, ariko kandi intumwa za rubanda zimwe na zimwe zikomoka mu mashyaka (Political Parties) atavuga rumwe na Guverinoma (Opposition political parties), zarayanze,
Kuva icyo gihe, Guverinoma yatangiye kuvugana nabari abakozi ba ISO, ku buryo ayo mashilingi yagomba guhabwa abahoze ari ba maneko, bumvikana ko Guverinoma izatanga miliyari mirongwitatu n’icyenda (39,000,000,000), ubu hakaba hari hasigaye amashilingi 29,000,000,000, ariko byaje gukomeza bigenda bikomera, kuko inzego zinyuranye zo muri icyo gihugu, zakomeje kujya zibyivangamo, mu guharanira ko rumwe muri izo nzego zahabwa uburenganzira, bwo kuzatanga ayo mafaranga.
Imyaka igera kuri 2, nibwo ISO yahaye abagera ku 100, gusa, nyuma yo kumenya iyi nkuru, abandi basigaye bagiye ku rwego rw’Umuvunyi (Inspector General of Government), bamumenyesha ukuntu amafaranga yarimo gutangwa mu buryo budasobanutse, ubwo Umuvunyi, (Inspector General of Government), yahise atanga itegeko ko itangwa ry’ayo mashilingi rihagarikwa, noneho habaho kugongana hagati y’Urwego rwa ISO na Polisi, buri ruhande rwifuza ko arirwo rwaharirwa gahunda yo gutanga ayo mashilingi, nyuma haza kumvikanwaho ko, urwego rwa Inspector General of Government arirwo ruzayatanga, ndetse mu minsi ishize mu kwezi kwa cumi, hakaba aribwo hari hatanzwe icyizere ko noneho abahoze ari abakozi ba ISO (Veterans) bagomba kuba barabonye ayo mashilingi.
Aha, Umuvunyi akaba yaribajije impamvu bamwe bahawe amashilingi yabo abandi ntibabahe, aha, akaba yaravuze ko ari akarengane, ndetse n’uburiganya. ‘’Ntabwo amashilingi agomba gutangwa nka ruswa, niba batanze amashilingi, hagomba gukorwa liste, ikamanikwa ahagaragara, imikorere yo muri icyi gihugu irarambiranye’’ nkuko byatangajwe n’umwe mu bagombaga kuba barabonye kuri aya mashilingi.
Aba bahoze ari ba maneko, bakaba basaba Guverinoma ya Uganda, gukora ibishoboka, kugirango bahabwe imperekeza zabo, dore ko hasigaye mbwarwa muri bo, kuko abandi bagenda bapfa umugenda, bitewe n’imibereho mibi, ahanini ishingiye ku bukene, utibagiwe kandi n’umubare munini w’abapfakazi, nabo bugarijwe n’icyibazo cy’ubukene. Ni ukubitega amaso.
Iki kibazo kandi, kikaza kiyongera ku kindi kijya gusa nkacyo, kuko abashinzwe iperereza, bazwi nka Gombolora internal security Organization (GISO), umuntu akaba yavuga ko bakorera ku rwego rw’Akarere, ariko ubu bikaba bivugwa ko bamwe muri bo badafite impamyabushobozi yo mu rwego rwa A0, bashobora kuzasezererwa, igitekerezo cyatanzwe n’umukuru wa ISO. Nyuma yo gutanga icyi cyifuzo cye kitashimishije abakozi b’uru rwego, bariye karungu, bavuga ko niba bigenze bityo, nabo bazajya mu mashyaka atavuga rumwe na Guverinoma.