Kuri iyi nshuro turabagezaho ubuhamya bw’unukobwa witwa Assinatha UWINTIJE, wigeze kumara imyaka ibiri yarasarishijwe n’imyuka mibi (abadayimoni) ikomoka mu bitwa abarangi.
Namusengeye amaze imyaka ibiri yose ari umusazi.(Pastor Valens wa Solution Center Celebration Church avuga); Ngo yari yarahawe igihano , bituma asara; Bamunzaniye ku rusengero aho nasengeraga bamuhambiriye , baramuvuye biranga; Imana nkorera niyo yamukijije igihe namurambikagaho ibiganza!
Ubu ari gutozwa kuba umushumba wa rimwe mu matorero ya Solution Center Celebration Church.
ku bijyanye n’ ubuhamya burambuye mukurikirane video iri kuri youtube (UBUHAMYA BW’UMUKOBWA IMANA YAKIJIJE IBISAZI) CYANGWA UKAGANA Solution Center Celebration Church Ku Gisozi.
YESU KRISTO UKO YARI ARI AJO, N’UYU MUNSI NIKO ARIKANDI NIKO AZAHORA ITEKA RYOSE. (Rom.13:8).
AHO IBITANGAZA BITARI UBUKRISTO BUHINDUKA IDINI N’AMAGAMBO GUSA!