• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera

Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera

Editorial 27 Sep 2019 POLITIKI

Itsinda rya mbere riturutse muri Libya rigizwe n’impunzi 66 z’Abanyafurika ryageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nyuma y’aho u Rwanda rwemereye kwakira izi mpunzi zari zibayeho mu buzima buteye agahinda, kuri ubu zikaba zamaze no kugera mu Bugesera aho zigiye kuba zicumbikiwe.

Ni itsinda rya mbere mu bantu 500 u Rwanda rwemeye kwakira mu rwego rwo gutabara ibihumbi by’abantu uburenganzira bwabo nk’ikiremwamuntu bukomeje guhinyorwa mu nkambi bafungiyemo muri iki gihugu cyo mu mu majyaruguru ya Afurika.

Iri tsinda ryasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki 26 Nzeri mu ndege yari yabateguriwe.

Nk’uko bivugwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, muri Libya, ngo iri tsinda rya mbere ry’impunzi ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Misrata muri Libya, ririmo n’abana bato benshi badafite abo bari kumwe, ababyeyi batari kumwe n’abagabo ndetse n’imiryango.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, ibiro bya HCR muri Libya byavuze ko uru rugendo rwabo ari rumwe mu ruzaha izi mpunzi ituze n’umutekano nyuma y’imyaka ziri mu kaga.

Nyuma yo kugerageza guhungira I Burayi bikanga bakisanga baheze muri Libya, ubuhamya bwagaragaje ko ibihumbi by’abantu baturuka muri Afurika hirya no hino bakorewe ibikorwa bibi birimo no gukoreshwa ubucakara.

Impunzi nyinshi muri izi zakiriwe mu Rwanda zikomoka mu Ihembe rya Afurika, akarere karimo ibihugu nka Somalia, Eritrea na Ethiopia.

Umuvugizi wa HCR muri Afurika no mu karere kegereye Mediterane, Charlie Yaxley, kuri uyu wa Gatatu ushize yatangaje ko uyu ari umurongo mwiza w’ubuzima ku bagabo, abagore n’abana bari bamaze igihe mu mibereho mibi ndetse bashobora no kwisanga bafatiwe mu makimbirane akomeje kubica muri Libya.

Muri video yatambukije kuri twitter, yagaragaje icyizere cy’uko bamwe muri aba bashobora kwinjizwa mu muryango nyarwanda, abandi bakaba bashobora kwimurirwa mu kindi gihugu muri Afurika, ariko ko icy;ingenzi ari uko aba batekanye.

Mu gihe cyabo mu Rwanda, aba bazaba bacumbikiwe mu kigo bateguriwe giherereye mu Karere ka Bugesera kitwa Gashora Transit Centre.

Iki kigo cyigeze gucumbikira impunzi z’Abarundi mbere yo kwimurirwa mu nkambi zabo, cyaravuruwe kugirango abazacyakirwamo bazabe babayeho neza.

U Rwanda rwagaragaje bwa mbere ubushake bwo kwakira impunzi ziturutse muri Libya mu 2017 nyuma y’amakuru yari amaze kujya hanze ko ibihumbi by’abantu baturuka hirya no hino muri Afurika bataheze muri Libya gusa nyuma yo kunanirwa kugera mu Burayi, ahubwo bari barimo no gukoreshwa ubucakara.

Inkuru mu itangazamakuru zikaba zaravugaga ko impunzi zigurishwa ku mugaragaro ku masoko agezweho y’abacakara muri Libya.

2019-09-27
Editorial

IZINDI NKURU

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Editorial 26 Oct 2024
Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Editorial 25 Feb 2019
Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Editorial 02 Apr 2019
VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

Editorial 30 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Editorial 21 Jan 2020
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru
Mu Mahanga

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Editorial 21 Jan 2017
Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Editorial 21 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru