Itsinda rya mbere riturutse muri Libya rigizwe n’impunzi 66 z’Abanyafurika ryageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nyuma y’aho u Rwanda rwemereye kwakira izi mpunzi zari zibayeho mu buzima buteye agahinda, kuri ubu zikaba zamaze no kugera mu Bugesera aho zigiye kuba zicumbikiwe.
Ni itsinda rya mbere mu bantu 500 u Rwanda rwemeye kwakira mu rwego rwo gutabara ibihumbi by’abantu uburenganzira bwabo nk’ikiremwamuntu bukomeje guhinyorwa mu nkambi bafungiyemo muri iki gihugu cyo mu mu majyaruguru ya Afurika.
Iri tsinda ryasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki 26 Nzeri mu ndege yari yabateguriwe.
Nk’uko bivugwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, muri Libya, ngo iri tsinda rya mbere ry’impunzi ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Misrata muri Libya, ririmo n’abana bato benshi badafite abo bari kumwe, ababyeyi batari kumwe n’abagabo ndetse n’imiryango.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter, ibiro bya HCR muri Libya byavuze ko uru rugendo rwabo ari rumwe mu ruzaha izi mpunzi ituze n’umutekano nyuma y’imyaka ziri mu kaga.
Nyuma yo kugerageza guhungira I Burayi bikanga bakisanga baheze muri Libya, ubuhamya bwagaragaje ko ibihumbi by’abantu baturuka muri Afurika hirya no hino bakorewe ibikorwa bibi birimo no gukoreshwa ubucakara.
Impunzi nyinshi muri izi zakiriwe mu Rwanda zikomoka mu Ihembe rya Afurika, akarere karimo ibihugu nka Somalia, Eritrea na Ethiopia.
Umuvugizi wa HCR muri Afurika no mu karere kegereye Mediterane, Charlie Yaxley, kuri uyu wa Gatatu ushize yatangaje ko uyu ari umurongo mwiza w’ubuzima ku bagabo, abagore n’abana bari bamaze igihe mu mibereho mibi ndetse bashobora no kwisanga bafatiwe mu makimbirane akomeje kubica muri Libya.
Muri video yatambukije kuri twitter, yagaragaje icyizere cy’uko bamwe muri aba bashobora kwinjizwa mu muryango nyarwanda, abandi bakaba bashobora kwimurirwa mu kindi gihugu muri Afurika, ariko ko icy;ingenzi ari uko aba batekanye.
Mu gihe cyabo mu Rwanda, aba bazaba bacumbikiwe mu kigo bateguriwe giherereye mu Karere ka Bugesera kitwa Gashora Transit Centre.
Iki kigo cyigeze gucumbikira impunzi z’Abarundi mbere yo kwimurirwa mu nkambi zabo, cyaravuruwe kugirango abazacyakirwamo bazabe babayeho neza.
U Rwanda rwagaragaje bwa mbere ubushake bwo kwakira impunzi ziturutse muri Libya mu 2017 nyuma y’amakuru yari amaze kujya hanze ko ibihumbi by’abantu baturuka hirya no hino muri Afurika bataheze muri Libya gusa nyuma yo kunanirwa kugera mu Burayi, ahubwo bari barimo no gukoreshwa ubucakara.
Inkuru mu itangazamakuru zikaba zaravugaga ko impunzi zigurishwa ku mugaragaro ku masoko agezweho y’abacakara muri Libya.