Umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko agiye gufata ingamba zigamije kurwanya amapfa, ibura ry’imvura n’inzara byakunze kuvugwa mu karere ka Bugesera.
Dr Habineza usigaye ufite izina ry’akabyiniro ka Dr Kimaranzara, yavuze ko ibyo bibazo byakunze kugaragara mu karere ka Bugesera abizi kandi bamaze igihe babishakira igisubizo kirambye. Yabivuze ubwo yahiyamamarizaga mu Murenge wa Juru hafi y’isoko rya Kabukuba ejo ku wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017.
Ibyo ngo bazabikemura bafata amazi y’uruzi rw’Akagera bayakoreshe mu kuvomerera imirima yo mu Bugesera, kuko ngo aya mazi ari yo atunze miliyoni 80 z’Abanyamisiri nkaho yakoreshejwe mu guhaza Abanyarwanda.
Abaturage kandi ngo bazahabwa amazi meza abarinda kurwara indwara ziterwa n’umwanda wo mu mazi mabi. Ibyo ngo azabikora ageza ivomo byibura ku ngo eshanu.
Abaturage kandi ngo bazahabwa ibishanga byahawe abanyamahanga, kuko ngo byahawe aba banyamahanga abaturage batagishijwe inama, ku buryo usanga n’ibihinzwemo, ni ukuvuga ibisheke usanga ngo abaturage batabibonaho ndetse n’isukari ivamo ntigere ku bakene.
Ibyo bishanga ngo bizahabwa abaturage bajye babihinga mu gihe cy’izuba, bahingemo ibiribwa bashaka biteze imbere.
Abana kandi ngo biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya bahabwa ifunguro rishyushye ku ishuri.
Abaturage bimuwe ahari gusizwa ikibuga cy’indege nabo ngo bazahabwa amafaranga akwiye kuko ngo hari ibitarabashimishije mu kwimurwa.
Ati “Tuzi ko abantu bahora barira bavuga bati ntabwo twishyuwe amafaranga yacu cyangwa se yatinze kuza n’abayabonye ntibabyishimira, iyo gahunda tuzayivugurura, aho azajya agende yishimye atagenda arira.”
Mu bijyanye no kurwanya inzara ngo azafasha ko u Rwanda rukomeza gutsura umubano n’u Burundi ku buryo abaturage bongera guhahirana.
Abaturage kandi ngo ntibazongera kwishyura imisoro ya gakondo yabo, ku butaka bazajya bakoresha uko bashaka.
Abaturage bitabiriye bari bake cyane
Abana bazahabwa inkoko n’inkwavu, abakuru bahabwe ihene ingurube n’andi matungo magufi, ngo bashobore kuyahabwa biteza imbere.
Mu murenge wa juru, azakora umuhanda wa Kaburimbo uva mu murenge wa Nyamata.
Abakemanga aho Green Party izavana ubushobozi bwo gukora ibyo abasezeranya, Dr Habineza avuga ko u Rwanda rutigeze rubura amafaranga, umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yatangaje ko 40% by’ingengo y’imari yaburiwe irengero, ndetse atangaza n’abayariye, ariko ntihagira igikorwa, hanafatwa, hagafatwa amafi matoya atayishyura.
Habineza ngo azafunga inzira zose ayo mafaranga yanyuragamo, afunge ahaca ruswa, ayatakaraga nagarurwa ntihazabura amafaranga akoreshwa.
Akomeza avuga ko u Rwanda rufite umutungo kamere urimo peteroli igiye gucukurwa mu minsi iri imbere, ku buryo nicukurwa amafaranga aziyongera. Gusa ngo n’ahari arahagije ahubwo ngo akoreshwa nabi.
Umukandida Dr.Frank Habineza