Mu gihe ubu mu Rwanda himakajwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, harandurwa burundu intekerezo za ndi iki, ubwoko ubu cyangwa buriya, abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda baba hanze y’igihugu bo amoko ni kimwe mu bibatera kuryana.
Dr Rudasingwa Théogene, wari umuhuzabikorwa mu ishyaka RNC rikorera hanze y’u Rwanda, ubwo yamenaga amwe mu mabanga y’ishyaka bikuruwe no gushwana kwari kwatangajwe hagati yabo, yasobanuye ko Gen Kayumba Nyamwasa bashwanye bapfuye ibirimo no gushaka kwimakaza amoko.
Ati: “Kayumba we yari yaravuze ko ashaka ko Umututsi ari we uyobora Ububiligi, yabimbwiye ndi kumwe na Gahima, ambwira ko ashaka ko umututsi aba ri we uyobora mu Bubiligi, ndamubwira nti it’s ok, ari uwo ushaka ari uwo nshaka ntabwo ari twe tugomba kujya gutorera abantu bari i Bruxel”.
Kayumba Nyamwasa
Mu kiganiro Imvonimvano kuri radiyo BBC, aho Rudasingwa yatangarije ibi, umunyamakuru yaramubajije ati: “Ni ukubera iki yavugaga ngo agomba kuba ari Umututsi”?
Rudasingwa yasubije agira ati: “Yaravuze ngo ahandi hirya no hino ngo ku isi hose ngo Abahutu nibo benshi mu ihuriro, akabara intara ku yindi akavuga ati; nibura i Buruxel dukwiriye kuba dufite Umututsi, akabara no mu Bufaransa ubanza uhari ari Umututsi, njye sinjya namenya no kubara cyane kuko Abanyarwanda ntabwo ari amashaza cyangwa ibishyimbo cyangwa ibintu by’ubara ngo uyu ni Umututsi cyangwa Umuhutu, ariko niko yabyifuje”.
Yakomeje avuga ko ibi ari bimwe mu byatumye yumva abatakomeza gukorana nawe ndetse ko yari afite agatsiko gakomeye we yita agatsiko k’Abasirikare bashakaga kwikubira ishyaka RNC rihuriwemo na benshi.
Ati: “Ako gatsiko yakoresheje(Kayumba) niko kaje gafite ubukana, gatukana, gafite amahane kugeza igihe abo bagenzi banjye bo muri biro bagera kuri 4 basa nkaho bababererekera bati; nimufate ibyo mushaka”.
Rudasingwa Theogene
Ku itariki ya 1 Nyakanga 2016, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya].
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Dr Rudasingwa, Gahima Gerald, Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan mu kwezi kwa karindwi(2016), batangaje ku mugaragaro ko bitandukanije na Kayumba bashinga umutwe wabo New RNC.
Rudasingwa yigaragajemo nk’umuyobozi w’iryo huriro rishya , aho yungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC.
Muri uko kwezi, Dr Rudasingwa na Gervais Condo batumiwe kuri BBC baterana amagambo, Condo yashinje Rudasingwa gushaka kugundira ubutegetsi mu ishyaka yanga kwemera ko hakorwa amatora ndetse no guhora mu matwi ya Kayumba Nyamwasa amusukamo amagambo adakwiye.
Ibi Rudasingwa na we ntabikozwa, akavuga ko kujya muri RNC bisa no kuba yarataye umurongo kuko yahuye na Kayumba Nyamwasa wubatse akazu muri iryo shyaka kagizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahungiye mu mahanga.
Ati “Yubatse akazu akoresheje abantu bahoze ari abasirikare akenshi bahoze bamukorera akiri mu Rwanda”. Kayumba Nyamwasa nta cyo yigeze avuga kuri ibi ashinjwa na Theogene byo kwimakaza amoko muri iri shyaka RNC.
Gahima Gerald
RNC ni ishyaka rya politiki rikorera hanze y’u Rwanda ndetse abayoboke baryo bakaba bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda bamwe banahoze bakorera nyuma bagahunga. Bamwe bakaba bashinjwa ibyaha bitandukanye na Leta y’u Rwanda basize bakoze cyangwa bakoze nyuma yo guhunga.
Source : bwiza.com