Mbere no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, u Bufaransa bwakoranaga bya hafi n’ubutegetsi bw’u Rwanda, aho bwari buzi neza umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Ku munsi nk’uyu mu 1994, Perezida François Mitterrand w’u Bufaransa mu kiganiro kuri televiziyo, yabajijwe ku bijyanye na Jenoside yabaga mu Rwanda, asubiza mu magambo yo gushyigikira abayikoraga.
Mu magambo ye yagize ati “Nubwo bivugwa ko hamaze kwicwa abantu ibihumbi 200, twebwe ntabwo tugomba kurwana ahantu hose, nubwo twaba tubona ko twugarijwe. Nta buryo dufite bwo kubikora kandi ntabwo abasirikare bacu baba indorerezi z’ubwikunde kuri ubu bwateje amahane n’imyivumbagatanyo mu bihugu bimwe na bimwe. Twebwe rero turi ku ruhande rw’ Umuryango w’Abibumbye.”
Yakomeje agira ati “LONI yari yinjiye muri kiriya kibazo, ariko ku bijyanye n’intambara, iyicwa ry’abaperezida babiri uw’ u Rwanda n’ uw’ u Burundi ndetse n’ ubusatirizi bw’umutwe utavuga rumwe na Leta kandi ushyigikiwe n’igihugu cy’igituranyi cya Uganda hashingiye ku moko Loni yahise ibivamo. Natwe rero ntitugomba kubijyamo kuko ntabwo ari cyo dushinzwe”.
Mu 2016, Ubushinjacyaha bwatangije iperereza ku basirikare 20 b’Abafaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umusirikare w’Umufarsansa, Guillaume Ancel wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, yavuze kenshi ko u Bufaransa bwafashije mu buryo bufatika Leta ishinjwa gukora ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuga ko ingabo z’u Bufaransa zari muri ‘Opération Turquoise’ mu Rwanda zafashije Leta yakoze Jenoside zikayiha intwaro.