Ku munsi nk’uyu mu 1194 ni inzego zitandukanye zo mu mahanga zari zihugiye mu gushakira inyito ibyaberaga mu Rwanda mu gihe inzirakane z’Abatutsi ziri kwicwa.
Icyo gihe ni bwo Umuryango w’Abongereza Oxfam, watanze itangazo rigenewe abanyamakuru ryemeza ko ubwicanyi bwari buri kubera mu Rwanda ari Jenoside.
Muri Amerika, urwego rwa Leta rushinzwe ububanyi n’amahanga, rwahakanye gukoresha ijambo Jenoside ku bwicanyi bwaberaga mu Rwanda, buvuga ko baramutse barikoresheje byateza ingaruka nyinshi.
Kuri uwo munsi kandi ni bwo Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, wagaye Leta y’u Bufaransa ko yakiriye abategetsi bo muri Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside ari bo Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.
Icyo gihe ni bwo impunzi zari zahungiye muri Hotel des Milles Collines zandikiye ibaruwa itabaza umuryango urengera uburenganzira bwa muntu.
Kuva ku itariki ya 27-29/04/1994 Abatutsi bari barahungiye kuri Perefegitura ya Butare (ubu ni Mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bizeye amakiriro, bagabweho ibitero n’Interahamwe zirabica zirabarangiza.
Abatutsi bagera ku 4000 bishwe batwitswe n’Interahamwe n’abasirikare muri Komini Muyaga muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, mu gihe amakuru yavugwaga ku isi yari yiganjemo amatora ya Perezida Nelson Mandela muri Afurika y’Epfo.
Abatutsi bari bahungiye ku Bitaro bya Gakoma (bitaga mu Kidage), na Rusave/ Ramba, barishwe bose. Ubu habarizwa mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.