Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku rubyiruko 2090 rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center yagize ati “Kurwana urugamba ntawe bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikintu cye yumva gifite agaciro, umuntu arakirwanira. Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”
Mu ijambo rye umukuru w’Igihugu yabwiye « Intagamburuzwa z’icyiciro cya gatatu » yeruriye abanyarwanda ko abandika, abavuga n’abakora ubusa cyangwa ibisenya batajya basinzira, asaba abanyarwanda kutaryumaho na bo bagatekereza kandi bagakora, bakazirikana ko nta mwanya w’imfabusa uri mu Rwanda.
Perezida Kagame yihanangirije abanyarwanda ku gupfukirana ibitekerezo byabo, anababwira ko bashobora kwitirirwa ibitekerezo bibi, bisenya biba byagaragajwe n’abanzi b’u Rwanda, aboneraho no kubibutsa ko hari itandukaniro ku watekereje agakora n’uwatekereje akaryumaho.
Ati “Hari ikinyuranyo kinini cyane rero, hagati yo kugira imbaraga, kugira ibitekerezo byiza, ukicecekera no kugira imbaraga, ukagira ibitekerezo byiza ukabishyira mu bikorwa. Ibyo washyize mu bikorwa ni byo bitanga umusaruro, ibindi byabaye imfabusa.”
Perezida Kagame ageza impanuro ku Intagamburuzwa z’icyiciro cya gatatu
Yakomeje avuga ko izo mfabusa nta mwanya zifite mu Rwanda, bityo abateye batyo bagomba guhindura imitekerereze n’imibereho, ati “Ntabwo twifuza kuba igihugu rero cy’abantu b’imfabusa cyangwa bakora ibintu by’imfabusa… si nifuza ko mwajya mu mfabusa, nta mwanya w’imfabusa dufite mu gihugu cyacu, mugire icyo mukora [Do one thing or another; do something].”
Perezida Kagame yabwiye urwo rubyiruko ko iyo umuntu atavuze cyangwa ngo yandike, uwabitinyutse akabikora, ibye bihabwa agaciro ndetse bikanitirirwa abatavuze kabone n’ubwo byaba ari amanjwe.
Umukuru w’Igihugu yabanje gusobanurira urwo rubyiruko uburyo rushyize hamwe rugahuza amaboko nta wapfa kurumeneramo ngo adindize u Rwanda mu ntego yarwo y’iterambere.
Ati “Murebe uko mungana hano, ntabwo muri bake n’ubwo igihugu gifite abanyarwanda benshi cyane kurusha abicaye hano, ariko n’abari hano ntabwo ari bake. Ariko mpereye kuri mwe muri hano, ingufu ziri hano muri iki cyumba ni nyinshi cyane,[…] Ingufu mvuga ntabwo ari za zindi zo guterura, na zo ni nyinshi, ndavuga ingufu z’ibitekerezo. Ndavuga ingufu z’ibikorwa bihereye ku bitekerezo biri muri iki cyumba.”
Icyakora kandi ngo n’ubwo izo ngufu ari nyinshi cyane, “iyo utazubatse neza, ushobora kuzihindura ubusa, cyangwa bake bakazihindura ubusa.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ubahagarariye kare yigeze kuvuga ikintu cya social media (imbuga nkoranyambaga), umuntu ashobora kuba umwe gusa cyangwa babiri muri mwe, bagakoresha ikoranabuhanga risigaye ririho, bigasa nk’aho abavugira mwese, kandi atari byo, cyangwa se akarwanya ibyo mutekereza, mukora, mushaka mwese, ku buryo bigaragara nk’aho koko ari we watsinze. Uzi aho bituruka? Ni ukuvuga ngo yakoresheje uburyo bumwe buri wese muri mwe ashoboye gukoresha, ariko we yabikoresheje mwe ntimwabikoresheje.”
Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo abantu babiri batatu hano iyo bashiritse ubute cyangwa iyo bafite umugambi wo kwandika bakawuzuza cyangwa bakawunoza, kubera ko yashiritse ubute akandika, abandi bakagira ubute, bakiryamira bakisinzirira, uwanditse, igitekerezo cye ni cyo cyumvikana, ni cyo kigaragara, ni cyo abantu bazatega amatwi, ni cyo bazumva ko ari cyo, cyitirirwe na wa wundi utanditse kandi batekereza mu buryo butandukanye.”
Yakomeje avuga ko abafite ubute bwo kwandika “ibyabo ntaho bizajya, ntabwo bizumvikana. Abazabona bya bindi bya babiri bya batatu, bazabona ko ari cyo gitekerezo kizima, bazabona ko ari cyo gihagarariye na ba bandi basinziriye batanditse, icyo gitekerezo ni cyo kizimakazwa. Murabyumva? Murabizi kandi Social media (imbuga nkoranyambaga) ni ko ikora.”
Gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’ikoranabuhanga muri rusange, ni umwe mu mihigo Intagamburuzwa z’icyiciro cya gatatu zahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ndayisaba Eustache wari uzihagarariye yagize ati “Duhize kurinda umutekano n’ubusugire by’igihugu, turwanya iterabwoba, ubuhezanguni n’abagambanira igihugu aho bava bakagera, cyane cyane tunyomoza abasebya igihugu cyacu twifashishije ikoranabuhanga.”
Intagamburuzwa