• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Iyo FPR idatsinda intambara, nta mututsi uba usigaye mu Rwanda- Prof. Audoin Rouzeau

Iyo FPR idatsinda intambara, nta mututsi uba usigaye mu Rwanda- Prof. Audoin Rouzeau

Ubwanditsi 17 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Urubanza ruregwamo Barahira Tito na Ngenzi Octavien bombi bayoboye Komini Kabarondo bakaba bashinjwa Jenoside rugeze mu bujurire i Paris. Nyuma yo kuba ruhagaze iminsi 10 (4-14 Gicurasi ) ku mpamvu z’uburwayi n’abunganizi bifuzaga kugera ahakorewe icyaha, kuri uyu wa mbere rwasubukuwe.

Ibindi byagarutsweho mu rukiko :

-Kwica abana niko gutsemba, n’uwari mu nda yahawe ubwoko aricwa, Hélène Dumas

-Nta Jenoside y’Abatutsi, nta y’Abahutu, habaye Jenoside y’Abanyarwanda- Joseph Matata

-Abahungiye Benako/Tanzaniya ntibatinye Inkotanyi, ba Burugumesitiri babategeketse kuva mu gihugu, -Umunyamakuru, umukozi wa MSF

Mbere yo gutangiza iburanisha kuri uyu wa kabiri, uriyoboye yabanje kwibutsa impinduka ziri muri gahunda izakurikizwa, uko abantu bazagenda batanga ubuhamya.

Ku wa kane tariki 17 Gicurasi, saa munani, hazumvwa Kayumba Hassan

Ku wa kabiri tariki 22 Gicurasi, saa tanu n’igice, hazumvwa umuhungu wa Barahira,  Jéocomias BARAHIRA ; naho saa kumi n’imwe humvwe Jean-François Dupaquier.

Kuwa gatandatu tariki ya 26 Gicurasi, saa munani, hazaba hagezweho Gilbert BITTI

Kuwa kabiri tariki ya 29 Gicurasi, saa munani, hazumvwa Marara Noble

Abatangabuhamya nka Micombero Jean Marie ntiyabonetse, naho Filip REYNTJENS we yamaze guhakana ko atazabutanga.

Ingingo eshatu: Ingengabitekerezo y’amoko, intambara, na Leta

Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umushakashatsi, Audoin Rouzeau agaruka ku ngingo eshatu zatumye Jenoside iba mu Rwanda.

Izo ngingo ni ingengabitekerezo y’amoko,  intambara n’uruhare rwa Leta. Uyu ngo asanga Jenoside yarahemberewe, n’ingengabitekerezo yayo.

Uruhare rwa Leta kandi umushakashatsi arugarukaho. Ngo nta wapanga kumara abantu adafite ubushobozi. Ubwo ni Leta, abakozi bayo, abasirikare n’imitwe yitwara nkabo, no kogeza ingengabitekerezo y’ubwicanyi.

Ibyo ni nako byagenze mu zindi Jenoside ; zari zigamije gutsemba no gusiba burundu abantu bamwe kubera uko bari, nta kubabarira impinja, abana n’abagore.

Aha ni naho Prof Rouzeau avuga ko « Iyo Inkotanyi zidatsinda urugamba, uwitwa umututsi aba yarazimiye, nta n’uwo kubara inkuru wari busigare mu Rwanda. Kuko imipaka yari ifunze, abahigwa batorohewe kubona aho baca bahunga ».

Résultat de recherche d'images pour "Prof. Audoin Rouzeau"

Prof. Audoin Rouzeau

Undi mutangabuhamya, Madame Hélène Dumas we yagarutse ku iyicwa ry’abana, nk’ikimenyetso cyo gushaka kumaraho Abatutsi. Uyu ngo yamaze amezi 6 mu Rwanda mu 2006, akora ubushakashatsi mu nkuru z’abana kuri Jenoside.

Na we avuga uruhare rwa Leta n’inzego zayo ndetse n’abaturage ubwabo, ari nabo baturanyi b’abahigwa.

Ati « Abahigwaga nta bwinyagamburiro bari bafite. Abatutsi ntibari abo gupfa gusa, ahubwo no gutotezwa ».

Ngo yahisemo gukora ku bana mu rwego rwo kwinjira muri Jenoside neza, ngo kuri we « Kwica abana niko gutsemba, mu Rwanda abana baribasiwe, aho n’uwari mu nda yahawe ubwoko akicwa ».

Matata we ngo habaye Jenoside y’Abanyarwanda

Uyu wifata nk’umucunguzi abandi bamwita umuhakanyi, ntiyemera Jenoside y’ubwoko runaka, ngo ni “Iy’Abanyarwanda”.

Abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside bamwe ku mugabane w’Uburayi, bavuga ko Matata hari n’ubwo ayita Amahano, Ubwicanyi; aho kuyita Jenoside.

Matata kandi ngo asanga inzego z’ubutabera hanze y’u Rwanda zikoreshwa, kandi ngo ibiganiro mu rukiko byangizwa n’abatangabuhamya bava mu Rwanda. Ngo ntanemera abacamanza b’Abafaransa bagiye mu Rwanda, ngo kuko “u Rwanda rubyivangamo”.

Abajijwe ku bisobanura neza, Matata ngo asanga abatangabuhamya baterwa ubwoba, kandi ngo hakaba hariho n’umuco wo kubeshya”.

Uyu Matata avuga ko yafunzwe mu byitso by’ Inkotanyi” mu 1990, akamara iminsi 75 akabona kurekurwa.

Mu kurangiza ubuhamya bwe, saa mbiri z’ijoro zirenga, Matata aha gasopo abunganira Barahira na Ngenzi. Ati, “Witonde ushobora kujyayo ukahasiga ubuzima”, abwira Me Epstein.

Ku wa mbere, hari humviswe Mme Anne Fouchard wari umukozi ushinzwe kwegeranya amakuri muri MSF  y ‘ababiligi. Ubuhamya bwe bwasabwe n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside.

Foucard yari mu Rwanda 1994, Jenoside itangiye yoherezwa i Burundi na Tanzaniya ngo ajye gushaka amakuru mu bahungiyeyo. Mu nzira ajya i Burundi ngo nawe yiboneraga aho abana bicwa, ngo yagiye mu kigo cy’ababikira cyakiraga abana b’imfubyi, ahasanga abana bafite ibikomere mu mutwe.

Ageze muri Tanzania, mu nkambi ya Benako, ahasanga abantu bavuga ko bahunze intambara, ndetse banamwemerera ko bagize uruhare mu bwicanyi ; « Ubwicanyi butari uguhangana kw’impande ebyiri ».

Yababaza ati, « Ninde wabatumye kwicana ?», bati ni « Ba Burugumesitiri, abanyapolitiki n’abasirikare ».

Ati, « Kuki mwahunze ?», bati, « Badusabye kugenda ».

Ati, « Abo ni bande babibasabye ? », bati, « ni abategetsi ».

Agasoza agira ati « Nguko uko rero abantu bategetswe kuva mu Rwanda, atari ugutinya ingabo za FPR, ahubwo babihatiwe na ba Burugumesitiri n’abasirikare ».

2018-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye

Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye

RUSHYASHYA 24 Aug 2026
Nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès, atangarije ko yakiriye umuryango w’umugizi wa nabi Paul Rusesabagina, abantu bakomeje kumubaza igihe azakirira abo Rusesabagina yagize imfubyi.

Nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès, atangarije ko yakiriye umuryango w’umugizi wa nabi Paul Rusesabagina, abantu bakomeje kumubaza igihe azakirira abo Rusesabagina yagize imfubyi.

Ubwanditsi 15 Jun 2021
Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 03 Jul 2020

2 Ibitekerezo

  1. Kabwana
    May 18, 20185:47 am -

    Ibi byose bizabazwe uwatanze intwaro zo gutangiza intambara muri 90!! Yaragamije iki??

    Subiza
  2. Ngabo
    May 18, 20186:03 am -

    Uyu mu professor mu minsi itaha muzumva ngo yahawe umudali w’ishimwe/ubutwali kubera yavuze ibyo abenshi bifuza kumva. Uwakoze genocide niwe ushinjwe kubiryozwa mbere aho inyito nibindi bishamikiyeho bigirwa imiyoboro ya politiki za bamwe.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo
Mu Mahanga

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi
POLITIKI

Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Ubwanditsi 06 May 2018
Impaka za ngo ‘Turwane ‘  hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi
Amakuru

Impaka za ngo ‘Turwane ‘ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

Ubwanditsi 17 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru