• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Iyo FPR idatsinda intambara, nta mututsi uba usigaye mu Rwanda- Prof. Audoin Rouzeau

Iyo FPR idatsinda intambara, nta mututsi uba usigaye mu Rwanda- Prof. Audoin Rouzeau

Editorial 17 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Urubanza ruregwamo Barahira Tito na Ngenzi Octavien bombi bayoboye Komini Kabarondo bakaba bashinjwa Jenoside rugeze mu bujurire i Paris. Nyuma yo kuba ruhagaze iminsi 10 (4-14 Gicurasi ) ku mpamvu z’uburwayi n’abunganizi bifuzaga kugera ahakorewe icyaha, kuri uyu wa mbere rwasubukuwe.

Ibindi byagarutsweho mu rukiko :

-Kwica abana niko gutsemba, n’uwari mu nda yahawe ubwoko aricwa, Hélène Dumas

-Nta Jenoside y’Abatutsi, nta y’Abahutu, habaye Jenoside y’Abanyarwanda- Joseph Matata

-Abahungiye Benako/Tanzaniya ntibatinye Inkotanyi, ba Burugumesitiri babategeketse kuva mu gihugu, -Umunyamakuru, umukozi wa MSF

Mbere yo gutangiza iburanisha kuri uyu wa kabiri, uriyoboye yabanje kwibutsa impinduka ziri muri gahunda izakurikizwa, uko abantu bazagenda batanga ubuhamya.

Ku wa kane tariki 17 Gicurasi, saa munani, hazumvwa Kayumba Hassan

Ku wa kabiri tariki 22 Gicurasi, saa tanu n’igice, hazumvwa umuhungu wa Barahira,  Jéocomias BARAHIRA ; naho saa kumi n’imwe humvwe Jean-François Dupaquier.

Kuwa gatandatu tariki ya 26 Gicurasi, saa munani, hazaba hagezweho Gilbert BITTI

Kuwa kabiri tariki ya 29 Gicurasi, saa munani, hazumvwa Marara Noble

Abatangabuhamya nka Micombero Jean Marie ntiyabonetse, naho Filip REYNTJENS we yamaze guhakana ko atazabutanga.

Ingingo eshatu: Ingengabitekerezo y’amoko, intambara, na Leta

Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umushakashatsi, Audoin Rouzeau agaruka ku ngingo eshatu zatumye Jenoside iba mu Rwanda.

Izo ngingo ni ingengabitekerezo y’amoko,  intambara n’uruhare rwa Leta. Uyu ngo asanga Jenoside yarahemberewe, n’ingengabitekerezo yayo.

Uruhare rwa Leta kandi umushakashatsi arugarukaho. Ngo nta wapanga kumara abantu adafite ubushobozi. Ubwo ni Leta, abakozi bayo, abasirikare n’imitwe yitwara nkabo, no kogeza ingengabitekerezo y’ubwicanyi.

Ibyo ni nako byagenze mu zindi Jenoside ; zari zigamije gutsemba no gusiba burundu abantu bamwe kubera uko bari, nta kubabarira impinja, abana n’abagore.

Aha ni naho Prof Rouzeau avuga ko « Iyo Inkotanyi zidatsinda urugamba, uwitwa umututsi aba yarazimiye, nta n’uwo kubara inkuru wari busigare mu Rwanda. Kuko imipaka yari ifunze, abahigwa batorohewe kubona aho baca bahunga ».

Résultat de recherche d'images pour "Prof. Audoin Rouzeau"

Prof. Audoin Rouzeau

Undi mutangabuhamya, Madame Hélène Dumas we yagarutse ku iyicwa ry’abana, nk’ikimenyetso cyo gushaka kumaraho Abatutsi. Uyu ngo yamaze amezi 6 mu Rwanda mu 2006, akora ubushakashatsi mu nkuru z’abana kuri Jenoside.

Na we avuga uruhare rwa Leta n’inzego zayo ndetse n’abaturage ubwabo, ari nabo baturanyi b’abahigwa.

Ati « Abahigwaga nta bwinyagamburiro bari bafite. Abatutsi ntibari abo gupfa gusa, ahubwo no gutotezwa ».

Ngo yahisemo gukora ku bana mu rwego rwo kwinjira muri Jenoside neza, ngo kuri we « Kwica abana niko gutsemba, mu Rwanda abana baribasiwe, aho n’uwari mu nda yahawe ubwoko akicwa ».

Matata we ngo habaye Jenoside y’Abanyarwanda

Uyu wifata nk’umucunguzi abandi bamwita umuhakanyi, ntiyemera Jenoside y’ubwoko runaka, ngo ni “Iy’Abanyarwanda”.

Abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside bamwe ku mugabane w’Uburayi, bavuga ko Matata hari n’ubwo ayita Amahano, Ubwicanyi; aho kuyita Jenoside.

Matata kandi ngo asanga inzego z’ubutabera hanze y’u Rwanda zikoreshwa, kandi ngo ibiganiro mu rukiko byangizwa n’abatangabuhamya bava mu Rwanda. Ngo ntanemera abacamanza b’Abafaransa bagiye mu Rwanda, ngo kuko “u Rwanda rubyivangamo”.

Abajijwe ku bisobanura neza, Matata ngo asanga abatangabuhamya baterwa ubwoba, kandi ngo hakaba hariho n’umuco wo kubeshya”.

Uyu Matata avuga ko yafunzwe mu byitso by’ Inkotanyi” mu 1990, akamara iminsi 75 akabona kurekurwa.

Mu kurangiza ubuhamya bwe, saa mbiri z’ijoro zirenga, Matata aha gasopo abunganira Barahira na Ngenzi. Ati, “Witonde ushobora kujyayo ukahasiga ubuzima”, abwira Me Epstein.

Ku wa mbere, hari humviswe Mme Anne Fouchard wari umukozi ushinzwe kwegeranya amakuri muri MSF  y ‘ababiligi. Ubuhamya bwe bwasabwe n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside.

Foucard yari mu Rwanda 1994, Jenoside itangiye yoherezwa i Burundi na Tanzaniya ngo ajye gushaka amakuru mu bahungiyeyo. Mu nzira ajya i Burundi ngo nawe yiboneraga aho abana bicwa, ngo yagiye mu kigo cy’ababikira cyakiraga abana b’imfubyi, ahasanga abana bafite ibikomere mu mutwe.

Ageze muri Tanzania, mu nkambi ya Benako, ahasanga abantu bavuga ko bahunze intambara, ndetse banamwemerera ko bagize uruhare mu bwicanyi ; « Ubwicanyi butari uguhangana kw’impande ebyiri ».

Yababaza ati, « Ninde wabatumye kwicana ?», bati ni « Ba Burugumesitiri, abanyapolitiki n’abasirikare ».

Ati, « Kuki mwahunze ?», bati, « Badusabye kugenda ».

Ati, « Abo ni bande babibasabye ? », bati, « ni abategetsi ».

Agasoza agira ati « Nguko uko rero abantu bategetswe kuva mu Rwanda, atari ugutinya ingabo za FPR, ahubwo babihatiwe na ba Burugumesitiri n’abasirikare ».

2018-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Mpayimana  Philippe, yagaye imyitwarire ya Gilbert Mwenedata uri mu buhungiro

Mpayimana Philippe, yagaye imyitwarire ya Gilbert Mwenedata uri mu buhungiro

Editorial 22 Nov 2017
Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Editorial 23 Nov 2020
Charlotte Mukankusi wirirwa akoronga ajya yibuka ko amaherezo agatsiko ke ka RNC kazabazwa urupfu rw’inzirakane zazize gerenade zabo?

Charlotte Mukankusi wirirwa akoronga ajya yibuka ko amaherezo agatsiko ke ka RNC kazabazwa urupfu rw’inzirakane zazize gerenade zabo?

Editorial 05 Oct 2020
Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Editorial 18 Oct 2018

2 Ibitekerezo

  1. Kabwana
    May 18, 20185:47 am -

    Ibi byose bizabazwe uwatanze intwaro zo gutangiza intambara muri 90!! Yaragamije iki??

    Subiza
  2. Ngabo
    May 18, 20186:03 am -

    Uyu mu professor mu minsi itaha muzumva ngo yahawe umudali w’ishimwe/ubutwali kubera yavuze ibyo abenshi bifuza kumva. Uwakoze genocide niwe ushinjwe kubiryozwa mbere aho inyito nibindi bishamikiyeho bigirwa imiyoboro ya politiki za bamwe.

    Subiza

Leave a Reply to Ngabo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”

Editorial 27 Sep 2023
Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga
Amakuru

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Editorial 15 May 2024
Traffic Police : Ubu imashini ni yo izajya yandika “Contrevention” mu muhanda
Mu Mahanga

Traffic Police : Ubu imashini ni yo izajya yandika “Contrevention” mu muhanda

Editorial 14 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru