Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 ku isaha ya saa sita n’iminota cumi n’itanu nibwo umukandida wa FPR Inkotanyi yari asesekaye mu karere ka Nyaruguru aho yari amaze akanya ategerejwe n’abaturage aje kwiyamamaza.
Mu ijambo yabagejejeho, Kagame yabijeje ko icyizere bamugiriye binyuze mu cyifuzo cya referendum.
Yagize ati “mwarabanje murabisaba, iyo mutabisaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe nanjye nkagira umusanzu wanjye ntanga ku bundi buryo nk’uwo mutanga uwo ari wo wose, ibyo niko byari gukenda kandi nta cyo byari bintwaye nubu ntacyo bintwaye. Ariko mwarabisabye, mwabisabye mujya kujya muri referendumu.”
Akomeza agira ati “Uyu munsi ntabwo ari igikorwa cyo kwiyamamaza gusa, ntabwo ari igikorwa kiganisha ku matora gusa, uyu munsi tubanza no kwibuka aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Buriya mwese muri hano uko mukeye, uko mwabukereye, bivuze aho tuvuyen’aho tugeze. Bivuze u Rwanda rumaze kongera kuba igihugu cya ba nyiracyo, bose nta n’umwe usigaye inyuma.”
Referendumu ibafasha ko mwemeza igitekerezo cyanyu, icyifuzo cyanyu. Nanjye ubwanjye ntaho najyaga gushingira handi atari ukubahiriza icyifuzo cyanyu, ndetse mbyemera mvuga ngo nimureke noneho twongere dukore, turusheho ibyiza tumaze kugeraho, tugere ku bindi byinshi tunakore ku buryo ikindi gihe n’iyo icyifuzo cyaba ikindi, icyo gihe u Rwanda ruzakomeze rube u Rwanda ruteye imbere rudafite ikiruhungabanya.
Ibyo rero nizeye ko tugiye kubifatanya, kubyubaka, kubaka u Rwanda ku buryo no mu gihe kizaza, n’ikindi kifuzo kijyanye n’icyo twafashe ubungubu gishobora kuba kigarura u Rwanda. Sibyo?”
Perezida Kagame akomeza atangaza ko mu nshingano abanyarwanda bafite mu bihe biri imbere n’iyo ngiyo irimo, yo gukomeza umusingi, inshingano, yo kubakira kuri uwo musingi, ibikomeye bikaramba, bityo bagakomeza kujya imbere.
Ati “ubwo ndumva ko mubyiteguye, mumbyumva, twese tugiye gufata inzira yo gukorera hamwe ibyiza byose muri iyi myaka iri imbere. Sibyo?”
Yakomeje agira ati “ibyo tumaze kunyuramo nabyo ni urugero, byatubereye urugero rw’ibishoboka, ibyo abantu bashobora gukora, ibyo abantu bashobora kwigezaho; ingero turazifite, nabivuga ntashidikanya ko uko muri hano mwese n’aba bana bavutse ejobundi nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ko uko umwaka washiraga ushyira undi, tuvuge mu myaka 22, 23 ishize, ko hari uwarushijeho gutakaza kurusha kunguka.”
Buri wese uri hano ashobora kuvuga aho avuye hatari heza n’aho ageze hashimishije.
Mu gusoza yijeje abaturage ko bagiye gukomeza kubaka u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Perezida Paul Kagame
Agira ati “niyo ntego rero muri iyi myaka irindwi igiye kuza, ndabivuga kandi ntashidikanya kuko imyaka irindwi iri imbere ni FPR, ni umukandida wayo, ni abamushyigikiye, ni bo bagiye gusubiraho bakayobora igihugu […] Ntabwo rero numva ikindi cyabihindura ngo bujye gucya habaye…, ntabwo nzi ibyo ari byo. Ariko ubu impamvu inzana guhura namwe, kuganira namwe, ni ukuzuza, ni ugushima icyo cyizere mwagize kuva rugikubita kugeza n’ubungubu.”
Burasa J. G/ Rushyashya.net