• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame

Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame

Editorial 15 Jul 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 ku isaha ya saa sita n’iminota cumi n’itanu nibwo umukandida wa FPR Inkotanyi yari asesekaye mu karere ka Nyaruguru aho yari amaze akanya ategerejwe n’abaturage aje kwiyamamaza.

Mu ijambo yabagejejeho, Kagame yabijeje ko icyizere bamugiriye binyuze mu cyifuzo cya referendum.

Yagize ati “mwarabanje murabisaba, iyo mutabisaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe nanjye nkagira umusanzu wanjye ntanga ku bundi buryo nk’uwo mutanga uwo ari wo wose, ibyo niko byari gukenda kandi nta cyo byari bintwaye nubu ntacyo bintwaye. Ariko mwarabisabye, mwabisabye mujya kujya muri referendumu.”

Akomeza agira ati “Uyu munsi ntabwo ari igikorwa cyo kwiyamamaza gusa, ntabwo ari igikorwa kiganisha ku matora gusa, uyu munsi tubanza no kwibuka aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Buriya mwese muri hano uko mukeye, uko mwabukereye, bivuze aho tuvuyen’aho tugeze. Bivuze u Rwanda rumaze kongera kuba igihugu cya ba nyiracyo, bose nta n’umwe usigaye inyuma.”

Referendumu ibafasha ko mwemeza igitekerezo cyanyu, icyifuzo cyanyu. Nanjye ubwanjye ntaho najyaga gushingira handi atari ukubahiriza icyifuzo cyanyu, ndetse mbyemera mvuga ngo nimureke noneho twongere dukore, turusheho ibyiza tumaze kugeraho, tugere ku bindi byinshi tunakore ku buryo ikindi gihe n’iyo icyifuzo cyaba ikindi, icyo gihe u Rwanda ruzakomeze rube u Rwanda ruteye imbere rudafite ikiruhungabanya.

Ibyo rero nizeye ko tugiye kubifatanya, kubyubaka, kubaka u Rwanda ku buryo no mu gihe kizaza, n’ikindi kifuzo kijyanye n’icyo twafashe ubungubu gishobora kuba kigarura u Rwanda. Sibyo?”

Perezida Kagame akomeza atangaza ko mu nshingano abanyarwanda bafite mu bihe biri imbere n’iyo ngiyo irimo, yo gukomeza umusingi, inshingano, yo kubakira kuri uwo musingi, ibikomeye bikaramba, bityo bagakomeza kujya imbere.

Ati “ubwo ndumva ko mubyiteguye, mumbyumva, twese tugiye gufata inzira yo gukorera hamwe ibyiza byose muri iyi myaka iri imbere. Sibyo?”

Yakomeje agira ati “ibyo tumaze kunyuramo nabyo ni urugero, byatubereye urugero rw’ibishoboka, ibyo abantu bashobora gukora, ibyo abantu bashobora kwigezaho; ingero turazifite, nabivuga ntashidikanya ko uko muri hano mwese n’aba bana bavutse ejobundi nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ko uko umwaka washiraga ushyira undi, tuvuge mu myaka 22, 23 ishize, ko hari uwarushijeho gutakaza kurusha kunguka.”

Buri wese uri hano ashobora kuvuga aho avuye hatari heza n’aho ageze hashimishije.

Mu gusoza yijeje abaturage ko bagiye gukomeza kubaka u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.

-216.png

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Perezida Paul Kagame

Agira ati “niyo ntego rero muri iyi myaka irindwi igiye kuza, ndabivuga kandi ntashidikanya kuko imyaka irindwi iri imbere ni FPR, ni umukandida wayo, ni abamushyigikiye, ni bo bagiye gusubiraho bakayobora igihugu […] Ntabwo rero numva ikindi cyabihindura ngo bujye gucya habaye…, ntabwo nzi ibyo ari byo. Ariko ubu impamvu inzana guhura namwe, kuganira namwe, ni ukuzuza, ni ugushima icyo cyizere mwagize kuva rugikubita kugeza n’ubungubu.”

Burasa J. G/ Rushyashya.net

2017-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

Bisi ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka

Bisi ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka

Editorial 27 Apr 2018
Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Editorial 04 Mar 2017
Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.

Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.

Editorial 16 Oct 2024
Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko amaze igihe gito arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu

Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko amaze igihe gito arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu

Editorial 23 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Editorial 02 Mar 2018
Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga
Amakuru

Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga

Editorial 26 Mar 2021
Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera
INKURU NYAMUKURU

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Editorial 22 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru