Umuraperi Jay Polly nyuma yo gukatirwa igihano cyo gufungwa amezi atanu kuruyu wa 29 kanama agejejwe kuri gereza ya mageragere aho agiye gusoreza ibihano bye.
Umuhanzi Jay Polly ugejejwe imageragere.
Jay Polly ugejejwe muri gereza ya mageragere yakiriwe nk’umwami aho abagororwa babarirwa mu 9000 bose bafungiye muriyo gereza bari bamutegerereje k’umuryango, yamara kuhagera bakagenda bamuteruye bamushyize mubirere ibi bikaba byerekanye ko uyu muhanzi akunzwe nabose
Kuya 4 kanama nibwo Umuhanzi nyarwanda Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly mu muziki yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho ibyaha byo gukubita umugore we Uwimbabazi Sharifah akamukura amenyo.
Iyi nkuru yababaje benshi mubakunzi b’umuziki nyarwanda aho bagiye bavuga ko ibyo yakoze bigayitse k’umuntu nka Jay Polly uba akurikirwa n’abantu benshi nubwo banyirubwite bivugira ko amakimbirane bagiranye akaviramo Mbabazi gukuka amenyo yatewe nuko bose bari basinze.
Uwimbabazi umugore wa Jay Polly.
Iki gihano cya Jay Polly cyo gufungwa ni isomo rikomeye kub’abahanzi n’abanyarwanda muri rusange bakwiye kwigiraho, dore ko byagiye bigaragara ko abahanzi bamwe nabamwe bagira imyitwarire itari myiza.
Twabibutsa ko Muri 2015 nibwo byamenyekanye ko Jay Polly abana byeruye nk’umugabo n’umugore na Uwimbabazi Shalifah, ndetse ku wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2015 bibarutse imfura yabo,uyu mugore jay polly akaba yaragiye amukoresha no mumashusho y’indirimbo ze nka Malaika nizindi.