Mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 22 werurwe 2025 abanyarwanda bakangukiye ku nkuru y’inshamugongo y’urupfu rw’umunyamakuru w’inararibonye n’umunyabigwi Jean Lambert Gatare, wapfiriye mu Buhinde aho yari amaze ibyumweru bibiri yivuza. Mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga, ku materefone n’ubundi buryo bw’itumanaho, abantu barahamagarana, kandi bahanahana amakuru, bihanganishanya, bakomezanya, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Nyuma y’iyi nkuru y’akababaro, umunyamakuru wa Radio Rwanda, wakoranye na we akaba n’inshuti ye magara, Bwana Rutagarama Marcel yagiye ku rubuga rwa X agira ati “Urupfu ni cyo cyonyine kiduhemukira tukabura aho twanatanga ubujurire. Nta musimbura mfite kuri wowe.”
Jean Lambert Gatare yari icyamamare kuko yamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru yari amazemo imyaka isaga 25. Nyuma yo gukorera ibigo bitandukanye bya Leta mu ishami ry’itumanaho, yinjiye mu mu mwuga w’itangazamakuru. Yakoze mu itangazamakuru ryandika, irya Radio na Televiziyo, ndetse agakunda gutanga ibitekerezo no ku mbuga nkoranyambaga.
Asigiye umurange ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda
Jean Lambert Gatare wakunze guhina izina rye mu nyuguti eshatu JLG atabarutse akiri muto ku myaka 56. Nyamara ariko igihe cye yagikoresheje neza aho yanyuze kuri BBC Gahuzamiryango, Radio Rwanda, Isango Star na Rushyashya yari abereye Umwanditsi Mukuru.
JLG ibinyanye n’itumanaho byose yabinyuzemo kandi abikora neza kinyamwuga. Abakoranye na we bamuziho gukunda umurimo, kugira umurava no kugira ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi igihe kimwe kandi akabikora neza kugera ku musozo.
Mu buhamya bw’abo bakoranye kuri Radio Rwanda, bavuga ko yakoze mu ishami ry’amakuru mu Kinyarwanda aho yavugaga amakuru kandi akajya no gutara amakuru mu nama n’ahandi hanze ya studio. Icyo gihe kandi yakoraga mu ishami ry’ibiganiro aho yakoraga ikiganiro “abatwandikiye”, “urubuga rw’imikino”, no gusemura imbwirwaruhame z’abayobozi ziri mu ndimi z’amahanga harimo n’iya Perezida wa Repubulika.
JLG yahagarariye ORINFOR (ubu yabaye RBA) i Arusha muri Tanzaniya ku rukiko mpanabyaha rwa Loni rwari rwarashyiriweho u Rwanda kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyo mirimo yose, JLG yayibangikanyaga no gukora amatangazo yo kwamamaza ibikorwa by’ibigo bya Leta, iby’abikorera n’imiryango itari iya Leta yaba iyo mu Rwanda na Mpuzamahanga.
Atabarutse yari mu bayobozi bakuru ba Isango Star, ariko umwanya w’ubuyobozi yakomeje kuwufatanya n’akazi k’ubunyamakuru nko kuyobora ibiganiro bya Politiki n’iby’imikino, gutegura no kuvuga amakuru, kwandika inkuru mu binyamakuru, hamwe no kwamamaza mu ijwi n’inganzo yihariye yakunzwe na benshi.
JLG mu nganzo ye yari n’umwisi
JLG yari umunyampano akaba n’umunyendimi. Hari amagambo mashya yahanze cyane cyane muri ruhago nyarwanda kandi yafashe. Amawe muri yo ni aho yise abakinnyi bakomoka i Rubvu ababreziliye (Bresilien) rirahama, igikurankota Bokota (wakiniye APR FC, Rayon Sports n’Amavubi). Hari n’abakinnyi yahimbye amazina arafata nka Haruna Fabregas, Pekeyake Pekinho, Fabrice Twizerimana Ndikukazi, Ndayishimiye Jean Luc Bakame n’abandi benshi.
Mu kiganiro “Abatwandikiye” kuri Radio Rwanda yakundaga kwita abamukurikiye “abanywanyi” akabasuhuza atyo akanabasezera atyo. Iryo zina ryaje gufata, birangira na we rimugarukiye ku buryo besnhi mu nshuti ze bamwitaga umunywanyi; bakamusuhuza bakagira bati “uraho neza munywanyi.”
Mu buzima busanzwe, JLG yaranzwe n’ubupfura, ubunyangamugayo, urukundo no kubanira neza abandi. Yari umuntaramyi, umunyamashyengo, akazira umwaga. Yakundaga abantu na bo bakamukunda, aho yabaga ari nta rungu.
Jean Lambert Gatare, wowe wushije ikivi cyawe, ukaba utabarutse utanduranyije, ruhukira mu mahoro. Twihanganishije kandi dukomeje umuryango wawe, inshuti n’abo mwasangiye umwuga ngo bakomere muri iki gihe cy’akababaro dutewe n’icyuho usize.
Tuzagukumbura.
Anastase Rwabuneza