Abakurikiranira hafi abantu bashinzwe gusenya isura y’u Rwanda bazi cyane uwitwa Jean Paul Turayishimiye kuri Radiyo rutwitsi ya RNC yitwa Itahuka. Ariko Jean Paul Turayishimye ntabwo aharabika isura y’u Rwanda gusa kuko n’umwicanyi ruharwa ufite ibyaha bitandukanye yakoreye ku butaka bw’u Rwanda yaba akiri mu gihugu cyangwa ari hanze yacyo
Jean Paul Turayishimiye niwe ukuriye iperereza muri RNC ariko bakabyita ko ashinzwe ubushakashatsi no gutangaza amakuru. Akaba ari umwizerwa cyane wa Kayumba Nyamwasa igihe yari mu mirimo itandukanye mu gihugu kugeza ubu.
Igihe Kayumba Nyamwasa yashyingiraga umucuruzi witwa EL-HADJI Ibrahim Murwanashyaka mushiki we ariko atamukunze ahubwo ari ukugirango amwiyegereze amurye amafaranga, yamusabye kumufasha nawe akagira imigabane muri BACAR, ariko muramu we yamusubije ko umuntu agira imigabane iyo yayitanze (yatanze cash). Kuva icyo gihe aho Kayumba Nyamwasa aburiye imigabane yanze urunuka muramu we anamwaka mushiki we kuko nicyo yari yamumuhereye.
Kuva icyo gihe Murwanashayaka yaburiwe ko Kayumba azamwica nuko ahungira muri Canada. Kayumba yaje kumushakisha nuko yohereza Jean Paul Turayishimye murugo kwa nyina wa Murwanashyaka basangayo umukecuru ufite imyaka 70, bamubajije aho umuhungu we ari nawe avuga ko atamuheruka. Icyo gihe Turayishimiye yahise amwica amwicishije umukandara anamushyira mu modoka ye ngo aze yereke shebuja umurambo.
Hashize icyumweru, umuntu wakoranye na Jean Paul Turayishimye utuye muri Amerika amwandikiye ati ko numva hari abantu wita abicanyi hari umwicanyi ukuruta? Ese uribuka umukecuru wishe afite 70 nta cyaha aregwa? Jean Paul Turayishimiye yaramusubije ngo “Nari nabitumwe: I had an order” go and report me……Turayishimiye yamwishingoyeho ngo najye kurega.
EL-Hadj Ibrahim Murwanashyaka yumvise ko nyina bamwishe yarahahamutse cyane ku buryo n’aho amenyeye ko Kayumba yamwiciye nyina,yahise abwira murumuna we ngo ave mu Rwanda bwangu. Ubu El-Hadj yahinduye idini,asigaye ari umurokore ndetse na Pasteur muri Canada. Mushiki wa Kayumba wari umugore wa Murwanashyaka aba muri Norvege aho abana na Kayumba Rugema. Ubukwe bwabo abantu benshi barabwibuka cyane ko Kayumba yari yahuruje abacuruzi yiyegerezaga mu nyungu za politiki.
Turayishimiye kuva akiri kumwe na Kayumba mu kazi, niwe yatumaga. Nyuma yo guhunga, ba Kayumba n’abandi bashinze ishyaka RNC rikora ibikorwa by’iterabwoba. Kuva mu mwaka wa 2010 na 2014, RNC yagabye ibitero by’iterabwoba bitandukanye mu Rwanda aho abagera kuri 17 bitabye Imana abandi 400 bagakomereka. Ibi bikorwa byose by’iterabwoba byakozwe na Jean Paul Turayishimye agaha raporo sebuja Kayumba Nyamwasa.
Leta y’u Rwanda yabashije guhagarika ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu aho ababigizemo uruhare bafashwe bose bakagaragaza uburyo ibikorwa by’iterabwoba byahuzwaga na JP Turayishimiye. Akaba ari nawe woherezaga amafaranga no gutegura aho imyitozo yo gukora ibikorwa by’iterabwoba izabera. Mu rubanza rwagaragayemo Joseph Nshimiyimana uzwi nka Camarade, rwaburanishaga ibikorwa by’iterabwoba byabereye ku isoko rya Kicukiro tariki ya 13 Nzeli 2013 byahitanye babiri abandi batandatu bagakomereka, Camarade yemeye ibyaha akagaragaza ko ari Jean Paul Turayishimiye wari ubiri inyuma. Muri urwo rubanza abakomerekeye muru ibyo bitero by’iterabowba nabo bari barwitabiriye.
Mu rubanza rwa Joel Mutabazi, urukiko rwumvise ko Jean Paul Turayishimiye yagombaga guhabwa amafaranga angana n’amadorali ibihumbi 50 kugirango agabe ibitero by’iterabwoba ku mukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017 mu gihe cyo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu.
Nubwo Jean Paul Turayishimiye yidegembya, agomba kumenya ko ibyaha by’iterabwoba nta mupaka bigira, igihe kizagera aryozwe ibyo yakoze aho gukomeza ajijisha abantu ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta kandi ari umwicanyi ruharwa ushakishwa n’inkiko zo mu Rwanda.