• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imbere y’abacamanza, abahoze ari abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa bateranye amagambo na Mudathiru wabayoboraga uburyo binjijwe mu gisirikare

Imbere y’abacamanza, abahoze ari abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa bateranye amagambo na Mudathiru wabayoboraga uburyo binjijwe mu gisirikare

Ubwanditsi 17 Sep 2020 INKURU NYAMUKURU

Urubanza rw’abantu 32 bahoze mu gisirikari cya Kayumba Nyamwasa bakaba barafashwe bayobowe na Maj (Rtd) Mudathiru rwakomeje kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Nzeli aho rwatangiye  Mudathiru yihakana ibyo abarwanyi be bavuga ko bashutswe we akavuga ko bari bakuru bihagije kandi ko bari bazi ibyo bagiyemo.

Muri 32, abahoze ari abarwanyi bagera kuri 11 babwiye urukiko ko bari barabaye imfungwa batabona ubwinyagamburiro bwo gutoroka bakigera mu mashyamba ya Kongo. Bongeyeho ko Mudathiru ariwe wabicungiraga ubwe kandi ko uwagerageje gutoroka bamukubise ifuni abanda babireba.

Mudathiru wari uzwi nk’umuyobozi w’ingabo za P5 ku izina rya Colonel Musa, ashinzwe ibikorwa bya gisirikari mu gihe umuyobozi w’ikirenga yari Kayumba Nyamwasa ariko akabarizwa muri Afurika y’Epfo. Mudathiru amaze gufatwa, Kayumba yasabye Robert Higiro na Micombero ngo bajye kumusimbura, bamusaba ko byaba byiza bahuriyeyo, nuko araruca ararumira.

Mudathiru nanubu aracyafite ibikomere yagiriye ku rugamba, igihe ingabo za FARDC zabategaga igico muri Kivu y’majyaruguru ubwo bazamukaga bavuye muri Kivu y’amajyepfo nyuma yo kubisabwa na Kayumba Nyamwasa. Bari bagiye kwihuza na FDLR ngo bagire umutwe umwe.

Ubwo yisobanuraga Mudathiru yamaganye ibyo abasirikari be bavuga ko nta bwinyagamburiro bwo gutoroka bari bafite ko inzira yari nyabagendwa. Yagize ati “ Bari bafite uburenganzira bwo kugenda aho bashaka, bajyaga kugura ibiryo n’ibindi bikenerwa. Abashaka gutoroka baragendaga” Abenshi muri uwo mutwe bavuze ko bawinjijwemo bijejwe ibitangaza by’akazi muri Kongo nuko bisanga mu mitwe yitwara gisirikari bababwira ko bagiye “kubohoza” u Rwanda

Umushinjacyaha Capt Bernard Kayumba nawe yanyomoje ibyatangajwe nabo barwanyi 11 aho yatangaje ko hari abatorotse uwo mutwe bakagaruka mu Rwanda ntawe ubibafashijemo. Bakaba batarashikirijwe inkiko kuko bo batashye ku bwabo ntabwo bategereje gufatwa. Ahubwo banyujijwe muri gahunda yo gisezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

Umwaka ushize, Mudathiru yemeye ibyaha byose ashinjwa ndetse n’abarwanyi be. Ariko bamwe mu barwanyi bagasaba gukurwaho icyaha cyo gushinga umutwe witwaje intwaro kugirango baburane ibindi byaha. Muri ibyo byaha harimo, ubugambayi, gushaka gukuraho ubutegetsi buriho bwatowe n’abaturage, ubufatanye na leta y’amahanga mugushoza intambara no kwinjira mu mitwe y’iterabwoba.

Kugeza ubu uwabuze muri uru rubanza ni Private Jean Bosco Ruhinda. Usibye abarwanyi 25 bacyuwe n’igihugu cya Kongo, abanda ni abafatiwe mu gihugu imbere bakoranaga nabo harimo abari mu gisirikari cy’u Rwanda.

Umutwe wa P5 washyizwe ahabona na Raporo ya LONI muri Ukuboza 2018. Abarwanyi bawo baturutse muri Uganda n’u Burundi aho ibyo bihugu byombi bifite uruhare runini mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

2020-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Ubwanditsi 06 Sep 2024
Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Apr 2019
P. Kagame na Museveni  bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]

P. Kagame na Museveni bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]

Ubwanditsi 30 Jan 2018
U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

Ubwanditsi 18 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gorilla FC yayobotse isoko ry’i Burundi izana Cédrick Mavugo wa Vitalo’o na Irakoze Darcy wa Olympic Star
Amakuru

Gorilla FC yayobotse isoko ry’i Burundi izana Cédrick Mavugo wa Vitalo’o na Irakoze Darcy wa Olympic Star

Ubwanditsi 22 Jun 2023
Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Ubwanditsi 11 Oct 2019
Ibimenyetso 6 byakwereka ko umukunzi wawe mutaberanye wamwibeshyeho
HIRYA NO HINO

Ibimenyetso 6 byakwereka ko umukunzi wawe mutaberanye wamwibeshyeho

Ubwanditsi 19 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru