Amakuru dukesha umwe mu bantu bahafi ya Jean Paul Turayishimye aremeza ko ari mu gihirahiro gikomeye aho yabuze amahitamo mu bijyanye na politiki, dore ko we ku giti cye atishoboye. Nkuko umwe mu nshuti ze yabitangirije ikinyamakaru Rushyashya, Jean Paul Turayishimye yabuze ayo acira nayo amira kubera gushaka gusubira muri RNC mu gihe Shebuja Kayumba Nyamwasa asa nuwa muzinutswe bitewe n’uburyo yamutunguye akamusuzugura bitigeze bibaho mugihe cyose bakoranye.
Byatangiye Jean Paul Turayishimye ashinzwe umutekano wa Kayumba Nyamwasa birangira abaye nk’umuhungu we aho yamugabiriraga bakagabana n’iminyago babaga basahuye aho Kayumba Nyamwasa yamutumaga. Ayo makuru atugeraho kandi avugako, ubu Jean Paul Turayishimye atarabasha kwakira uburyo Kayumba Nyamwasa yirengeje inshuti ye Ben Rutabana akaba na musaza w’inshoreke ye, ariwe Tabita Gwiza nanone akumva yasubira muri RNC kuko adashoboye gukora politiki wenyine, dore ko nabavuye muri RNC kera ariko Rudasingwa Theogene, Musonera na Ngarambe bose batumvikana na Jean Paul.
Turayishimye kandi yabwiye iyo nshuti ye uburyo yabanye neza na Rosette Kayumba, cyane ko ariwe bamaranaga igihe, ariko nanone akagira ikibazo ko musaza we Frank Ntwali amwanga urunuka kuko kuri Ntwali RNC ni umushinga w’umuryango, kugarura Jean Paul n’akarimi ke karekare abibonamo ikibazo. Ariko ibizwi ni uko Rosette Kayumba yakomeje kuvugana na Jean Paul Turayishimye umunsi ku munsi. Kugaruka kwa Jean Paul ni Rosette ubifitemo uruhare runini ariko Kayumba Nyamwasa nawe yabwiye umugore we ko Jean Paul Turayishimye yamusuguye akanamusuzuguza bikabije bityo kugirango agaruke agomba kumusaba imbabazi ku mugaragaro, ntazongera kugarura ibya Rutabana, kutongera kugumura abatanga imisanzu muri Canada kandi agafunga ibyo Kayumba yita “ibiradiyo” bye.
Umwiryane uhoraho muri RNC
Abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bameze nk’isenene ziri mwicupa zigeraho zikaryana hagati yazo. Kugeza ubu abayoboke bazinutswe Kayumba n’abambari be nka Sula Nuwamanya, Frank Ntwali, Epimaque Ntamushobora ndetse Nayigiziki Jerome.
Benshi mu bakiri bato muri RNC baracyiyumvamo Rutabana ndetse ntibateze ngo kuzabarira Kayumba wamurigishije. Ibi bikomeje guteza umwiryane uhoraho ubu RNC irimo ibice bitatu kandi byose bicungirana hafi kandi bidateze gusubirana. Igitutu kinshi kandi kiri Kuri Kayumba abantu bakomeje gufata nkukora ubusa.
Jean Paul Turayishimye we akomeje kwihisha inyuma y’amazina menshi ndetse anatira ayabandi ngo nayo ayakoreshe. Amwe muyo akoresha ninka ; @BigombG kuri Twitter na rnccongress ndetse na RNC France akoresha afatanyije na Benoit Numuhoza. Andi mazina akoresha ni Achille mwene Bagosora kuri Facebook yiyita “ Akailo Cannavaro”. Achille Bagosora ni umunyamabanga n’umunyaruhago wa Jean Paul Turayishimye, aho bafatanyije kwigarurira abantu dore ko wa musongarere ngo ni Anicet Karege ubu nawe yamusanze ndetse baka baratangiye ibiganiro n’abandi nk’umugore wa Jean Claude Mulindahabi, Abdulkarim n’abandi.
Ushobora kwibaza uburyo andi matsinda y’ibigarasha afata RNC: Benshi kuri ubu bafata RNC nk’itsinda ry’abirasi, batagira ukuri kandi batazi icyo bashaka. Gusa ngo ubu baragaragaye ntawe bazongera kubeshya no gukanga.