Jean Paul Turayishimye wahoze mu ishyaka rya RNC yise izina agatsiko ke mu rwego rwo kwihimura kuri Kayumba Nyamwasa wamwirukanye mu gatsiko k’iterabwoba ka RNC ndetse ahita amukuraho n’abayoboke. Iryo ngirwashyaka ryiswe ARC-Urunana nkuko itangazo Rushyashya ifitiye copie ribivuga.
Twabagejejeho kenshi inkuru zo muri RNC aho umwuka waho uhora ututumba bikaba byaragiye kuri bose babireba aho Kayumba Nyamwasa ashimutiye Ben Rutabana kugeza nuyu munsi akaba bitaramenyekana aho yamushyize nkuko bitangazwa n’umuryango we.
Usibye ikibazo cya Rutabana, ikibazo kindi cyatumye Jean Paul Turayishimye ashinga ishyaka, nuko yari amaze kubona uburyo Kayumba Nyamwasa yikubira imisanzu iturutse hirya no hino aho yabeshyaga ko ariyo gufasha ingabo za RNC ziri mu burasirazuba bwa Kongo nyamara bikarangira amafaranga agiye mu bikorwa by’ubucuruzi bwa Kayumba Nyamwasa muri Mozambique na Malawi ndetse n’ibindi bihugu mu majyepfo y’Afurika.
Nkuko yigishijwe na Kayumba Nyamwasa, Jean Paul Turayishimye nawe yashinze agatsiko yise ishyaka ariko ashaka abateruzi b’ibibindi ngo bigaragare ko atari wenyine cyangwa se igitekerezo kitamuturutseho ahubwo ari benshi. Ibi Jean Paul yabikuye muri RNC ubwo uwitwa ko ari umuhuzabikorwa ari Jerome Nayigiziki, naho Umunyamabanga Mukuru akaba Condo Gervais , nyamara mu byukuri batazi n’amakuru y’imvaho ya RNC, byose bikorwa na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali.
Jean Paul Turayishimye ni umugambi yatangiye kera ubwo bamuhagarikaga by’agateganyo, bakanamwangira ko asubira kuri Radiyo Itahuka. Yatangiye ashinga Radio ye agenda ahindagura amazina buri munsi kugeza ubwo yiyegereje abahoze mu ntara ya Canada bari birukanwe na Kayumba Nyamwasa cyane cyane abavandimwe ba Ben Rutabana aribo Simeon Ndwaniye na Tabita Gwiza nyuma yo kwimana umusanzu wari watanzwe nabo muri Canada.
Tubibutse ko RNC igishingwa yagiye irangwa no gucikagurikamo ibice kuva igitangira. Rugikubita, Kayumba Nyamwasa yari afite gahunda ngo yo kwiyegereza abahoze muri MRND-CDR basabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nibwo bafatanye Urunana na FDU Inkingi ya Ingabire Victoire. Abantu ntibazibagirwa ifoto ya Kayumba Nyamwasa ari kumwe na Paulin Murayi umukwe wa Kabuga Felecien ndetse n’interahamwe ruharwa Charles Ndereyehe wayoboye ubwicanyi bw’Abatutsi muri ISAR Rubona.
Muri bane biyitaga ko bashinze RNC, aribo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Rudasigwa Theogene na Gerard Gahima, hasigayemo umwe ariwe Kayumba Nyamwasa wahinduye RNC akarima k’umuryango we.
Gahima Gerard yabivuyemo bucece, naho Rudasingwa ashinga irindi shyaka abamo wenyine na Musonera rizwi nk’ Ishakwe-RFM naho Karegeya Patrick yicirwa muri Hotel yo muri Afurika y’Epfo. Urebye uburyo umudamu wa Karegeya ariwe Lea Karegeya akubita agatoki ku kandi kuko nawe yirukanwe na RNC na Kayumba Nyamwasa bishimangira amakuru avuga ko Kayumba yaba afite akaboko mu iyicwa rya Karegeya.
Muri RNC, Kayumba Nyamwasa yari asigaye kuri Jean Paul Turayishimye, wanabaye iwe murugo kuva muri 1994 ari Kaporali bikaza kurangira Kaporali nawe agiye gupiganwa na Sebuja aho yamwemeje ko atamurusha ingufu, bityo ahita amukuraho na Umuhoza Benoit wari ukuriye RNC mu Bufaransa.
Kuva RNC yashingwa, abayibayemo kubera kutagira icyerekezo, buri wese yumva yashinga ishyaka rye kugirango basunike iminsi kandi bagire abo babeshya ko bakora Politiki babaka imisanzu, iri ku isonga mu gutuma bahora bashwana umunsi n’ijoro dore ko no mu bashinga ayo mashyaka mu byaha bagiye bahunga bakiri mu Rwanda ari ubwambuzi ko kwigwizaho ibya Rubanda.
Mu bavuze ko batangiranye na Jean Paul Turayishimye harimo Tabita Gwiza, Bakamira Bellarmin, Kamana Achille, Karege Anicet, Karuranga Musoni Saleh, Mukobwajana Pacifique, Ndagijimana Pacifique, Dr Ndagijimana Etienne, Turayishimye Jean Paul na Umuhoza Benoit.