• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa
Nyuma yo kubyumva kimwe murukundo, Jean Paul Turayishimye na Tabita Gwiza bashinze ishyaka

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 07 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimye wahoze mu ishyaka rya RNC yise izina agatsiko ke  mu rwego rwo kwihimura kuri Kayumba Nyamwasa wamwirukanye mu gatsiko k’iterabwoba ka  RNC ndetse ahita amukuraho n’abayoboke. Iryo ngirwashyaka ryiswe ARC-Urunana nkuko itangazo Rushyashya ifitiye copie ribivuga.

Twabagejejeho kenshi inkuru zo muri RNC aho umwuka waho uhora ututumba bikaba byaragiye kuri bose babireba aho Kayumba Nyamwasa ashimutiye Ben Rutabana kugeza nuyu munsi akaba bitaramenyekana aho yamushyize nkuko bitangazwa n’umuryango we.

Usibye ikibazo cya Rutabana, ikibazo kindi cyatumye Jean Paul Turayishimye ashinga ishyaka, nuko yari amaze kubona uburyo Kayumba Nyamwasa yikubira imisanzu iturutse hirya no hino aho yabeshyaga ko ariyo gufasha ingabo za RNC ziri mu burasirazuba bwa Kongo nyamara bikarangira amafaranga agiye mu bikorwa by’ubucuruzi bwa Kayumba Nyamwasa muri Mozambique na Malawi ndetse n’ibindi bihugu mu majyepfo y’Afurika.

Nkuko yigishijwe na Kayumba Nyamwasa, Jean Paul Turayishimye nawe yashinze agatsiko yise ishyaka ariko ashaka abateruzi b’ibibindi ngo bigaragare ko atari wenyine cyangwa se igitekerezo kitamuturutseho ahubwo ari benshi. Ibi Jean Paul yabikuye muri RNC ubwo uwitwa ko ari umuhuzabikorwa ari Jerome Nayigiziki, naho Umunyamabanga Mukuru akaba Condo Gervais , nyamara mu byukuri batazi n’amakuru y’imvaho ya RNC, byose bikorwa na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali.

Jean Paul Turayishimye ni umugambi yatangiye kera ubwo bamuhagarikaga by’agateganyo, bakanamwangira ko asubira kuri Radiyo Itahuka. Yatangiye ashinga Radio ye agenda ahindagura amazina buri munsi kugeza ubwo yiyegereje abahoze mu ntara ya Canada bari birukanwe na Kayumba Nyamwasa cyane cyane abavandimwe ba Ben Rutabana aribo Simeon Ndwaniye na Tabita Gwiza nyuma yo kwimana umusanzu wari watanzwe nabo muri Canada.

Ubwo batangazaga inkuru yo gushinga ishyaka kuri Radio ya Jean Paul, abantu babahaye inkwenene bavuga ko umubare w’amashyaka ugiye kuruta umubare w’abanyarwanda, abandi bakibariza ibya Rutabana

Tubibutse ko RNC igishingwa yagiye irangwa no gucikagurikamo ibice kuva igitangira. Rugikubita, Kayumba Nyamwasa yari afite gahunda ngo yo kwiyegereza abahoze muri MRND-CDR basabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nibwo bafatanye Urunana na FDU Inkingi ya Ingabire Victoire. Abantu ntibazibagirwa ifoto ya Kayumba Nyamwasa ari kumwe na Paulin Murayi umukwe wa Kabuga Felecien ndetse n’interahamwe ruharwa Charles Ndereyehe wayoboye ubwicanyi bw’Abatutsi muri ISAR Rubona.

Muri bane biyitaga ko bashinze RNC, aribo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Rudasigwa Theogene na Gerard Gahima, hasigayemo umwe ariwe Kayumba Nyamwasa wahinduye RNC akarima k’umuryango we.

Gahima Gerard yabivuyemo bucece, naho Rudasingwa ashinga irindi shyaka abamo wenyine na Musonera rizwi nk’ Ishakwe-RFM naho Karegeya Patrick yicirwa muri Hotel yo muri Afurika y’Epfo. Urebye uburyo umudamu wa Karegeya ariwe Lea Karegeya akubita agatoki ku kandi kuko nawe yirukanwe na RNC na Kayumba Nyamwasa bishimangira amakuru avuga ko Kayumba yaba afite akaboko mu iyicwa rya Karegeya.

Muri RNC, Kayumba Nyamwasa yari asigaye kuri Jean Paul Turayishimye, wanabaye iwe murugo kuva muri 1994 ari Kaporali bikaza kurangira Kaporali nawe agiye gupiganwa na Sebuja aho yamwemeje ko atamurusha ingufu, bityo ahita amukuraho na Umuhoza Benoit wari ukuriye RNC mu Bufaransa.

Kuva RNC yashingwa, abayibayemo kubera kutagira icyerekezo, buri wese yumva yashinga ishyaka rye kugirango basunike iminsi kandi bagire abo babeshya ko bakora Politiki babaka imisanzu, iri ku isonga mu gutuma bahora bashwana umunsi n’ijoro dore ko no mu bashinga ayo mashyaka mu byaha bagiye bahunga bakiri mu Rwanda ari ubwambuzi ko kwigwizaho ibya Rubanda.

Mu bavuze ko batangiranye na Jean Paul Turayishimye harimo Tabita Gwiza, Bakamira Bellarmin, Kamana Achille, Karege Anicet, Karuranga Musoni Saleh, Mukobwajana Pacifique, Ndagijimana Pacifique, Dr Ndagijimana Etienne, Turayishimye Jean Paul na Umuhoza Benoit.

2020-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Editorial 10 Jul 2024
Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Editorial 27 Aug 2025
Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Editorial 22 Mar 2019
Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Editorial 16 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi
Amakuru

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Editorial 30 Apr 2025
“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya
Amakuru

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

Editorial 05 Jul 2021
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani  imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije

Editorial 23 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru