Kuva ku wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana hateraniye ihuriro ry’urubyiruko ryiswe “Youth Empowerment and Mentorship Programme” rugera kuri 200, rwavuye muri kaminuza zigera muri 41 aho ruri mu biganiro bigamije kwiyubaka no gufashwa kwakira ibikomere rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Madamu Jeannette Kagame umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation wateguye iri huriro yasabye aba basore ko uyu mwanya bawifashisha bavuga ibikomere byabo birinda kubifata nka kirazira.
Jeannette Kagame yagize ati”Urebye ingaruka za Jenoside, kuvuga ku ihungabana n’ihahamuka ntibikwiye gufatwa nka kirazira, ntabwo mwabyiteye nta n’ubwo mugomba guheranwa n’agahinda, ntimukwiye kumva ko nta musore ukwiye kwerekana ko ababaye cyangwa afite ikibazo, kwivuza ihungabana iryo ari ryo ryose ntibikwiye kugira uwo bitera ipfunwe kuko kuribana ari byo bikomeye kuruta kwivuza, mugenda murwana nabyo bikabagora kubyumva kuko mwari bato. ”
Jeannette Kagame yavuze ko kurokoka Jenoside ufite imyaka iri mu nsi y’itanu nubwo ari ishusho itoroshye gusibangana, uru rubyiruko rukwiye kujya rubivuga kugira ngo rubashe gukira ibikomere, ati “mu muco wacu ntibikunze koroha ko abasore cyangwa abagabo bavuga akababaro kabari ku mutima ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, rero kubona Jenoside ufite munsi y’imyaka itanu ni ishusho mbi ihora ikugarukaho umaze gukura kuri iyo myaka ibintu byinshi ubwonko burabibika kandi bikagenda bigaruka uko umuntu akura, tuzi neza ko bamwe mugenda murwana nabyo bikanabagora kubyisobanurira kuko mwari mukiri bato iyo umuntu rero arebye imyaka mumaze muharanira kubaho nta watinya kuvuga ko mwahagaze gitwari.”
Yakomeje avuga ko aba basore bakwiye kurenga imyumvire ko amarira y’umugabo atemba ajya munda ahubwo bagafatanya n’abazabafasha muri iyi gahunda kuko uruhare runini ari urwabo.
Hashize imyaka itatu ihuriro nk’iri ritangijwe, ubwo abakobwa ba AERG bari mu mwiherero nk’uyu basabye ko na basaza babo nabo bahabwa aya mahirwe kuko nabo bafite ibikomere bya Jenoside.
Itsinda ry’abasore bake ngo bazajya bahuzwa n’umuntu witwa “Mentor” (umujyanama) uzajya abafasha mu rugendo rwo gukira ibikomere no mu bindi bya ngombwa bakeneye mu buzima.
Ngo hari icyizere ko iri huriro rizafasha aba basore kuko ubwira umwumva aba yizeye ko hari icyo bimufasha
Jeannette Kagame yagize ati”ni yo mpamvu nk’ababyeyi twiyemeje kubaba hafi tugatekereza gukora iri huriro ryanyu kugira ngo tubunganire, imyaka itatu tumaranye na bashiki banyu twabonye ko hakenewe n’abandi bantu bafite ubunararibonye mu gukemura ibibazo by’ihungabana kuko ujya gukira indwara arayiganira, twizeye ko iri huriro rizatanga umusaruro ukomeye mu gukemura bimwe mu bibazo mufite mudatinyuka kuganiraho mu yandi matsinda, ugira umwumva aba agira amahirwe twabonye ko gutegwa amatwi n’umuntu wizeye bishobora gutuma uherekezwa kandi ukagera ku ntego zakugoraga kugeraho”.
Avuga ko abantu bose mu ngeri zitandukanye bagomba gutekereza kuri iki kibazo bakagana abafite ubumenyi n’ubushobozi bakabafasha kugira ngo babikire.
Iri huriro ribaye mu gihe AERG yizihiza imyaka 20 ivutse, Insanganyamatsiko yaryo ikaba igira iti “Kudadira no kwiha agaciro.”
Mme Jeannette Kagame
Bimwe mu byo iri huriro rizafasha uru rubyiruko kugeraho harimo kugira amanota mu ishuri, gufunguka mu mutwe rukabona amahirwe ari iruhande rwarwo rukanayashakisha, kurutera inyota yo gupiganira akazi no kugatsindira ndetse no kugira impinduka mu mibanire n’abandi.
Kuva mu mwaka wa 2007, umuryango ‘Imbuto Foundation’ utegura amahuriro anyuranye y’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agamije kuruganiriza, kuruvura ibikomere, kurwigisha no kurutegura ngo ruzavemo abayobozi beza b’ejo hazaza.