Joyce Banda wayoboye Malawi kuva mu 2012 kugera mu 2014, yagarutse mu gihugu nyuma y’imyaka igera kuri ine atahakandagira.
Banda wavuye muri Malawi mu 2014 nyuma yo gutsindwa amatora, ari mu itsinda ry’abayobozi bakuru bashakishwa n’ubutabera bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta mu cyiswe ‘Cashgate scandal’.
Kuri uyu wa Gatandatu amagana y’abayoboke b’ishyaka rye, People’s Party (PP)’, bagiye kumwakira akubutse i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Ikinyamakuru cyo muri Malawi, Nyasa Times, gitangaza ko mu Ukwakira Banda umutekano wari wakajijwe ku muhanda uva mu gace k’ubucuruzi ka Blantyre werekeza ku kibuga cy’indege cya Chileka.
Banda ufite agahigo ko kuba umugore wa mbere wayoboye Malawi, mu myaka ine ishize yabaye mu bihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo no mu Bwongereza.
Akigera ku kibuga cy’indege yasobanuye ko atahunze igihugu kuko nyuma yo gutsindwa amatora yagiye mu nama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagaruka. Yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri ayobora igihugu yagombaga kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Kaminuza yemerera abaperezida ba Afurika batowe binyuze muri demokarasi kujya gutangayo ibiganiro imyaka ibiri.
Yavuze ko kurangiza icyo gihe akaguma mu mahanga yagiraga ngo ahe umwanya wo kuyobora uwari umusimbuye, nkuko uwahoze ayobora Malawi, Bakili Muluzi yabikoze akamara igihe kinini mu Bwongereza kugira ngo uwamusimbuye Bingu wa Mutharika ayobore.
Yagize ati “Ntabwo nari mu buhungiro, nari mfite akazi ko gukora kandi nanditse igitabo ku guteza imbere abagore nyuma yo gukora ubushakashatsi.”
Umwaka ushize Polisi ya Malawi yatanze impapuro zo guta muri yombi Banda ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Hakaba hari impungenge ko ashobora gutabwa muri yombi.
Umuvugizi we Andekuche Chanthuya, yavuze ko Banda adatewe ubwoba n’ibyatangajwe ko impapuro zo kumuta muri yombi zigifite agaciro, kuko ibyo akekwaho byose byakozweho iperereza kandi byakurikiranywe n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa.
Joyce Banda yayoboye Malawi guhera mu 2012 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Bingu wa Mutharika, kugeza muri 2014 ubwo yatsindwaga mu matora na Peter Mutharika.