• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Editorial 28 Apr 2018 Mu Mahanga

Joyce Banda wayoboye Malawi kuva mu 2012 kugera mu 2014, yagarutse mu gihugu nyuma y’imyaka igera kuri ine atahakandagira.

Banda wavuye muri Malawi mu 2014 nyuma yo gutsindwa amatora, ari mu itsinda ry’abayobozi bakuru bashakishwa n’ubutabera bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta mu cyiswe ‘Cashgate scandal’.

Kuri uyu wa Gatandatu amagana y’abayoboke b’ishyaka rye, People’s Party (PP)’, bagiye kumwakira akubutse i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ikinyamakuru cyo muri Malawi, Nyasa Times, gitangaza ko mu Ukwakira Banda umutekano wari wakajijwe ku muhanda uva mu gace k’ubucuruzi ka Blantyre werekeza ku kibuga cy’indege cya Chileka.

Banda ufite agahigo ko kuba umugore wa mbere wayoboye Malawi, mu myaka ine ishize yabaye mu bihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo no mu Bwongereza.

Akigera ku kibuga cy’indege yasobanuye ko atahunze igihugu kuko nyuma yo gutsindwa amatora yagiye mu nama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagaruka. Yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri ayobora igihugu yagombaga kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Kaminuza yemerera abaperezida ba Afurika batowe binyuze muri demokarasi kujya gutangayo ibiganiro imyaka ibiri.

Yavuze ko kurangiza icyo gihe akaguma mu mahanga yagiraga ngo ahe umwanya wo kuyobora uwari umusimbuye, nkuko uwahoze ayobora Malawi, Bakili Muluzi yabikoze akamara igihe kinini mu Bwongereza kugira ngo uwamusimbuye Bingu wa Mutharika ayobore.

Yagize ati “Ntabwo nari mu buhungiro, nari mfite akazi ko gukora kandi nanditse igitabo ku guteza imbere abagore nyuma yo gukora ubushakashatsi.”

Umwaka ushize Polisi ya Malawi yatanze impapuro zo guta muri yombi Banda ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Hakaba hari impungenge ko ashobora gutabwa muri yombi.

Umuvugizi we Andekuche Chanthuya, yavuze ko Banda adatewe ubwoba n’ibyatangajwe ko impapuro zo kumuta muri yombi zigifite agaciro, kuko ibyo akekwaho byose byakozweho iperereza kandi byakurikiranywe n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa.

Joyce Banda yayoboye Malawi guhera mu 2012 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Bingu wa Mutharika, kugeza muri 2014 ubwo yatsindwaga mu matora na Peter Mutharika.

2018-04-28
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Editorial 20 Apr 2016
Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Editorial 08 Aug 2021
Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Editorial 08 Jul 2024
Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Editorial 27 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Editorial 23 Dec 2019
Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?
Amakuru

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Editorial 09 Jan 2023
Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC
INKURU NYAMUKURU

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Editorial 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru