• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside

Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside

Editorial 25 May 2019 HIRYA NO HINO, ITOHOZA

Umunya-Canada Judi Rever akomeje gushakisha uko akwirakwiza ibitekerezo bye byamaganiwe kure kubera uburyo bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yitabaje inkiko nyuma y’uko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gihinduwe mu Gifaransa.

Mu minsi ishize nibwo Editions Fayard yo mu Bufaransa yisubiyeho ku gutangaza igitabo Judi Rever yanditse mu Cyongereza, akaza gusaba ko gihindurwa mu Gifaransa nyamara cyaranenzwe cyane ko gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igitabo yise ‘In Praise of Blood, The Crimes of the Rwandan Patriotic Front’, Rever avugamo ko mu iperereza yakoze mu myaka isaga 20, yasanze FPR ariyo yatangije Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikanakora iy’abahutu. Akoresha ubuhamya burimo n’ubw’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahunze.

Nyuma y’uko ibigikubiyemo binenzwe ko bihabanye n’ukuri ndetse inzu ya Fayard ikanga kugitangaza mu Gifaransa, Judi Rever yavuze ko yitabaje amategeko.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yabitewe no “Kuba bari bemeye gutangaza igitabo cyanjye, mu buryo butanagaragaza kunenga ibigikubiyemo, Fayard ku munota wa nyuma yafashe umwanzuro ko itazatangaza igitabo cyanjye.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka byavuzwe ko icyo gitabo kigiye guhindurwa mu Gifaransa, binahwihwiswa ko kizasohoka ku itariki 27 Werurwe 2019, mu minsi mike mbere y’uko hatangira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gitabo yanditse muri Werurwe 2018 cyasohokeye mu nzu ya Penguin Random House, Judi Rever ashinja FPR kuba yarinjiye mu Nterahamwe ndetse ko yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

Avuga ko ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akagaruka ku ngingo ivuga ko ngo habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.

Anashinja ubuyobozi bw’u Rwanda guhanura indege ya Habyarimana, ibintu impuguke zagaragaje neza ko aho yarasiwe ahagenzurwaga n’abasirikare ba leta ya Habyarimana.

Igikorwa cyo guhindura mu zindi ndimi ‘In Praise of Blood’ cyamaganwe cyane n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, ibiheruka bikaba ari muri Nzeri 2018 ubwo ‘Ibuka-Hollande’, yamaganaga Amsterdam University Press yashakaga kugihindura mu Giholandi.

Yagize iti “Twatunguwe n’icyemezo cyo gutangaza igitabo gitesha agaciro ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi bacu bahigwaga bukware, bakicwa ndetse Isi yemera ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu zakoranywe ubugome ndengakamere mu zabayeho mu kinyejana cya 20.”

“Twasohoye iyi nyandiko duha agaciro abacu batuvuyemo no kwamagana ibitekerezo byakwirakwijwe mu gitabo cya Rever.”

2019-05-25
Editorial

IZINDI NKURU

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Editorial 19 Jul 2019
Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Editorial 21 Nov 2023
Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero

Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero

Editorial 13 Nov 2016
Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura

Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura

Editorial 04 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Samputu yitabiriye iserukiramuco rya “World Culture Open 2017 “ ahagarariye umugabane wa Afurika
SHOWBIZ

Samputu yitabiriye iserukiramuco rya “World Culture Open 2017 “ ahagarariye umugabane wa Afurika

Editorial 09 Nov 2017
RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera
INKURU NYAMUKURU

RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera

Editorial 07 Aug 2019
Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda

Editorial 19 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru