Mu gutangiza icyumweru cy’Abajyanama ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abaturage n’abayobozi bagomba gufatanya kubaka igihugu no kugera ku iterambere. Asubiza umuturage wavuze ko yangiwe kubaka, Kaboneka yavuze ko hari ubwo bikorwa ku bwo gutegera ejo hazaza, kuko ‘U Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame atari urw’akajagari’.
Ni mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, niho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Visi Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ba Mayor uwa Kicukiro, Gasabo n’abandi bayobozi n’Abajyanama mu Mujyi wa Kigali bari bateraniye.
Abaturage basobanuriwe ko Abagize Njyanama bagomba kubabera ikiraro kibahuza na Nyobozi, bagafatanya mu gutegura no kwesa imihigo.
Kuri iki kibazo bamwe mu baturage bagaragaje ko hakiri ibibazo mu myanzuro ibafatirwa, nubwo hari abemeza ko Abajyanama babafasha.
Uwimana Syprien wo mu kagari ka Kagasa, agira ati “Abajyanama imirimo twabatoreye rwose barayubahiriza, ibikorwa byiza bakabitugezaho, ibyo twabatumye bakajyenda bakatuvuganira byaba bitaragerwaho bakongera kugaruka tukababaza tuti ‘ibyo twabatumye bigeze he?’, bati ‘twarabivuze ariko turabitegereje’.”
Uyu muturage avuga ko uruhare rw’umuturage rukwiye kuba kutiganda. Umuhigo ngo yabashije kugeraho ni uko yitangira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse akaba ashishikariza n’abandi kuyitanga.
Abandi baturage bagaragaje ibibazo ariko, berekanye ko mu murenge wa Gahanga harimo ikibazo cy’umutekano muke, aho umwe yagaragaje ko yanizwe avuye ku kazi agatabaza akabura umutabara kandi ngo byabaye saa tatu n’igice z’ijoro amasaha yita ko hari hakiri kare.
Undi witwa Nsanzabera ubona ko nta ruhare abaturage bagira mu kwesa imihigo, yagize ati “Abaturage iyo tubona imashini ziza guca ibibanza mu masambu yacu batatubwiye, usanga abaturage batabyiyumvamo.”
Abaturage bitabiriye inama ari benshi
Uku abibona binasa n’iby’undi muturage wavuze ko yavuye mu Gisirikare akagura ikibanza muri Gahanga, akangirwa kucyubaka kandi abandi baturanye bubaka, ubu ngo akaba abayeho nka ‘mayibobo’ ntacyo yakoresha icyo kibanza.
Ati “Tubona ari ibintu bazana bakadutura hejuru ngo ni mukore ibi.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yasabye abayobozi ba Kicukiro by’umwihariko kumanuka bakajya gukemura ibibazo byagaragajwe, ariko anasaba uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru no gukemura ibibazo bafite.
Ati “Mureke dufatanye twiyubakire igihugu cyacu, twicungire umutekano, utwo dutotsi twari dutangiye kuzamo bashikuza amasakoshi, baniga abantu …ntabwo ari mu Rwanda bashobora kuba, bigomba guhagarara ariko twese tubigizemo uruhare.”
Arongera ati “Ntabwo ibisubizo byo gukemura ibibazo biri muri Gahanga bizava mu ijuru, ntabwo bizaturuka i Burayi, nta bwo muzajya mu nsengero ngo mubwiyirize, muraremo, mumare icyumweru, mumare ukwezi, muvuge ngo bizakemuka, n’Imana ifasha ugize ate? [umuturage ‘uwifashije’], mureke dufatanye, twubake Gahanga yacu, twubake Kicukiro, twubake Umujyi, twubake Igihugu cyacu.”
Asubiza umuturage wangiwe kubaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko hari ubwo ubuyobozi bubuza umuntu kubaka hagamijwe kwanga akajagari no gutegera akazaza ejo.
Ministiri Francis Kaboneka
Ati “…Turategera akazaza ejo, ndagira ngo mubyumve mubyubahe mweye kumva ko harimo ikibazo. Urubaka akazu k’akajagari aha n’undi agakubite ahangaha, aha hose usange habaye akajagari. U Rwand aturimo uyu munsi ntabwo ari u Rwanda rw’akajagari, ni u Rwanda rufite icyerekezo, u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika ntabwo ari urw’akajagari ni u Rwanda arufite icyerekezo, rufitiye Abanyarwanda akamaro n’abanyamahanga.”
Gahanga yatangirijwemo icyumweru cy’Abajyanama nk’umwe mu mirenge y’icyaro igize akarere ka Kicukiro, ariko utera imbere mu kuhashyira ibikorwa remezo, haba ikibuga cy’umupira w’amaguru (Stade Olympique) kizubakwa n’aho inama yabereye, ikibuga cya criket cyatangiye kubakwa n’ibindi bikorwa remezo biri ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.