Abapolisi 15 bakorera hirya no hino mu gihugu bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) kuwa gatatu taliki ya 8 Werurwe, batangiye amahugurwa y’icymweru agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukusanya ibimenyetso by’ahabereye icyaha ndetse no kurinda ahabereye ibyaha kugira ngo bifashe mu iperereza.
Ni amahugurwa yateguwe kandi azatangwa n’ishami rya Polisi y’Ubudage rishinzwe ubugenzacyaha (Bundeskriminalmt), aho ryohereje impuguke 2 zizatanga amasomo atandukanye.
Atangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) Assistant Commissioner of Police Morris Murigo yavuze ko kongerera ubumenyi nk’ubu abapolisi ari imwe mu ntego Polisi y’u Rwanda yihaye kugira ngo igere ku nshingano zayo.
ACP Murigo yagize ati:” Mu kazi kacu k’ubugenzacyaha, dukeneye ubumenyi buhagije mu kwikemurira ibibazo duhura nabyo ahabereye icyaha, dukeneye kuba twiteguye ubwacu kandi ibizigishirizwa muri aya mahugurwa bikadufasha gusubiza ibyo duhura nabyo nk’imbogamizi.”
ACP Morris Murigo ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi
ACP Murigo yakomeje asaba abo bagenzacyaha ba Polisi , ko na nyuma y’aya mahugurwa, basabwa kujya bikorera ubushakashatsi bujyanye n’akazi kabo ka buri munsi kandi bagahora barangwa n’ubunyamwuga mu byo bakora, aho yagize ati:” Mureke duhore dutyaza ubwenge kandi tugendane n’ibigezweho kandi tugende imbere y’abanyabyaha, kwihugura kwacu guhoreho kandi ibyigirwa hano ntibibe amasigaracyicaro.”
Yashoje avuga ko ubugenzacyaha bukozwe neza, butanga ubutabera kuko bufasha gukora neza iperereza bityo abakoze ibyaha bakabihanirwa naho abadafite ibimenyetso bibashinja bakarenganurwa.
Mathias Conell wo mu ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’Ubudage, mu ijambo rye, yavuze ko ubumenyi buzatangirwa muri aya mahugurwa ari ingirakamaro kuri buri mupolisi kugirango abashe gufasha impande zifitanye ikibazo nta kubogama. Yongeyeho ko bazabonera hamwe uburyo bwo kunoza imikoranire ya Polisi n’izindi nzego z’abafatanyabikorwa, nk’ubushinjacyaha n’izindi.
Yagize ati:” Ntushobora kugira igihugu giteye imbere udafite imiyoborere myiza ndetse n’igipolisi gikora neza nk’icy’ u Rwanda, kandi ntiwatanga ubutabera butabogamye, ubugenzacyaha na Polisi muri rusange badakora neza, ni imwe mu ntego z’aya mahugurwa.”
Abitabiriye amahugurwa bazigishwa uko bapima ibimenyetso biba byakusanyijwe ni ukuvuga hapimwa ibikumwe n’utundi tumenyetso tuva ku mubiri, ibikoresho ,…by’uwakoze icyaha cyangwa ibirenge biba byakandagiye ahabereye icyaha n’ibindi, ibyo byose bigakorerwa isuzuma hifashishijwe ibikoresho bigezweho kugira ngo abanyabyaha batabwe muri yombi.
Bazahabwa kandi amasomo ajyanye n’uko amafoto y’aho icyaha cyabereye afatwa, uko umugenzacyaha agenda neza ahabereye icyaha kugira ngo ibimenyetso byafasha gutahura umunyacyaha bitangirika ndetse n’uburyo ibyo bimenyetso bikusanywa bikanabikwa.